Imana ubwayo yabiyigishirije gukundana

Inyigisho yo ku wa gatandatu, icyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 31 Kanama 2013

Muyiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1 Tes 4, 9-1; . Mt 25, 14-30

Dushatse twahinira inyigisho zose duhabwa mu by’iyobokamana mu ijambo rimwe rukumbi: URUKUNDO. Iryo jambo ryerekeye URUKUNDO, ni yo nkingi-mwikorezi y’andi magambo yose n’amabwiriza yose agamije kudusohoza mu ijru. Yohani intumwa adusobanurira ko Imana ari URUKUNDO. Uwasobanukiwe n’urukundo aba yasobanukiwe n’icyo Imana imushakaho. Uwinjiye mu mabanga y’URUKUNDO, nta kundi aba yinjiye mu ikuzo rya KRISTU YEZU. URUKUNDO Imana ubwayo itwiyigishiriza, ni rwo rwonyine rukwiye gushakishwa. Urukundo isi n’abayo bigisha rwo ruragatsindwa! Urwo rugamije ubwikunde n’inyungu z’isi. Bene urwo rukundo rw’isi ruzingira umuntu mu izinga rimwe ntagire umutima wagutse usangira n’abandi ibyiza bya Nyagasani.

Pawulo intumwa arashimira Abanyatesaloniki ko bumvishe URUKUNDO icyo ari cyo. Ni yo mpamvu barugejeje no ku bantu bose bo muri Masedoniya yose. URUKUNDO rwatumye bakwira izo mpugu zose batanga ubuhamya bwa YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Ni rwo rwatumye bakwizayo inyigisho z’Amategeko yose y’Imana n’ubwiyubahe bw’uwabatijwe muri YEZU KRISTU.

Igisigaye Pawulo abashishikariza, ni ugukomeza kujya mbere. Ni ukwirinda gusubira inyuma. Ni uguhora bivugurura mu buryo bwo kuzirikana Ijambo ry’Imana no guhabwa bisukuye YEZU MUZIMA MURI UKARISITIYA. Ni uguhagurukira kwita no ku mirimo yabo y’amaboko n’indi ibabeshaho kugira ngo bazanabashe kugoboka ab’ingorwa. Gukorana URUKUNDO rwa YEZU KRISTU imirimo yose, ni ko kubyaza umusaruro amatalenta yadusigiye. Ku munsi azaziraho, azatubaza icyo twakoresheje imbaraga yaduhaye n’ingabire zitabarika zatanze mu isi. Gukora byose twirengagije URUKUNDO yadukunze, ni ko gutabika italenta ye maze umunsi twahuye tukazakanura amaso tugatsindwa bitewe n’uko urwo RUKUNDO rwe tutigeze turubyaza umusaruro mu mibereho yacu.

Nimucyo dusabirane guhora dukorana URUKUNDO kugira ngo ingabire zose YEZU atanga zitubyarire imbuto z’ubutungane zigera ku bavandimwe bacu bose. Tuzishimire kumva ijwi ryiza rigira riti: “…ngwino wishimane na Shobuja”.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none ari bo Aristidi, Amati, Rayimundi Nonati, Yozefu wa Arimateya na Nikodemu, Dominiko Muto wa Vali n’Umuhire Petero Taresi, badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho