Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 1 cya Adiventi B
Amasomo: Iz 11, 1-10; Zab 72 (71), 1-2, 7-8,12-13,17; Lk 10, 21-24
Igitabo cy’umuhanuzi Izayi kizakomeza kudutegurira kwakira ivuka ry’Umwana w’Imana mu bantu. Imana igarukiye muntu wari warigize umucakara w’icyaha n’urupfu. Yiyemeje ku buryo budasubirwaho gufata kamere muntu, gutura mu bantu, kubaho nkabo nta na kimwe ibitandukanyijeho keretse icyaha. Imana yiyemeje kuzahura muntu muri buriya bucakara yikururiye. Izamukiza itari kure ye, ahubwo ituye muri we, mu buzima bwe no mu gisekuru cye.
Ni byo twumvise mu isomo ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi. Uzaza mu izina rya Nyagasani azigira umuntu. N’ikimenyimenyi azabarizwa mu gisekuru ya Yese. Uyu Yese ni Se wa Dawudi kandi rero Dawudi ni Sekuruza w’abami bose ba Yuda, cyane cyane n’uwa Yezu, Umukiza w’abantu bose. Twibuke ko Yozefu, umugabo wa Mariya (Mariya ari we wabyaye Yezu) ari uwo mu muryango wa Dawudi. Dawudi ni Sekuruza wa Yozefu.
Kuba Imana yarinjiye mu gisekuru kizwi cyabayeho mu gihe runaka, cy’abantu runaka, bigamije kutwereka ko Yezu ari we Mukiza w’ukuri. Yezu si ikimanuka, ni Umuntu rwose. Yabayeho afatika, avuka nka twe, abaho nkatwe, arangiza ubuzima bwe (gupfa) nk’uko uwavutse wese azapfa.
Nyamara Yezu si umuntu gusa, ni umuntu ushyitse, wuzuye, utunganye akaba n’Imana rwose. Duterwe ishema no kunywana na we, kumusingiza no kumuhamya kuri ari We wenyine wihariye kuba Imana rwose n’Umuntu rwose. Yego azashibuka mu muryango wa Yese ari we Se wa Dawudi ariko kandi azasumba kure abami bose babayeho. We azaba asendereye iteka ryose Umwuka (Roho Mutagatifu) w’Uhoraho, Imana Se. Yisesuyeho ubuhanga n’ubushishozi, ubujyanama n’ubudacogora, ubumenyi no gutunganira Imana Se. Azegurirwa imanza zose z’abantu n’isi kandi akurikize ubutabera. Ijambo rye rizakura abagome ku izima kuko azaza ari Jambo rizima w’Imana. Izuka rye mu bapfuye rizacagagura ingoyi zose z’urupfu rwari rwarokamye muntu! Imana-Muntu nk’iyi kutayemera no kutayikurikira ni ukwikatira urupfu rwa burundu!
Abantu nibaramuka bakiriye amahoro n’ubutabera bazazanirwa na Yezu, umwuzukuru wa Dawudi, nta kitwa ikibi kizongera kubaho. Ibiremwa byose bizasabana mu mahoro, mbese nk’uko byari bimeze isi ikiremwa, icyaha kitarabaho (reba Intg 2). Ibi si umugani kuko n’ubwo wagira ngo ikibi n’ubugome bigenda byigarurira imitima y’abatari bake muri ibi bihe turimo, si ko bizahora. Turacyari mu gihe cyo kwingingwa no guhendahendwa n’Imana ngo tuyigarukire muri Yezu Kristu, Umwana wayo. Mu gutegereza ko twicuza, twihana tukayigarukira, Imana yihanganira ko ikibi kibana n’icyiza, ikirura n’umwana w’intama, urumamfu n’ingano, ababi n’abeza. Umukristu w’ukuri ni “nturanyenabo, (ababi) mbana nabo ariko sinifuza kubaho nkabo”. Nyamara ariko bitinde cyangwa bitebuke, ku ndunduro y’ibihe, icyitwa icyaha cyose, ububabare ndetse n’urupfu bizatsindwa burundu. Abakiriye Yezu Umwana w’Imana, bakamukurikiza bazabana n’Imana iteka ryose (reba 1 Kor 15,24-28; Hish 21,4).
Hahirwa abo Umwana w’umuntu, Yezu Kristu azaza agasanga bari maso, bashishikariye gusenga kandi barangwa n’urukundo, ineza n’impuhwe. Nyagasani, ineza yawe iraduhoreho nk’uko amizero yacu agushingiyeho.
Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne