Imana yirengagije ibihe by’ubujiji

Inyigisho yo ku wa gatatu – Icyumweru cya 6 cya Pasika, C

Ku ya 08 Gicurasi 2013

Yatanzwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 17, 15. 22-34; 18,1; 2º. Yh 16, 12-15

Imana yirengagije ibihe by’ubujiji 

Mu bihe bya kera, buri hanga ryihimbiraga imana yaryo. Icyo kigirwamana, ni cyo bakekaga ko bakesha kubaho. Adamu na Eva bo, batarashukwa na Sekibi, ikibazo cyo kujijirwa, nticyariho. Byabakomeranye igihe bumviye Kareganyi. Aho Imana Data Ushoborabyose atoreye Abrahamu, hatangiye amateka mashya. Itorwa ry’uwo mubyeyi wacu mu Kwemera ryabaye intangiriro y’ihanga rikomeye ryitwa Israheli. Iryo hanga ryabengeranaga impumeko nshyashya kuko Imana yaryo yaryigaragarije. Si Abayisiraheli bihimbiye Imana. Ni yo ubwayo yabavanye mu gihirahiro batangira gusobanukirwa buhoro buhoro n’ubuzima bw’ibyaremwe byose. Si ko bose bemeye Ukuri kw’Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo! Habaye amateka maremare y’ubujiji, uburindagizi, ubuhemu n’ubwigomeke ku Mana yigaragarije Musa kuri Horebu imuha Amategeko yatangarije imbaga y’Abayisiraheli. Abahanuzi bashyizeho akabo mu gusobanurira imbaga ibya Nyagasani Imana ya Israheli ariko amahanga ntiyumviye ijwi ryayo ngo yemere.

Igihe cyagenwe kigeze, Imana ya Isiraheli yujuje Umugambi wayo uhebuje muri YEZU KRISTU. Yirengagije ibihe by’ubujiji, iboherereza Umwana wayo w’ikinege. Mu kwigira umuntu kwa Jambo, ni ho hagaragaye impuhwe zihebuje Imana y’ukuri yakunze muntu kugeza aho imanuka ikareshya na we rwose. Kwari ukugira ngo akire. YEZU KRISTU yapfiriye abantu bose. Iyo bava bakagera yabahamagariye kwisubiraho kugira ngo ibihe by’ubujiji birangire. Yabashishikarije kwemera by’ukuri kugira ngo urubanza rwegereje rutazabahitana. Ni byo isomo rya mbere ryatunyuriyemo muri aya magambo: “…yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye”.

Igihe cyose umuntu yumva inyigisho zerekeye YEZU KRISTU muri Kiliziya ye Ntagatifu ntaziteho, akomeza kwibera mu bujiji kandi ibyaha ntibishobora kureka kwiyongera. Abantu bose bagerageje kwigisha bashize amanga Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, bakuye roho nyinshi mu mwijima w’ubujiji kuko nta nyigisho ihugura wabona ku isi isumbye INKURU NZIZA NTAGATIFU YA YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Kubera ko muntu muri kamere ye yakomerekejwe na Lusuferi, abangukirwa n’inzira za gihogera, kureba YEZU KRISTU no kunyura mu nzira ye y’Umusaraba bibonwa nk’ibidashoboka. Muri iki gihe, hariho imana nyinshi abantu twimitse. Ni ngombwa kwigisha buri munsi inzira nziza ya YEZU KRISTU kugira ngo isi igire amahoro. None dufite imana zitwa amajyambere, ikoranabuhanga, ubupfumu n’ubukire, ibiryo n’ibinyobwa. Twageze kure cyane ku buryo n’umubiri wacu wahinduwe ikigirwamana, umurato n’igicuruzwa. Ni nde uzawukiza? Nta wundi, ni YEZU KRISTU ukomeje kuyobora Kiliziya ye akoresheje Roho Mutagatifu. Tumwakire adukirize muri Kiliziya ye Ntagatifu. Umubyeyi BIKIRA MARIYA aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Publié le