Imana yacu si Imana y’abapfu ahubwo ni Imana y’abazima kuko ari Nyirubuzima butazima.

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icya 33C, ku wa 19 Ugushyingo 2016

Isomo: Hish 11, 4-12; Zaburi 143, 1.2.9-10; Ivanjili: Lk 20, 27-40.

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, Kristu Umwami naganze mu mitima yanyu! Mu masaha make turaba dutangiye liturujiya y’umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’Ibihe byose. Twese tuzi ko nta kitagira iherezo (kilicho na mwanzo kiko na mwisho). Liturujiya y’ijambo ry’Imana yo mu mpera z’umwaka wa liturujiya idufasha kwinjira muri iryo banga ry’ibihe bya nyuma, itwereka ko Imana yonyine ari yo Mugenga w’ibihe byose: Byose byaremeshejwe Ijambo rye, bibeshwaho n’Ijambo rye, bicungurwa n’Ijambo rye, bigomba guhurizwa mu Ijambo rye kandi bigahuzwa n’Ijambo rye.

Bakristu namwe bantu b’umutima worohera Imana, Ivanjili ntagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteganyirije ku meza yayo y’ijambo ry’Imana, iraducira amarenga y’imibereho y’abarangije kumesa amakanzu yabo mu maraso ya Ntama. Nyuma y’ubu buzima bugoranye ariko kandi bwuje ubuvunyi bwa Nyagasani hari izuka, hari ukwisanisha na Kristu wacunguje isi Amaraso ye Matagatifu, hari ubuzima bushya kandi ubwo buzima butandukanye n’ubusanzwe, buzwiho kwita kenshi ku kunezeza ibyiyumviro by’umubiri n’ibyifuzo bya rubanda gusa, nk’uko abasaduseyi babyemeraga kandi babyigishaga.

Ibanga ry’ubuzima nyuma y’izuka rizwi n’Imana yonyine n’abo yiyegereje mbere yacu, abagihumeka icyo duhamagarirwa ni ukwemera ko “icyo wemera ntukibone ari ukwemera kugihamya by’igitangaza koko” nta mpamvu yo gushaka gusobanura ubuzima bwo mu ijuru ukoresheje imibereho y’ubuzima bwa hano ku isi kuko kwaba ari ukwihenda cyane koko rero “abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo” (Lk 20, 35). Aya magambo Yezu yabwiye abasaduseyi ategura umutego bari bamuteze, arumvisha abayoboke b’Imana bose ko mu ijuru harangwa ubuvandimwe busesesuye, nta mugabo, nta mugore, nta mwana, nta mwihariko w’umuntu ku giti cye, ahubwo abayoboke bose ni umwihariko w’Imana Umusumbabyose; ni yo mpamvu umurimo wabo ari ukuyisingiza no kuyishengerera gusa.

Mukristu nawe muntu w’umutima worohera Imana, ese nawe Imana iramutse iguhamagaye uyu munsi yasanga ukwiye kugira uruhare ku izuka n’ubuzima bw’iteka? Cyangwa yasanga ugihangayikishijwe no kurongora cyangwa kurongorwa? Aho ntiyasanga uhangayikishijwe n’uko nta rwibutso usize ku isi ngo rwinjire kandi rurinde igisekuru cyawe? Aho ntiyasanga ukiziritse kuri ubu buzima buhita, ubuzima bw’ijuru ntacyo bukubwiye, wariyibagije ko uri mu rugendo? Witeguye ute kwitaba Imana? Hari uwambwira ati “ariko padiri nawe ntugakabye! Imana ni Inyampuhwe ntawe yaremeye gucibwa, dore tumaze umwaka wose tunabyiyibutsa, niyo yasanga nkibereye mu kwinezeza izambabarira, have sigaho kunkura uburyohe mu kanwa!” Ayi nya!!! Uzumirwa!!! Utaona cha mtemakundi!!!!

Wowe n’abandi mumeze gutyo nagusubiza ngira nti “rwose ndemeranya nawe ko Imana ari Inyampuhwe, kandi ko ntawe yaremeye gucibwa”, ariko nkakongereraho nisunze amagambo ya Agusitini Mutagatifu aho yemeza ko Imana yakuremye udahari ariko itazagukiza udahari! Ukeka ko yaguhaye ukwishyira ukizana ibitewe no kureba hafi! Oya ni ukugira ngo utifa Bajeyi! None se waba urusha iki abo Ivanjili itwereka bahagurutse bakajya gusanganira izo mpuhwe? Waba urusha iki Zakewusi? Matayo? Mariya Magdalena? Petero? Yohani? Pawulo intumwa? n’abandi ntarondoye. None se uzabe ubarusha ubukire se? Bameye kubuta bamaze kubona Yezu! Uzabe ubarusha uburanga se? Babugize ubusa babonye Yezu! Uzabe ubarusha ubwenge se? Basanze ari igihombo kwishingikiriza ubwenge bwa hano ku isi ubigereranyije no guhura ndetse no kwigarurirwa na Yezu! Rwose utegereje iki ngo nawe utangire utegure umunsi wawe w’Imperuka? Igihe ni iki ntikigucike! Imana y’amahoro ibigufashemo ntuzabure mu bukwe bwa Ntama kandi ntuzavumbe ayo wengewe.

Mwese mbifurije gusoza neza umwaka wa liturujiya icyiciro C no gutangirana umushya icyiciro A, amatwara yo kwivugurura kurushaho muharanira kuba “intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5, 48) azabarange mu mwaka mushya.

Mwebwe mwese hamwe nanjye mucyo duherekeze Kiliziya ya Kristu iri mu Rwanda, tuyisabira buri munsi, dusabire Abepiskopi bayo n’abapadiri bayo mu rugendo yatangiye rwo kwishimira Imyaka Ijana Kristu ayitoyemo intumwa 2 za mbere kavukire: Padiri Balthazar Gafuku na Donati Reberaho; maze ku wa 7 Ukwakira 2017 tuzahurire aho izaturarikira twishimire iyi ngabire y’ubusaseridoti yahawe abana b’u Rwanda nyuma y’imyaka 17 igejejweho Inkuru nziza ya Kristu. Bikira Mariya Nyina wa Jambo abahakirwe maze ingabire yo guhinduka no gusenga ubutaretsa ibasesekareho mwese.

Padiri Théophile NKUNDIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho