Inyigisho: Imana yampishuriye ibanga

Inyigisho yo ku wa 3 w’icyumweru cya 29 gisanzwe, A

Ku ya 22 UKWAKIRA 2014

AMASOMO: 1º. Ef 3, 2-12; 2º. Lk 12, 39-48

Uwo ni Pawulo Intumwa waduhaye ubuhamya bwe uyu munsi. Ni byo koko Imana yamuhishuriye ibanga ryayo bimugera ku mutima none ntahwema kugokera abavandimwe bose kugira ngo na bo bazahishure iryo banga. Nta muntu n’umwe Imana ikinga ibanga ryayo ahubwo ni abantu rimwe na rimwe bigira ba nyirandabizi maze ubwenge bwabo bugakomeza gutokorwa no gutwikirwa n’igihu gituma batubura amaso ngo berekeze imitima yabo ku by’ijuru. Imana yifashishije Pawulo n’izindi ntumwa kugira ngo isohoze umugambi wayo no mu banyamahanga. Babaye abanyabintu b’inyangamugayo kandi bazi ubwenge…bagaburiye abo bashinzwe kugera ku ndunduro nta kwinuba. Natwe abantu bo muri iki gihe cyane cyane urubyiruko, turashishikarizwa kutarambirwa n’iby’Imana kugeza igihe YEZU KIRISITU azazira kutugororera ibyo atunze byose nk’uko Ivanjili yabisobanuye. Ibyiza Pawulo n’abandi bahishuye muri KIRISITU YEZU, mu by’ukuri ni ryo banga rikomeye binjiyemo ridushimisha iyo dusomye ubuhamya bwabo bwose nk’uko Pawulo yabibwiye Abanyefezi ati: “Nimubisoma, muziyumvira ubwanyu ukuntu nacengewe n’ibanga rya KRISTU”.

Nk’uko nyine yabyandikiye n’andi makoraniro menshi, Pawulo yagize amahirwe yo kumenya YEZU KIRISITU. Bagira ibyago abantu bose bumvise Inkuru Nziza ya YEZU KIRISITU ntibayemere. Ibanga ry’ubuzima ribeshaho ni ukumenya YEZU KIRISITU, kumukunda no kumubwira bose iteka n’ahantu hose. Ikimenyetso gikomeye cy’uko ubwenge bwacu bwafutukiwe, ni icyifuzo duhorana cyo kuzabana iteka na YEZU KIRISITU mu ijuru. Ibyo bituma duhora dushakashaka kumenya no gucengera amabanga ye. Ikindi kandi, YEZU KIRISITU uwo tumutaramira muri Kiliziya ye tukaharonkera impuhwe ze akadusangiza umutsindo we.

Uko ni ko kuba maso no kwirinda kwibwa ubukungu twavumbuye muri KIRISITU. Tuzi ko azagaruka aje gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye, tuzi ko Ingoma ye izahoraho iteka. Icyo twakwisabira uyu munsi, ni ingabire yo gucengera ibanga rya KIRISITU nk’uko Pawulo yaricengeye akarisobanura; twisabire n’imbaraga zo gutsinda ubugwari butuma tutabwira abandi ibyiza YEZU yadukoreye. Buri wese ashobora kwibaza ati: Ni ibihe byiza YEZU yankoreye? Nshobora kubishishikariza abandi? Nifuza kuzabitunga iteka? Niba nta cyo nsobanukiwe nta n’icyo ntangariza abandi…nkwiye kwiyambaza ubutaretsa Umubyeyi Bikira Mariya akampakirwa.

Duhore dusingiza YEZU KIRISITU tunyungutira ibanga yaduhishuriye. Abatagatifu badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho