Imbabazi n’urukundo

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 24 Gisanzwe A, 17 Nzeri 2020

Amasomo: 1 Kor 15, 1-11; Zab 118 (117), 1-2, 16-17, 28.21; Lk 7. 36-50

Bavandimwe Kristu Yezu nakuzwe iteka ryose!

Ijambo ry’Imana Nyagasani yaduhaye uyu munsi ni ijambo rigamije kutwerekako imbabazi n’urukundo Yezu atugirira birenze urugero twakwiyumvisha, icyo we adusaba ni ukumugaragariza ukwemera n’urukundo tumufitiye.

Umwanditsi w’Ivanjili Luka ni we ukunda kutubwira ko Yezu yatumirwaga mu bafarizayi kandi akajyayo agasangira na bo! Yezu nta na hamwe yihezaga, turabizi ko abafarizayi bifataga nk’abantu badasanzwe bageze ku butungane babikesheje kumenya Amategeko n’Ibyanditswe. Ni na yo mpamvu uwari watumiye Yezu, yabonye umugore usanzwe uzwi mu mujyi wose nk’umunyabyaha yinjira iwe agatangazwa n’uko Yezu yamwemereye ko yanamukoraho, ni uburyo bwo gucira  urubanza ari Yezu ndetse n’uwo mugore: Iyi ni yo mico y’abafarizayi.

Muri iyi vanjili udushishikaje cyane nabe uyu mugore wari uzwi mu mujyi wose nk’umunyabyaha, kandi koko byari byo. Turebe ariko imyifatire ye; turasanga ari umugore wari waramaze kubabazwa n’ibyaha bye, ariko akaba yari yarumvise ibya Yezu, akamenya ko ari umukiza yiyemeza kumusanga aho yatumiwe atitaye ku kindi icyo ari cyo cyose: murebe uko asuka amarira, uko asomagura ibirenge bya Yezu, uko amusiga umubavu…..Ni ibimenyetso bigaragaza ko yari ababajwe n’ibyaha bye akaba yifuza kubikizwa ababariwe na Yezu yamenye nk’Umukiza.

Yezu ureba ibiri mu mitima akamenya ukwemera n’urukundo bya buri wese, arashima uyu mugore kurusha umufarizayi wari wamutumiye. Impamvu Yezu yayisobanuye, uyu mugore (ufite ibyaha byinshi) afite ukwemera n’urukundo rwinshi, yarukomoye kuko yamenye ko Yezu ari Nyiribambe na Nyirimpuhwe, ku bw’ibyo ababariwe byuzuye.

Isomo twavanamo bavandimwe, ni uko burya ibyaha byacu n’intege nkeya twiyiziho burya bikwiye kujya bitubera imbarutso yo gufata umugambi wo gusanga Yezu aho gukomeza kumutera umugongo, kuko nta handi dushobora gukirira. Yezu wenyine ni we ugira impuhwe imbere y’ibyaha byacu mu gihe abandi baba baturyanira inzara cyangwa baducira urubanza. Ibyaha byacu bijye bituviramo gukunda Yezu cyane aho kugira ngo birusheho kudutandukanya na we. Aratubabarira bityo uko tubabarirwa kenshi kandi cyane natwe abe ari ko dukunda cyane. Abasenga cyane burya si uko baba ari intungane kurusha abandi ahubwo ni uko bamenye urukundo rwa Yezu rugakomeza kubakurura nka rukuruzi bityo bakamwihambiraho kuko nta handi bakwerekeza ngo bumve bababariwe, bumve bafite amahoro, ngo bumve batuje. Ni we Nzira Ukuri n’Ubugingo.

Uko turi kwose rero tugane Yezu, twababariwe byinshi kandi kenshi bityo nidukunde cyane.

Nyagasani Yezu nabane namwe iteka!

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho