Imana yaduhaye ibyiza

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 1 cy’Igisibo, 9 Werurwe 2017

Amasomo: Est 4, 17k-m, r-t; Zab 138 (137), 1-8; Mt 7, 7-12

Ivanjili twumvise uyu munsi iratwibutsa guhora dushimira Imana Data Ushoborabyose kuko ari Umubyeyi Mwiza uhora aduhereza ibyiza bitugirira akamaro. “Dusingize Imana, yaduhaye ibyiza, iduha ubugingo bw’iteka”. Twebwe k’abantu batishoboye ntitwashoberwa burundu kuko Umushoborabyose udushoreye aduhora hafi. Iyo umuntu akomeye kuri iyo Nkuru Nziza, ntaba agipfuye n’aho yagera kure bingana iki.

Bityo rero, Ivanjili ndetse n’isomo rya mbere na Zabuli 138 (137), yose aratwigisha gushimira Imana ubwo bwiza bwayo kuko ntawe itererana. Keretse iyo umuntu yivumbuye akigira ikigenge akagenda kure y’urwuri rutoshye Uhoraho aragiramo intama ze. Umwamikazi Esitera aratakambira bene wabo, abayahudi umugome Hamani yari yagambaniye agamije kubatsemba ku ngoma y’Abaperisi. Esitera yaratakambye maze we na bene wabo Imana ibacira icyanzu basimbuka akobo umugome yari yabacukuriye. Zaburi igira iti: “Umunsi nagutakiye waranyumvise, maze urampumuriza unyongerea imbaraga” Yezu na we ati: “Musabe muzahabwa, mukomange muzakingurirwa”. Ntitugashidikanye uwo dusaba turamuzi, uwo dutakambira turamuzi. Ni Imana Data Ushoborabyose. Kuba atwumva igihe cyose, anatwigisha kumva abandi. Ni we twigiraho natwe kugirira abandi ineza. Ujya wibaza impamvu buri wese muri twe atakambira Imana ikamubabarira ariko nyamara umuvandimwe yadutakambira ntitumwumve?

Icyo Yezu ashaka kutwigisha ni ukumenya ko Ineza Data atugirira, natwe tugomba kuyigirira abandi bana be ari bo bavandimwe bacu bose nta we twigijeyo. Icyiza dusaba, imbabazi z’ibicumuro dusaba, nibidutere umurava wo kwifuriza abandi ibyiza, wo kubabarira abaduhemukiye no kwigorora ku bo twahemukiye. Umutima mutindi wo kwikunda nutsindwe mu Izina rya Yezu muri iki gisibo. Ibyaha byari byaratugize imbata, nibyaturwe imbere ya Nyirimpuhwe muri iki gisibo. Twitegure neza guhimbaza Pasika.

Kuba twishimiye ibyo Imana yaduhaye, ubuzima dufite ubu tugihumeka, ubuzima bw’iteka twatangiye gusogongera ku kigero giciriritse ariko tuzishimira kunyungutita tugitirimuka aha, nibidutere gutsinda ubwoba bwose bw’ibintu n’abantu, maze turangamire Uwatwitangiye ku Musaraba mu bumwe yunze na Data na Roho Mutagatifu. Duhore turangamiye Ubutatu Butagatifu, ntituzigera dusubizwa inyuma.

Yezu Kirisitu Pasika yacu twitegura kongera guhimbaza ku buryo bw’umwihariko, nasingizwe. Umubeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Fransisika w’i Roma, Alivera, Dominiko Savio, Pasiyani na Bruno,badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho