Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya IX Gisanzwe B
Amasomo: 2 Tim 2,8-15; Z 25(24); Mk 12,28b-34
Dukomeje kuzirikana impanuro ntagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote natwe abemera tukaba tuboneyeho. Iyi Ntumwa ya Yezu Kristu iratangaje cyane kandi ubuzima bwayo buteye ubwuzu n’ishyaka ryo kugera ikirenge mu cye. N’ubwo ubuzima bwe bugeze aharenga bukaba bugeraniwe n’abagiye kumwica bamuziza ko yemeye Kristu, we ntacogora kwamamaza Ivanjili. Mu gihe bimenyerewe ko iyo amagara yaterewe hejuru umwe asama aye undi aye, Pawulo we yakoze ibitamenyerewe byuje ubutagatifu rwose. Aye arayaretse, bayamene, ashishikajwe no kurundarunda ay’umuryango w’Imana.
Abwiye Timote ati: ntukizirike ku by’isi cyangwa ku buzima bwawe: ari isi, ari ubuzima, ibyo byose byabohwa cyangwa bikabohozwa n’abagenga b’iyi si. Ati: uzizirike ku Ijambo rya Kristu, ryo ridashobora na rimwe kubohwa. Uzashingire ubuzima bwawe bwose kuri Kristu wazutse, we udateze na rimwe kongera kwicwa no gusubizwa mu mva. Ati: iyaba isi yamenyaga umukiro Imana itanga ku bw’Umwana wayo Yezu Kristu ntiyagakomeje kwihambira ku mahomvu no ku bitagira shinge. Ati: uwamenye ko Kristu wazutse, ntakwiye kugira isoni zo kwerura agahamya Ivanjili mu mvugo n’ingiro.
Ishema ryacu ni Kristu: nta mahirwe asumba gukorera no kuberaho Uwo byose bikesha kubaho. Nta gaciro gasumbye ako kwitwa Mwenekristu, Uwakristu, uwa wawundi wahozeho, uriho kandi uzahoraho kuko yatsinze icyaha n’urupfu. Pawulo ati: uwamenye Kristu ntakagire ipfunwe zo kuba no kwitwa umugabuzi. Ni byo koko abakristu nyabo ni abagabuzi b’Ukuri kw’Imana Data mu bandi. Iki cyubahiro twahawe na Data muri Batisimu tugikomereho kandi kidutere ishyaka ryo kurushaho kuba abakristu beza. Ubwo rero Ijambo ry’Imana ridashobora kubohwa, nyamuneka ntitukambure ijambo Imana iwacu mu ngo, mu gihugu cyacu, aho tubarizwa… Imana imwe: Data, Mwana na Roho Mutagatifu iragahorana ijambo iwanjye, mu banjye no mu byanjye. Iyaba nagiraga ijambo ari uko nunganiwe na Yo, ni ho koko najya mvuga irizima rimwe rirema abandi, rikabunga n’Imana no hagati yabo kandi rigatanga amahoro. Kuri Pawulo, kuvuga utamurikiwe na Yo, ni ukuvuga amahomvu!
Nyagasani Yezu Kristu, ineza yawe iduhoreho natwe duharanire kugushingiraho amizero yacu.
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne