Inyigisho y’icyumweru cya 12 Gisanzwe B // 21 kamena 2015
Amasomo: Yobu 38,1.8-11; 2 Kor 5,14-17; Mk 4,35-41
Bavandimwe, ni kenshi ibyanditswe bitagatifu bivuga iby’inyanja. Akenshi inyanja ivuga indiri y’imbaraga za Sekibi n’inzira y’urupfu kuri bamwe. Ariko iryo jambo rikoreshwa gukoreshwa mu bundi buryo bugaragaza ibintu byinshi cyangwa imiterere irenze imivugire. Ni muri urwo rwego bashobora kuvuga inyanja y’ububabare, y’ingorane n’ibindi. Ariko muri ubwo buryo bwose dusabwa gutabaza ukuboko kw’Imana Nyirububasha, idukunda kandi yarahiriye kudukiza. Ni Yo itubwira iti “twambuke tujye hakurya” n’icyo bivuze mu buzima bwacu.
-
Imana yacu ni Nyirububasha
Ari isomo rya mbere ndetse n’Ivanjili, tuzirikana ububasha n’ubuhangage bw’Imana yacu. Mu isomo rya mbere, Imana irigaragariza Yobu mu nkubi y’umuyaga. Tukibuka ko iki gisubizo cy’Imana cyabaye ngombwa kubera ko Yobu, umugaragu wa Yo, yayicunaguje, ayibaza icyo yamuremeye no kuba ntacyo ikora ku mibabararo ye. Akababaro ka Yobu kakaba karatumye atereranywa n’abe, umugore we, inshuti ze ndetse bakamushyinyagurira bamusaba gutuka Imana nyamara bamushinja ko ibyago bye byose yabitewe no kugomera Imana. Muri ubwo buzima bw’amayoberana yasabye guhura n’Imana ngo baburane.
Mu gusaba kuburana n’Imana, uyu munsi tuzirikana Uhoraho abonekera Yobu mu nkubi y’umuyaga; maze Uhoraho yumvikanisha uburyo intera itandukanya Umuremyi n’ibiremwa bye ari ndende cyane. Uhoraho arondorera Yobu ibikorwa bye byose by’agatangaza, avugana ishema, uko yaremye ibiriho byose n’ukuntu yacubije inyanja ikajije imivumba: Uhoraho agaragaza ko ari We ufite ububasha ku nyanja n’ububasha bwa yo (Yobu 38,4-11). Hari kandi n’ibindi bimenyetso n’ubwiza, amayobera n’ubuhangage, mu iremwa rya byose, Uhoraho yibutsa Yobu, ariko bitari mu isomo tuzirikanaho uyu munsi. Hejuru y’ubwo Buhanga bw’Uhoraho, Yobu yabuze icyo asubiza, abona agomba kwicecekera kuko yashatse gukina mu bikomeye (Yobu 40,1-5). Ariko ntibyabujije ko Uhoraho Imana yongeye gusubiza Yobu ibyo yari afite byose, akongera gutunga no gutunganirwa ndetse kurusha mbere.
Nka Yobu, abantu bakwiye kwerekeza, kwizera no gutura Imana imibabaro n’imiruho ya bo. Ikigaragara kandi ni uko Imana itemera ko duheranywa n’ukwiheba ahubwo iradutabara. Icyo dusabwa ni ukwizera no kwemera gutegereza igisubizo cya Yo no kugendana na Yo muri ibyo bihe by’amayoberane.
-
Yezu Kristu ahishura ububasha n’ubutabazi bwe
Ntabwo tubona ububasha bw’Imana mu Isezerano rya kera gusa kuko Yezu Kristu agaragaza ububasha bwe. Ubwo bubasha n’ubutabazi buhebuje, Yezu yabugaragaje akangara inyanja kandi ikamwumvira. Ni byo umuhanzi yashyize mu ndirimbo ati “Imana dusenga irakomeye. Ni Imana itabura guserura; ni Imana yumva amasengesho. Imana dusenga irakomeye.”
Ni cyo gituma twiyumvira kandi twibonera ububasha bw’Imana muri Yezu Kristu, Umwana wa Yo. Yezu Kristu agaragaza ububasha bwe mu buryo no mu nzego zitandukanye haba mu bikorwa no mu magambo. Mu ijambo rimwe ategeka inyanja ati « tuza, ceceka, bikaba bityo ». Bavandimwe, ijambo ry’Imana rifite ububasha kandi rirakiza. Maze aho kugira ngo abigishwa be bemere ahubwo baratangara bibaza bati « uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja ?». Bikatwereka ko nubwo abigishwa ba Yezu bamutabaje bamwita ‘Mwigisha’, nyamara basanze batari bamuzi neza ndetse hari n’ububasha batari bamuziho. Natwe ni kenshi dushobora kwibesha ku Mana haba mu mvugo no mu ngiro, haba mu buryo tuyiyoboka cyangwa tuyiyoboraho abandi ; haba mu buryo itubanira n’uburyo tugomba kuyizirikana no kuyibona mu buzima bwacu. Ibi byose bikajyana n’uburyo twemera ndetse n’uburyo tubaho mu kwemera kwacu.
Ku bijyanye no kumvira Imana, Ivanjili y’uyu munsi itwereka ko bitangaje kubona ibindi biremwa bikurikiza gahunda n’umurongo Imana yabiremanye. Nyamara umuntu watoneshejwe n’Imana, ndetse agahabwa ubutumwa bwo gutunganaya iyi si, akaba ari we ugora Imana, ayigomera kandi agatesha umurongo ibindi biremwa n’imigendekere isanzwe y’ibintu: agahindana kandi agahindanya iyi si. Icyakora Imana ntabwo idukuraho ubuntu n’umugambi wayo. Tuzirikana mu isomo rya kabiri uburyo Kristu yemeye gupfira abantu bose ndetse izuka rye rikaduha kumumenya byuzuye : birenze iby’abigishwa be twumvise mu Ivanjili. Ibi bikatubere impamvu yo kureshywa n’urukundo rwa Kristu no guhihibikanira kumukunda no gukunda abandi ari We tugirira : tubitojwe na We kandi tuyobowe na We. Kuko, niba Yezu yaratwitangiye, ntabwo tugomba guhora twihugiyeho gusa. Tugomba gutsinda ubwironde, ubwikunde bukabije n’ubwigunge. Twemerere Nyagasani atugire bashya maze atwambutse ibyadukura umutima byose.
-
Nyagasani atwambutsa inyanja y’ibibazo n’imibabaro
Mu kuzirikana uburyo Yezu Kristu ari We wisabiye abigishwa be kwambuka no kujya hakurya y’inyanja, tubona uburyo Imana ari Yo ifata iya mbere mu kutuyobora, kubana na twe no kugendana na twe. Urwo rugendo rw’ubuzima n’ubutagatifuzwe rugomba kutwereka ububasha, urukundo n’ubutabazi bw’Imana. Bigatuma tuyemera, tuyizera kandi tuyikunda muri byose no kuruta byose. Mu kuzirikana Ivanjili ya none, ushobora gutangara cyane ubonye uburyo abigishwa ba Yezu bikunze kuruta uko bakunda Yezu ubwo bari bugarijwe n’umuhengeri. Bamukanguye bavuga bati “ntacyo bigutwaye ko tugiye gushira? » Bigiriye impuhwe, kandi bari maso, kuruta kuzigirira mbere na mbere Yezu wari usinziriye. Bitwereka uburyo iyo amagara yaterewe hejuru, umuntu aharanira gusama aye, agashaka kwirwanaho no kwikiza aho gutabaza Imana. Akaba ashobora no kubiharanira ashakishiriza no hirya y’ugushaka kw’Imana ; nyamara Imana ari Yo yonyine ishobora kumukiriza mu nzira ziboneye.
Muri urwo rusobe rw’ibibazo n’ingorane z’ubuzima, niho umuntu ahamiriza ukwemera kwe. Yezu Kristu abitwibutsa muri aya magambo ati « Icyabateye ubwoba ni iki ? Mbese ntimuragira ukwemera. » Bavandimwe, kubura ukwemera ni byo soko y’ubwoba, urwikekwe, kubura amahoro n’imihangayiko ikomeye mu buzima. Maze byahura n’imiruho ya hano ku isi, ibintu bikarushaho kuba bibi. Ibi bituma twumva mu buryo bwaguye amagambo ya Yezu Kristu adusaba kujya cyangwa kujyana na We hakurya. Yezu ni We utwambutsa iyo nyanje y’ingorane z’ubuzima. Bishobora kuba kandi urugendo rwo kuva mu batemera twerekeza mu bemera. Yezu aduhamagarira kumusanga ngo adukize kandi aturinde ububasha bwa Sekibi. Tubibonamo kandi uburyo Yezu Kristu agaragaza ko yaziye abantu bose kugira ngo abahe ubuzima busendereye. Aha tugashimira Imana kandi tugashima abogezabutumwa bemeye kubaduka bajyanye Ivanjili ya Kristu mu mpande zitandukanye z’isi.
Bavandimwe, turangize tuzirikana ko inyanja ifite ibisobanuro byinshi harimo no kuba ifatwa nk’indiri y’ububasha bwa Sekibi (twibuke ko na Yezu yaroshye mu nyanja ingurube zari zinjiwemo na roho mbi) ndetse ni n’intandaro y’urupfu kuri bamwe. Bityo mu guhosha imiyaga y’inyanja, Yezu Kristu yagaragaje ko afite ububasha bwose kuri Sekibi n’urupfu. Ugutabaza kw’abigishwa ba Kristu bidutere na twe gusenga cyane dusaba Nyagasani kuturokora kuko ari We wenyine ubishoboye mu buryo bwuzuye kandi butunganye. Yezu Kristu ni We utwereka ko ibibazo n’imiruho atari byo bifite ijambo rya nyuma ku muntu no ku isi. Tumuture Kiliziya yugarizwa n’imihengeri myinshi, yaba iva hanze yayo cyangwa iterwa n’abayirimo. Tumuture imbaga y’abakristu batotezwa. Natwe kandi tumwiture kuko twugarijwe na byinshi: intege nke, ubwikunde bukabije, urwango, akarengane, ubugizi bwa nabi, ubukene, uburwayi n’indi mibabaro itandukanye. Tumwemerere twambukane iyo nyanja tuve habi tujye aheza, tuve mu babi tube beza. Imana iradukunda kandi izadutabara. Uwatabaye Yobu, agakiza abari bugarijwe n’umuhengeri, ni We warahiriye kutwereka ko urukundo ruzatsinda. Tumukomereho ! Umubyeyi Bikira Mariya aturengere muri iyo ntambara y’ubuzima n’ubutungane. Amen !
Padiri Alexis MANIRAGABA