Ku wa 5 w’icya 1 cy’Igisibo, C, 15/3/2019
Amasomo : Ezek 18,21-28; Mt 5,20-26
Bavandimwe, dukomeje igihe cy’igisibo twerekeza kuri Pasika ya Kristu dukesha ubuzima bushya n’ubusabane n’Imana. Tukanyurwa n’urukundo rw’Imana rwageze aho iducunguza urupfu n’izuka bya Kristu. Ni ubuhamya ntayegayezwa bwemeza ko Imana yaremeye umuntu kubaho, kubana na Yo, kubanira neza abavandimwe n’ibimukikije abereye umugenga n’umurinzi.
- Imana ntiyishimira urupfu rw’umuntu ndetse n’urw’umunyabyaha
Umuntu atizimbye mu mateka y’intandaro y’urupfu n’igisobanuro cyayo, tuzi neza ko umuntu apfa ndetse n’Umwana w’Imana nzima yarapfuye ariko azukira ubudapfa no kubeshaho abagomba gupfa cyangwa se abazapfa kugeza igihe azazira mu ikuzo. Mu rupfu rwa Kristu, urupfu rwagize igisobanuro kitumvikana nk’umuvumo n’igihano ahubwo nk’icyambu cyerekeza iyo badapfa no mu munezero wo kubana n’Imana bitagira amakemwa. Ibi bitwereka ko urupfu rw’umubiri, Mutagatifu Fransisko agerenya na mushiki wacu tugendana, ntaho warucikira. Gusa umuntu yirinda ko yapfa nabi cyangwa akagira uwo yica ku mpamvu n’inyungu iyo ari yo yose. Buri wese agira uko yumva uku gupfa nabi ariko ugupfa nabi gukabije ni ugupfira kure y’Imana kubera ibyaha ari na byo byicishije Umwana w’Imana idukunda. Tukabona ko hari uburyo bwo gupfa ku mubiri no gupfa kuri roho cyangwa se gupfa uhagaze kubera kubura ubumuntu n’ubukristu nk’irango ry’ubusane mu Mana. Gusa Imana ntikunda izi mfu zose; ni yo mpamvu yadukijije ariko idadukiza impirita n’agahinda k’urupfu rwa burundu.
Imana rero ntiyishimira urupfu rw’umuntu kabone n’ubwo yaba umunyabyaha ukwiye guhanwa hakurikijwe uburemere bw’ibyaha bye (Mt 5,26). Mu gukunda umunyabyaha ntabwo bivuga ko Imana ikunda icyaha cyangwa ngo ishimagize umunyacyaha; ahubwo bivuga ko umuntu akomeza kuba umwana w’Imana yaba ahagaze neza, acumbagira, yabandagaye n’igihe yumva ko byose byarangiye. Ubutungane n’ubutabera bw’Imana ntibutana n’impuhwe zayo ziha umunyacyaha andi mahirwe yo kubaho (Ezk 18,27-28): yo kwihana, kwicuza no kugarukira Imana, kugarukira abantu n’Umuryango w’Imana ari wo Kiliziya. Icyakora, n’ubwo Imana iha umuntu amahirwe yo kwicuza no kugaruka mu busabaniramana, umunyabyaha ntakwiye kwibera mu busubiracyaha kuko ashobora no kugipfiramo. Bityo, ni byiza kwisubiraho ngo abeho kandi aharanire kubaho ava mu mva n’urupfu rw’ubugomeramana kuko nta mahoro n’imigisha y’umunyabyaha. Ikindi ni uko Imana itabeshaho umuntu kuko ari umunyacyaha ngo akunde yihane nk’uko intungane idapfa kubera ubutungane bwayo nk’uko bivugwa ngo « abantu beza ni bo bapfa! ». Gusa utunganye akomeze atungane kuko ashobora kwigana abanyabyaha we akabipfiramo (Ezk 18,24.26). Icyakora, iyo umuntu azirikanye izi mpuhwe n’urukundo rw’Imana bitureshya kandi bidukiza, yumva neza ibyishimo by’umuntu wababariwe kandi uharanira kubaho abanira neza abandi uko bikwiye n’uko bishoboka.
- Uwiyunga na mugenzi we aba yiyunze n’umutimanama we
Nyuma yo kuzirikana ibyiza byo kugarukira Imana no kwiyunga na Yo, Yezu atwereka ko kwiyunga n’Imana no gutura ibitambo bidatana no kwiyunga n’abavandimwe. Uyu mugenzo mwiza wo gutura ibitambo abantu batunganye cyangwa se biyunze nk’abavandimwe ni igipimo gikomeye cy’ubukristu n’ubuvandimwe. Bigaragaza ko ubumwe bugaragazwa muri iryo sengesho rikuru (Misa) ari ubuzima kuruta uko biba imihango, amagambo no kurangiza ibyategetswe. Gusa akenshi si ko bigenda iteka kuko hari ubwo abantu bangana bakarenzaho bari gusenga ndetse bamwe bakagaragaza urwangano rwabo mu isengesho banga gusengera hamwe cyangwa badashobora guhana amahoro ya Kristu. Nyamara, ntako bisa rwose kubanza kwigorora na bagenzi bacu maze igitambo dutura kikadutagatifuza kandi gitsindagira umubano dufitanye. Gusa ibi ntibivuga ko niba hari ikibazo mu bavandimwe tudakwiye gusengera hamwe : tugomba kugisengera twiyemeza gutera intambwe ya mbere ngo gikemuke kuko burya iyo ufitanye ikibazo n’umuntu, burya mwese muba muri mu bibazo. Bityo ni ngombwa kwirinda kuba ikindi kibazo utababarira cyangwa udasaba imbabazi. Ni ngombwa gusenga no gutura igitambo cya Misa kuko kiduha n’uburyo bwo guhongerera ibyaha by’abihannye, abari kwihana n’abari mu rugendo rwo kwihana. Ni ubundi buryo bwo guharanira kubaho no kubana mu byishimo n’amahoro.
Byongeye, Yezu aradusaba gucengera neza amategeko y’Imana ngo tutigira intungane kubera kutayinjiza mu buzima busanzwe. Mu gusobanura itegeko ryo kutica umuntu, Yezu agaragaza ko ushobora no kumwica urubozo ukoresheje amagambo ndetse no kudakora icyashobora kumurokora. Iyo uzirikanye ko kurakarira umuvandimwe, kumwita igicucu n’umusazi ari ukumwica, usanga abantu twarabamaze cyangwa baratumaze kuko ni uburyo bwica cyangwa buribata icyubahiro n’agaciro k’umuntu waremwe mu ishusho n’imisusire y’Imana. Ururimi ni rwiza ariko ururimi rurica nk’uko umunyarwanda yabivuze ngo « nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa. » Kuri izi ngero zo kwica, watanga n’izindi nko kubona abantu boroherwa no kuvuga nabi, kunnyega abandi, guhoza abandi ku nkeke, kubeshyera abandi, gusebanya n’ibindi. Gusa ubikora abigambiriye ndetse agambiriye ikibi na we aba ari gupfa kuko burya uwica umuntu na we burya aba yapfuye kuko icyo gikorwa si icya kimuntu ndetse si icya gikristu.
Bavandimwe, iki gihe cyo kurushaho gusenga, gusiba, kwihana no gufashanya ni igihe cy’imigisha. Ni ubundi buryo bwo kuzirikana umubano wacu n’Imana n’uburyo tubanye n’abavandimwe. Kubaho no kubanirana neza ni cyo twaremewe kabone n’ubwo binyuranamo n’intege nke za kimuntu zituma ducumura, turyana ndetse bamwe ntibatinye kwica, kwicana no kwica umuntu ahagaze ndetse no kwiyica. Gusa si byo twaremewe kandi ntibikwiye kuduherana kuko Imana Nyirimpuhwe idahwema kuturembuza no kudusubiza ubushyashya. Bityo tujye duhora dusaba ingabire yo kubanirana neza, kwihana no guhanana bya kivandimwe ndetse bya gicuti ngo dusangire umukiro, amahirwe n’ibyishimo kandi turandatane mu bihe bikomeye ngo twerekeze aheza no mu Bwiza duhatanira kuba beza kurushaho. Mbaragije Yezu, Mariya na Yozefu. Amen.
Padiri Alexis MANIRAGABA