Inyigisho yo ku wa mbere, 05 Mutarama 2015
Amasomo: 1Yh 3, 22-4,6; Mt 4,12-17.23-25
Ku munsi w’ejo twahimbaje umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza I Yeruzalemu babaza bati ‘’Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.” Yezu ni urumuri ruganisha ku Mana. Ivanjiri y’uyu munsi yabigarutseho: “ Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu urumuri rwabarasiyeho.”
Yezu ni we Rumuri rukomoka ku Rumuri nk’uko tubyamamaza mu ndangakwemera. Ahageze urwo rumuri abantu ntibaba bakigendera mu mwijima. Niyo mpamvu Yezu yigisha avuga ati “ Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!” Ni nk’aho yagasabye abantu kuva mu mwijima kuko habonetse urumuri. Nitwe tubwirwa rero muri iki gihe. Nituve mu mwijima. Umwijima urashushanya icyaha, ukutamenya Imana, ukutita ku bandi, ukutabona ko bakwiriye kubahwa kuko nabo ari ibiremwa by’Imana, ukutibuka ko turi mu rugendo, ukutabona ibyiza Imana idukorera buri munsi ngo tuyisingize, ubwikunde, gukandamiza abandi… Nitureke Nyagasani wigaragarije isi natwe atwiyereke maze tugende ahabona, dukore ibitaducira urubanza, ibitatugira imbohe za Sekibi. Tugende twemye kuko dukeye ku mutima. Nguko ukwisubiraho Yezu yavuze kudufasha kwakira Ingoma y’ijuru.
Ikindi Yezu agaragaza ni uko ari we Mukiza wari warategerejwe. Ugukiza uburwayi butandukanye byagaragaje abakijijwe n’ababonaga Yezu akiza ko Ingoma y’ijuru yabagezemo. Uko gukora ibitangaza kwa Yezu Kristu nabyo byafashije imbaga nyamwinshi yagendaga mu mwijima wo kwiheba, gucika intege, kwigarurirwa na roho mbi, kumva ko ubuzima nta cyanga bufite bamwe bibaza bati “bimaze iki kubaho?”…; ibitangaza bya Yezu Kristu byabafashije kumva ko Imana itari kure yabo, banumva ko Imana ari umubyeyi ubakunda. Igitangaza rero kibereyeho kwigisha. Natwe tujye twitegereza byinshi byiza Imana idukorera mu buzima bwacu n’ibyo ikorera abandi maze bidutere kudacika intege mu gutega amatwi ijambo ryayo no mu kurikurikiza kuko naryo ari nk’itara ritumurikira bikadufasha kubona igikwiye no kugikora, ikidakwiye tukacyirinda. Dusange Yezu nka ba banyabwenge kuko ari we rumuri. Ijambo rye ridufasha kurushaho kumva intego y’ ubuzima bwacu ku buryo n’ahagaragaye ubumuga cyangwa ibyago by’amoko yose bitatuma twibwira ko Imana yatwitaruye ko ahubwo ari umwanya wo kurushaho kuyigira ubuhungiro bwacu kuko kugeza n’ubu Yezu arayatugaragariza ineza ye nk’uko yayigaragarije abo twumvise mu ivanjiri.
Igikenewe muri iki gihe ni ugukomeza gukurikiza amategeko y’Imana (Isomo rya mbere), duhangana n’inyigisho z’ubuyobe zigaragara hirya no hino kandi zimwe zimwe ukabona zirashyigikiwe ndetse n’abazikwirakwiza babifitiye imbaraga z’ubushobozi. Ibyo hari abo bitera urujijo mu bemera ndetse zikaba zatera bamwe gushidikanya, byatinda bagasigara ntacyo bacyemera mu by’Iyobokamana . Ni bo usanga gushakisha Imana babisimbuza gushakisha ubutunzi, ubumuntu bukabavamo bagasigara ari nk’ibirura, ntibagire uwo bubaha nabo batiretse. Ngabo ba Nyamurwanyakristu bagaragarira batita ku cyubahiro cya Muntu, bagafata inyigisho z’Iyobokamana nk’izabantu batazi viziyo (Vision) ngo bajyane n’ibihe. Ugerageje kwiyubaha bakavuga ko atazi ibigezweho, ugerageje kwitangira kiliziya bakamuca intege ndetse n’uwari yifitiye ubuyoboke ku Mana bakamwumvisha ko yasomye Bibiliya nabi! Imbere y’ibyo bibazo byose, umukristu ahamagariwe gukomeza kuba icyo yahamagariwe: kuba urumuri rw’isi. Umukristu azaba urumuri niyemera buri gihe kumurikirwa na Kristu, akarushaho kwiyungura ubumenyi mu byo Kiliziya yemera kandi yigisha. Ibyo bizafasha mu gusobanurira abandi impamvu yemera ndetse no kubasha gukura mu mwijima w’ubujiji abatabona akamaro k’ubukristu n’ababurwanya kuko mu kurwanya abemera baba bahindutse ba Nyamurwanyakristu.
Twemere kumurikirwa n’Ijambo ry’Imana natwe tuba nka bariya “bahombotse kuri Yezu”, tugire umwete wo kumusanga bizadufasha kugira ubuyoboke ku Mana, kudaheranwa n’ibishashagira kuri iyi si kubona muri mugenzi wacu umuvandimwe, kuko tuzaba twirwanyijemo umwijima.
Padiri Bernard KANAYOGE