Imana yiteguye kudukiza

INYIGISHO YO KUWA KABIRI W’ICYUMWERU CYA KANE CY’IGISIBO 2020; UMWAKA A, 24/3/2020.

AMASOMO: Ezk 47,1-9.12; Zab 45, 2-3.5-6.8-9a.10a; Yh 5,1-16

Uwankijije ni we wambwiye ngo nimfate ingombyi yanjye maze ngende

Bavandimwe, muri ibi bihe turimo bikomeye, dukomeje guhanga amaso Nyagasani ngo atube hafi kandi koko ni we wo kudukiza.

Yezu arakiza!

Mu ivanjili twumvise uyu muntu wari umaranye uburwayi imyaka mirongo itatu n’umunani, igihe ahuye na Nyagasani n’ubwo we atari amuzi, aho kumusubiza ko ashaka gukira yabanje kuvuga iby’uburwayi bwe ati: “Mubyeyi, singira umuntu unjugunya mu cyuzi, igihe amazi yibirinduye; iyo ngerageje kujyamo, nsanga undi yamanukiyemo.” (Yh 5,7). Mbega! Uyu muntu yabuze inshuti, abura n’abavandimwe. Nyamara buriya hari undi umutegereje ngo amukize. Ariko ni ngombwa ngo tugire aho duhurira na Yezu niba dushaka gukira. Tugomba gufashwa n’isengesho ritaretsa, tukamubwira aho/ uko turwaye, aho/uko tubabara maze akadukiza.

Muri Batisimu twuhagiwe amazi y’umukiro, turonka ingabire y’Imana kandi tukitwa abana b’Imana. Uyu muntu yari akeneye gukizwa no kwiyuhagira amazi meza ya Betesida, ariko Nyagasani yamusanze atarabona umugiraneza, inshuti cyangwa umuvandimwe maze aramutabara. Aho twaburaniwe, imbaraga zacu, amafaranga, ubwenge, amaboko, ibintu n’abantu byananiwe, Imana iba ihari. Igihe cyose twabuze abatugoboka Imana irahari. Nta mpamvu dufite yo kwiheba! Ikibabaje ni uko tudafata nibura n’umwanya ngo dutakambire Imana itwumva kandi yiteguye kudukiza.

Iyo umuntu afite Imana mu buzima bwe, buri gihe ahorana amizero y’umukiro ku byago by’amoko yose. Bavandimwe rero ubu natwe tumeze nk’uyu muntu umaze imyaka ingana itya ategereje uwamujugunya mu cyuzi. Ubu KORONAVIRUSI iramara abantu, abarwayi bayo ni benshi. Ni byiza gufata ingamba hakiri kare tukegera nyir’Imbabazi, tukamenya ko nta kinanira Imana.

Mu kumvira inama nziza z’abayobozi bacu ngo iki cyorezo kidakwirakwira nidutabaze Nyagasani Yezu, uko yagobotse uyu muntu wari utegereje ubutabazi bw’abandi bantu ngo natwe aze maze adutabare. Iki cyorezo si cyo cyamunanira, yewe niba hari n’ibyaha twakoze ngo ntabiduhore, ahubwo adutabare kubera Impuhwe ze z’igisagirane.

Hari benshi uzasanga bababazwa n’uko umeze neza, aka ba bayahudi bababajwe n’uko uyu muntu ahetse ingobyi ku isabato. Ese ikibazo ni isabato cyangwa ni ingobyi? Ese ikibazo ni aba bayahudi cyangwa ni Yezu? Ese wowe uri nk’uyu muntu muri ibi bihe turimo wabwira iki abantu nkaba badashimishwa n’ubuzima bwiza ufite cyangwa wagira? Yezu we adusaba kubasabira no kubababarira!

Bavandimwe, muri ibi bihe bikomeye turimo dusabe Nyagasani ngo Batisimu twahawe itugire abakristu bahamye bafite amizero yuzuye muri Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza. Dusabirane bamwe ku bandi ngo Imana ikomeze kurebana Impuhwe zayo umuryango wayo ku isi yose iwukize ibyago byose n’amakuba yose mu gihe tugitegereje ya mizero mahire n’ukuza k’Umukiza wacu Yezu Kristu!

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri NKURUNZIZA Thaddée

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho