Imana, si yo yaremye urupfu

Inyigisho yo ku cyumweru cya 13 gisanzwe B,

Ku ya 01 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO: 1º. Buh1, 13-15; 2,23-24; . 2 Kor 8,7.9.13-15; 3º. Mk 5, 21-43


1. Ukuri ntabanduka 

Mu gutegura inyigisho y’iki cyumweru, nibanze ku Kuri Amasomo Matagatifu yaduhishuriye: Imana ntiyigeze irema urupfu. Umwana wayo YEZU KRISTU yaje kubigaragaza. Uko ni ukuri ntabanduka. Ntikuvuguruzwa. Hari ibintu abantu bata igihe bajyaho impaka cyangwa bikabamena umutwe babitekerezaho. Akenshi abantu bagarukira kure bakikururira n’ingorane iyo bihaye kumva ibintu by’ukuri ku buryo bwabo. Ngaho ahashingiye icyaha cy’inkomoko cyatumye urupfu ruyogoza isi yose. Si Imana yaruremye. Ni Sekibi washutse Adamu na Eva, barukwiza mu rubyaro rwabo rwose.

 

2. Urupfu rutera ubwoba 

Nta kintu wabona ku isi gitera ubwoba kurusha urupfu. Umuntu wese, cyane cyane abakiri bato, ahorana inkeke y’uko azapfa. Agakomye kose arakangarana. Akarwara kamugezeho kose, karamuhindaganya. Kimwe mu byo abantu bakunze kuvuga kuri iyo ngingo, ni ukwishimira ko nta we umenya umunsi we. Jye ariko nkeka ko turamutse tuwumenye, twarushaho kwitegura gupfa neza. Gupfa neza, ni ugushiramo umwuka umuntu afite inyota yo kujya mu ijuru. Hari abo shitani yakozeho ibakonozamo igitekerezo cyose cy’ijuru. Abo babaho batazi aho bagana. Basa n’abafite icyo bahuriyeho n’ibisimba byo mu ishyamba bibona bwira bugacya, bigahiga bikarya nta bundi bwenge. Abo baramutse bamenye ko urupfu rwabo rwegereje, bashobora kugera aho wa mugore wagiye kwivuza umubyibuho ukabije yageze: muganga yamumenyesheje ko asigaje iminsi mike agapfa! Ngo mu minsi itatu yataye ibiro byinshi kubera ubwoba bw’urupfu asigara angana n’urushinge!

 

3. Urupfu rubi: kwitandukanya n’Imana Data Ushoborabyose 

Urupfu rutera ubwoba nyamara, si rwo rukanganye. Hari urundi rupfu rukwiye gutinywa: urupfu rw’iteka. Urwo rupfu rukwiye gutinywa ni urudutandukanya n’Imana tukabaho nta cyerekezo cy’ijuru dufite. Urwo rupfu, ni rwo rwabanjirije urw’umubiri. Ukwitandukanya n’Imana, ni ko kwadukururiye ibyago byose n’urupfu. Igihe Adamu na Eva bari bamaze gusuzugura Imana, ibintu byose byo mu isi byajwemo n’akaduruvayo. Ibintu byose byataye imitemeri. Ishyano ryakwiriye mu isi. Uko tubizi, uko byavuzwe mu Isezerano rya Kera (Igitabo cy’Intangiriro), uko Isezerano Rishya na ryo ribisobanura, uko isomo rya mbere ryabitwumvishije, koko “Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite; nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka”. Ibyo, ni byo Pawulo Intumwa adusobanurira yandikira Abanyaroma: “Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye…urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza” (Rom 5, 12-14). 

Hari abantu benshi b’impuguke mu by’Iyobokamana bemeza ko iyo icyaha cy’inkomoko kitaduka, abantu ntibari gukorwaho n’urupfu, rwaba urw’umubiri, rwaba urwa roho. Bahera ku gitabo cy’Intangiriro, aho kidutekerereza inkurikizi z’icyaha cy’inkomoko: “Abwira (Uhoraho) umugore ati ‘Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke’. Hanyuma abwira Muntu ati ‘Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari narakubujije nkubwira nti ‘Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe; buzakwerera amahwa n’ibitovu, maze uzatungwe n’ibyatsi byo ku gasozi. Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu” (Intg 3, 16-19).

 

4. Dushobora gutsinda urupfu ku bwa YEZU KRISTU 

Mu kuzirikana ukuri kw’iryo Jambo, twumva neza imvo n’imvano y’imibabaro n’urupfu biteye inkeke abantu bo mu bihe byose. Gusuzugura Imana byagejeje muntu ku buce. Ubukungu yari yarateguriwe bwasimbuwe n’umukungugu. Yanze kuba umukungu ahinduka umukungugu. Amaso yacu, kure y’ukwemera, agarukira ku rupfu rw’umubiri. Ariko nyamara Uwaturemye yagaragaje n’ubushobozi bwo kudusanasana mu gihe byose byari byaducikiyeho. Kubaho mu mubiri iteka, ntibishoboka. Ariko kubaho muri roho iteka, birashoboka. Ni cyo YEZU KRISTU yaje kutwereka. YARAPFUYE ARAZUKA. Iryo ni ihame ridakuka, ni Ukuri ntabanduka. Ndeste YEZU KRISTU yatweretse ibirenze ibyo ubwenge bwacu bushobora kugeraho: nyuma y’iminsi itatu apfuye, yigaragaje afite umubiri we rwose. Ibyo bisobanura ko natwe, ku munsi w’izuka ry’abantu bose, ku munsi w’imperuka, tuzasubirana imibiri yacu yahindutse bundi bushya. Mbere y’aho, ntigaragara, yarashangutse rwose, ariko YEZU yatwemeje ko tuzazukana imibiri yambitswe ikuzo rye. Dusome Ibaruwa ya mbere Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti, 15, 51-56, dusobanukirwe n’uburyo uyu mubiri wagenewe kubora uzagezwa ku budashanguka. Ayo ni amabanga aturenze nyamara ashyikirwa n’ukwemera. 

Igihe YEZU KRISTU yakoraga ibitangaza akiza indwara z’amoko yose, yirukana roho mbi, yashakaga kutwereka ububasha bw’Urukundo rw’imana twakira rukatubohora ku ngoyi za Nyakibi. N’ubwo muntu yoretswe n’ingaruka z’icyaha cy’inkomoko, indunduro y’Umukiro we yigaragaje ku isi muri YEZU KRISTU. Mu kuzura abantu nka wa mukobwa wa Yayiro cyangwa na Lazaro, yatweretse ko urupfu rudafite ijambo rya nyuma. Abo yazuye kimwe n’abo intumwa ze zazuye nyuma ye, barashyize barapfa, umubiri urashanguka. Ibyo na byo bikatwumvisha ko umubiri wo, byanze bikunze ugomba gushanguka rwose ugategereza ubudashanguka igihe abantu badashobora kumenya uko kingana. Hari abatwawe no kwiheba bumva ko iyo umuntu avuye ku isi, ibye byose biba birangiye. Abo baribeshya kuko Ukuri YEZU KRISTU yatugejejeho kudashobora kuvuguruzwa. Igihe abwiye wa muntu wari abambanywe na we ati: “Ndakubwira ukuri: uyu munsi uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana” (Lk 23, 43), icyo gihe, YEZU KRISTU ntiyateraga urwenya. Hari n’ibindi bimenyetso byinshi bigaragaza ko abapfuye batapfuye buheriheri. Natwe nidupfa, ntituzapfa buheriheri. Ubuzima burakomeza.

 

5. Abagowe ni bande? 

Cyakora baba bagowe, iyo abantu bapfuye barabaye ku isi mu myidagaduro batitaye ku Ijambo ry’imana. Ni kenshi YEZU yavuze ko abagome, abagomeramana bazarira bagahekenya amenyo ubuziraherezo: “Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve!” (Mt 13, 40-43). 

Imvugo ya Bibiliya, ni imvugo inoze kandi isobanutse neza. Cyakora bisaba kuyitoza no kuyimenyera kugira ngo tutavugisha Bibiliya ibyo itavuga ku mpamvu y’amarangamutima yacu. Ntidukwiye kugira ubwoba. YEZU KRISTU ntiyaje kuducira urubanza. Yazanywe no kutwigisha ku buryo bwuzuye inzira yo kwigobotora Sebyaha kugira ngo tuzishime iteka mu ijuru. Ibanga ryo gutsinda ingaruka z’icyaha cy’inkomoko, ni ukwemera YEZU KRISTU mu IJAMBO ryose yatugejejeho. Ni ukubaho tudacuramye mu isi. Ni ukubaho twerekeje imitima yacu kuri Nyagasani. Bityo tuzatsinda ubujiji butwokama tukavuga ko ibyago n’urupfu bituruka ku Mana Data Ushoborabyose. Tumenyereye kumva abantu bitotomba mu byago barimo bavuga ngo: “Ubu se, ibi Imaba yabishakiye iki?”. Imana Data, Se wa YEZU KRISTU, ntashobora kutwifuriza ikibi n’urupfu. Nitwe turwishigishira twanga kugendera mu nzira ze. Iyo igihe cyo kurusoma kigeze, turijujuta maze Sebyaha ikaduhuheramo ibitekerezo byivumbura kuri Uhoraho. Ni akumiro! Niduhuguke dukanguke, dukunde YEZU KRISTU kuruta byose, duhore twiyambaza impuhwe ze kandi tuzibukire, mu izina rye guca ukubiri na Sekibi, ya nzoka ya kera na kare, kareganyi yateye Adamu na Eva ikabasiga iheruheru, igakururira ingaruka zisharira bene muntu bose.

 

6. Kutikururira amakara 

Uwahuye na YEZU KRISTU akamwemera, ntashobora kubaho yikururira amakara. Aho kwijujuta mu byago turimo, dusabe imbabazi dusabira n’aboshywa na Sebyaha. Si Imana yaremye urupfu. Si yo ibwiriza abantu kwigiramo ubugome. Ubu se abapyinagaza abandi bakabica uko bishakiye, ni Imana iba yabatumye? Ishyano ribategereje se, ni Imana Umubyeyi wabo waribateguriye? Tuzi ko icyaha cyose kigira ingaruka. Kuva ku tuntu duto akenshi tutanabonamo icyaha kugera ku byaha kabombo by’indengakamere, byose bigira ingaruka kuri bene kubikora. Iyo bageze aharenga, bitakana Imana ngo ni yo yabishatse. Ibyo ntibishoboka. Imana “…yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima; nta burozi bwica bubirangwamo, n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka isi, kuko ubutabera budashobora gupfa”. Ayo magambo y’urumuri twayumvishe mu isomo rya mbere. Ntidukwiye guhora twijujuta ngo ibyago biraturembeje: None ubu, amategeko abayobora ibihugu batora bagamije kurwanya Amategeko y’Imana, ingaruka zabyo tuzazegeke kuri Data Ushoborabyose? Abicira impinja mu nda, ingorane ubwo bwigomeke buzakururira isi, tuzazegeka ku Muremyi wacu? Ese iyo dutsinzwe n’irari ry’umubiri tukibera mu busambanyi, indwara tuvanamo se, na zo tuzegeke kuri YEZU KRISTU? Gutsinda biragoye, ariko tuzi ko nta kinanira Imana kandi niba Imana turi kumwe muri YEZU KRISTU, nta kizadutera ubwoba. Ni ngombwa gutekereza, Imana si yo yaremye urupfu.

 

7. Tureke YEZU adukoreho dukire ku mutima no ku mubiri 

Kuri iki cyumweru, duhagurukire kwishyira mu maboko ya YEZU KRISTU, tureke adukoreho maze isoko y’umuze watwaritsemo ikame. Duhugukire kwitangira abandi tubafashe ku buryo bwose dushoboye nk’uko Pawulo Intumwa yabidushishikarije mu isomo rya kabiri. Ibyago by’ubukene, umuze w’indwara n’ibindi, hari igihe bikomoka ku bwikanyize bwa bamwe bigwizaho imitungo mu gihe abandi banogoka. Icyo na cyo, ni icyaha kitwahura urupfu. Imana si yo yaremye urupfu. Tuyikunde, tuyubahishe mu mibereho yacu, urupfu ruzatsindwa ruhenu.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

NIHASINGIZWE YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA.

NYAGASANI YEZU, NABANE NAMWE.

Padiri Sipriyani BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho