Imana yaradutoye ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 28 gisanzwe, Umwaka A

Amasomo tuzirikana turayasanga: Efezi 1,1-10; Lk11,47-54

REBA INDI nyigisho yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Bavandimwe kuri uyu wa kane w’icyumweru cya 28 dutangiye gusoma amagambo meza tugezwaho na Pawulo Mutagatifu nk’umuntu wari uyobowe na Roho Mutagatifu kandi natwe akatwifuriza kubaho tuyobowe na Roho Mutagatifu.

  1. Pawulo Mutagatifu arasingiza Imana.

Isengesho ryacu nk’abakristu rikwiye kuba iryo gusingiza Imana, kuyishimira kuko nta cyo Imana itaduhaye. Pawulo we yemeza ko Imana yadusakajemo imigisha y’amoko yose. Umuntu wese utihenze kandi udahumye asanga Imana yaratudabagije ikadusesekazaho imigisha y’amoko yose. Kuba byonyine Imana yaraturemye tutayibisabye,kuba itubeshejeho, kuba muri batisimu twaragiranye igihango na Yo hahandi tugira uruhare ku busaseridoti,ubuhanuzi n’ubwami bya Kristu,kuba Yezu Kristu asanga dusangiye na We umubyeyi akamerako igihe dusenga twita Imana Data nkuko na we abivuga, byose bigaragazako Imana ntacyo itaduhaye. Ubuzima bw’umukristu bwagombye kuba ubwo kuzirikana kuri ibyo byose, bityo akabaho mu bisingizo bitaretsa mbese nka Pwulo Mutagatifu. Zimwe mu ndirimbo zo ha mbere ariko zidasaza kubera ubwiza zahanganywe zige zitwibutsa. Hari igira iti: ‘‘ Nzasingiza Imana iteka ryose naho ndi hose’’

  1. Abagiriwe ubuntu n’Imana hari icyo basabwa

Dusabwa guhora imbere y’Imana mu rukundo turi intungane n’abaziranenge. Mu by’ukuri Imana idusaba igihe cyose kuyigana,gusa nayo,kuyireberaho mu rukundo rwayo ruzira ikinegu, mu butungane bwayo buzira icyasha n’ikitwa inenge cyose. Koko Imana yacu ni Urukundo ikaba kandi na Nyirubutagatifu.Uko kuyihora imbere Pawulo atwibutsa mu ibaruwa yandikiye abanyefezi ni byo byadufasha gusa na Yo. Abantu bakunda isengesho ryo gushengerera bage bagira n’umwanya wo kwibaza niba batera intambwe mu gusa n’uwo baba barangamiye. Imana mu butungane bwayo yifuza abana basa nayo.

  1. Ubutungane n’urukundo bikomoka ku Mana byihishe abigishamategeko n’abafarizayi

Yezu mu nyigisho ze tumubona kenshi abwira abigishamategeko n’abafarizayi mu mvugo ikakaye ariko yuje ukuri n’urukundo. Ibyo yababwiraga byose byabaga bigamije kubigisha,kubacyaha. Yezu yaziraga uburyarya bwabo nkuko natwe ababazwa cyane no kutubona turangwa n’uburyarya.Mu buryarya bwabo berekaga abantu ko bashyikiriye Imana nyamara bayiri kure. Bari bazi byinshi biri mu mategeko ku buryo babikoresheje neza bakwikiza bagakiza n’abandi nyamara si uko nyari bimeze. Koko rero nkuko Yezu abivuga bari baratwaye urufunguzo rw’ubumenyi ntibinjire bikanajyana no kubuza abandi kwinjira. Uko bakabaye kure y’Imana ariko mu maso ya rubanda bigira intungane batangaga urugero rubi ku buryo uwari kubagenderaho wese byari kumugora kugera ku Mana. Bavandimwe tujye tuzirikana ko Imana yahaye buri wese ku rugero rwe urufunguzo rwo gukira no gukiza. Nihagira abapfa kubera amagambo,ibikorwa byanjye bibi njye menyako urufunguzo rwanjye ndukoresha nabi. Nihagira abagira ubuzima kubera imibereho yanjye myiza ni umwanya wo kwishimirako mfungurira abantu ngo binjire heza mu buzima bunyuze Imana.

Mariya Marigarita Alakoke we wamenye kurangamira umutima Mutagatifu wa Yezu adutoze natwe kuwumenya. Ni umutima watikuwe icumu maze Yezu aduha byose ntacyo adukinze bityo anadukingurira ubuzima bw’iteka buganje muri We.

Bikira Mariya Umubyeyi wacu adusabire gukomeza urugendo dusanga Umwana we Yezu tugire ubuzima muri We.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho