Imana yonyine ni Yo idutabara kandi ikarema byose bundi bushya

Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya 4 cy’igisibo, Umwaka A

Ku wa 31 werurwe 2014

Amasomo: Iz 65,17-21, Ivanjili: Yh 4,43-54

Bavandimwe, dukomeje urugendo rwacu rutuganisha ku munsi mukuru wa Pasika. Uwo munsi uhatse indi yose, ibyo birori bihatse ibindi byose nibyo bitwibutsa iremwa rishya dukesha urupfu n’izuka bya Kristu. Niho isi n’ijuru byahuriranye, abantu n’Imana bakunga ubumwe! Bityo umunsi mukuru w’icyumweru, ukomeza Pasika, ugasimbura uwa sabato: Imana ntiruhuka ahubwo ihora ku murimo wo kunonosora no kubungabunga ibyo yaremye (Yh 5,17). Ku cyumweru duhimbaza umutsindo wa Kristu dukesha iremwa ryacu rishya. Nyamara ibyo byishimo bisendereye dukesha izuka rya Kristu byasogongejwe abakurambere bacu nk’umuganura n’amarenga mu buryo butandukanye. Umuhanuzi Izayi yabigarutseho.

* Ibihe bishya birangwa n’ugutunganirwa, amahoro, ibyishimo n’umunezero

Nibyo tuzirikana mu isomo ry’uyu munsi aho umuhanuzi Izayi abwira Abayisiraheli ko ibihe bigiye kuba bishya : hakaganza amahoro, ibyishimo, umunezero no kuramba. Mwibuke ko aya magambo ari mu gice cya gatatu (cy’igitabo cya Izayi) gikurikira igice cya kabiri aho Imana yabwiye Izayi ati “Humuriza umuryango wanjye, wuhumurize.”Aya magambo yaziye igihe kuko Abayisiraheli bari barumvishijwe n’ububi, amakuba n’ibyago byo kujyanwa bunyago i Babiloni. Bahangayikishwa no kwibaza amaherezo yabyo. Nibwo rero abahanuzi batandukanye by’umwihariko Izayi batumwe guhumuriza umuryango w’Imana. Igice tuzirikana uyu munsi ni ubutumwa bw’umuhanuzi igihe umuryango wari waratahutse, barimo kwiyubaka. Maze Imana ituma Izayi ngo abwire umuryango wayo ko “igiye kurema ijuru rishya n’isi nshya.” Ibi bikazibagiza umuryango w’Imana ibyago, amakuba, imiborogo n’agahinda batewe n’ijyanwabunyago. Nk’Abanyarwanda, dukwiye kumva vuba ubutumwa bwa Izayi n’akaga k’aba Bayisiraheli barimo i Babiloni kuko natwe abatarahuye n’ubuhunzi, bagezweho n’ubupfubyi, ubupfakazi cyangwa se bagerwaho no gufungwa n’akarengane! Ku buryo kumva ko ibintu bigiye kuba bishya ni Inkuru nziza ikomeye!

Ibi biratwereka ko Imana idashobora na rimwe gutererana abana bayo. Ko ndetse n’iyo tubonye aho twari twizeye inzira zifunzwe, Imana ihita ifungura indi miryango yo kunyuramo. Imana niyo dukesha kubaho no kuramuka, ubuhagarike n’ubugingo, gutunga no gutunganirwa. Niyo idukomereza ubuzima tutabikwiye, kubera ubuhemu bwacu. Niyo ibusubiza ababutaye. Niyo irengera abashavuye n’abashavujwe kugeza ku bifuza gupfa cg se babyifurizwa. Niyo izi aho yatuvanye, niyo izi aho itugejeje ndetse n’iyo izi n’aho itujyanye. Niyo ishobora kuduhindura no guhindura iyi si yacu. Isi ikongera ikigiramo ubuzima, icyerekezo n’amizero. Iyi si kandi ni twebwe twese abayituye. Bityo rero twibuke kuyitura Imana mu isengesho ryacu rya buri munsi. Kuko niyo abantu twakora iki, niba Imana idatunganije ibyo yaremye, twe turaruhira ubusa (Zab 127,1). Imana nubwo idusaba gukomeza ibyo yaremye, nyamara ni Yo yonyine ishobora kugera ku musokoro w’ibyo yaremye kandi niyo izi imitima n’ibyihishe mu bantu.

Nubwo Imana irema bundi bushya ibyangijwe na muntu ndetse na Sekibi, nyamara tubona ko mu kurema isi nshya, Imana ihera ku muntu kuko ari nawe wayihindanyije yumvira umushukanyi. Ndetse umuntu niwe ufatanya n’Imana kunonosora ibyaremwe. Tuyemerere duhinduke kandi iduhindure nk’uko tubishishikarizwa mu gihe cy’igisibo. Niba umuntu yanze guhinduka, isi nayo izakomeza guhindana. Nicyo gituma ibibi byinshi duhura nabyo hano kuri iyi si ari ingaruka z’ububi bwa muntu, koroherwa n’ikibi no gukora ibibi: gushaka kubaho atari kumwe n’Imana kandi atayobowe n’Imana. Bene uyu muntu ntabwo anyurwa n’ibyiza n’ibitangaza by’Imana cyangwa se akayigondoza kuko atayiyobotse.

* Kwemera Imana nibyo bitubyarira ibitangaza kandi ibitangaza bikomeze ukwemera kwacu

Ibi biri mu Ivanjili y’uyu munsi aho Yezu agarutse i Kana mu Galileya. Ageze i Kafarinawumu haza umutware w’ibwami asaba Yezu ngo amukirize umwana wari urwaye. Ibi bigaragara ko ububasha bwa Yezu bwari bumaze kwamamara ku buryo n’uyu mutware yabonye muri Yezu Kristu Umukiza w’abantu bose. Yezu niko kuboneraho aratwigisha ko “dukunda ibitangaza n’ibimenyetso kuruta uko duharanira kwemera no gukomera mu kwemera.”Abandi bagashaka gukora ibitangaza aho kunyurwa n’ibitangaza by’Imana na Kiliziya. N’ubu kandi byatubaho nk’iyo hadutse umuntu uzi kuvuga neza, uzi kwigisha cyane, usengera abantu bamwe bagakira… ugasanga abantu baramwirukira, bakanamwemera kuruta uko bemera Imana na Kiliziya. Ku buryo hari n’abata Uwo bemeye n’ibyo bemeye bakizirika ku muntu. Amagambo ya Yezu Kristu atwumvisha ko, kabone n’ubwo ibitangaza byatuma twemera, tugomba kwiyumvisha ko ari ukwemera kubyara kandi kubona ibitangaza. Kandi ibitangaza bibereyeho kudukomeza mu kwemera kwacu: ntabwo Nyagasani adukorera ibitangaza ngo duhugire gutangara gusa! Buri gitangaza cy’ukwemera kizanira amahoro, ibyishimo n’ituze uwemeye kwakira Yezu Kristu.

Mu gukiza uriya mwana , Yezu yakoresheje ijambo rye gusa ati “genda, umwana wawe ni mutaraga.” Kandi biba bityo. Ibi bikatwereka ububasha bw’ijambo rya Yezu, ububasha bw’Ijambo ry’Imana ari ryo Kiliziya yamamaza: Kiliziya ikwiye kumvwa kuko ari muri yo Imana ikomeza kuvugiramo. Bitwereka kandi ububasha bw’Ijambo ry’Imana ndetse na Roho Mutagatifu bikoreshwa mu masakaramentu; kandi bikaba bityo! Ijambo ry’Imana rero rirarema rwose, ijambo ry’Imana rirakiza, ijambo ry’Imana ritanga ubuzima, ijambo ry’Imana riyobora intambwe zacu. Ijambo ry’Imana ni ishingiro ry’ibyo twemera kandi ritwumvisha n’ibitagaragara. Kunyurwa n’ibikubiyemo no guhindurwa na ryo nibyo bidukiza. Ibi bitume dukunda kuryumva no kurisoma kenshi ngo tugire aho tuva n’aho twerekeza heza kurushaho.

Bavandimwe, igihe cy’igisibo ni igihe cyo kwikomezamo imbaraga n’imigisha. Tugaharanira kuba abantu bashya kandi tugafasha Imana mu kugira iyi si nziza kurushaho. Iyi si ntishobora kuba nziza kandi abantu turi babi cyangwa se dutsimbaraye ku bibi n’ingeso mbi. Twemerere Nyagasani kandi tumutabaze ngo atwongerere ukwemera n’ibikorwa by’umukiro we. Twishingikirize Ijambo ry’Imana ricengera umutima, rigahindura imibereho y’abantu n’isi. “Nyagasani, tugirire impuhwe, utwohereze Roho wawe, maze byose bibe bishya kandi isi n’abantu tubone guhinduka!” Umubyeyi Bikira Mariya adusabire muri urwo rugendo. Amen.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho