Imbaraga n’ububasha

ICYUMWERU CYA 4 GISANZWE B, 31 Mutarama 2021

Isomo rya mbere : Ivug 18, 15-20; Zab 95 (94); 1 Kor 7, 32-35; Mk 1, 21-28

Ijambo ryuje imbaraga n’ububasha

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe !

Kuri iki cyumweru cya kane mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya, ndifuza ko tuzirikana ku mbaraga n’ububasha by’Ijambo rya Nyagasani Yezu Kristu, Umukiza wacu.

1.Mu Isomo rya mbere, twumvise ukuntu umuryango w’Imana wagiraga ubwoba imbere y’Uhoraho, ugatinya kumva ijwi rye ryumvikanaga mu bimenyetso bikomeye by’umuriro n’umuyaga ngo hato batavaho bagapfa. Wabwiraga Musa uti: « Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa ! » (Ivug 18, 16). Uhoraho akoresheje Musa yahumurije umuryango we, awusezeranya umuhanuzi uzabashyikiriza amagambo ye kugira ngo noneho bayumve : « Bagize neza kuba bavuze batyo ! Nzaboherereza umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo ; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose » (Ivug 18, 17-18).

2.Imana ni Mudahemuka ku isezerano. Yujuje iryo sezerano yagiriye umuryango wa Israheli muri Yezu Kristu, Umwana wayo. Koko rero, Yezu Kristu ni We muhanuzi Imana yasezeranyije umuryango wayo. Muri Yezu Kristu, Jambo w’Imana wigize umuntu, akabana natwe (Yh 1, 14), dushobora noneho kwegera Imana nta bwoba, kureba Imana no kumva Imana kandi ntidupfe ! Ntidupfa, ahubwo tubaho. Ntidupfa ahubwo tugira ubugingo, tukabugira busagambye (Yh 10, 10). Yezu Kristu ni We Emanuweli, Imana-turi-kumwe (Mt 1, 23). Ni We Shusho ry’Imana itagaragara (Kol 1, 15). Uwamubonye aba yabonye Data, kuko aba muri Data na Data akaba muri We (Yh 14, 9-10). Amagambo avuga, ntayavuga ku bwe, ahubwo Data uhora muri We, ni We ukora imirimo ye (Yh 14, 10).

3.Uwo Yezu Kritsu ni We twumva kandi tubona mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru. Ngo ku munsi w’isabato yinjiye mu isengero i Kafarinawumu, arigisha. Abari bamuteze amatwi « batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamatageko babo » (Mk 1, 22). Reka abigishe nk’umuntu ufite ububasha ! Nyagasani Yezu atwaye amagambo y’Imana, naho abigishamategeko bo baravuga ayabo. Noneho Imana ntikivugisha umuriro cyangwa inkubi y’umuyaga, cyangwa ibindi bimenyetso bikomeye. Iravugisha Umwana wayo na Jambo wayo. Ni byo Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi itubwira igira iti « Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no mu buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera » (Heb 1, 1-2).

4.Ijambo rya Nyagasani Yezu Kristu rifite ububasha. Ntabwo ari abari bamuteze amatwi babyumvise gusa, ahubwo na roho mbi zumvise ijwi rye maze ziradagarwa. Twumvise uko Yezu yatangiye kwigisha, maze zigashya ubwoba, zigakangarana, zikavugira mu muntu zari zarigaruriye ziti « Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbura ! Nzi uwo uri we : uri Intungane y’Imana » (Mk 1, 24). Yezu yabwiye iyo roho mbi ayikangara, ayitegeka agira ati « Ceceka, kandi uve muri uwo muntu ! » (Mk 1, 25). Nuko iramwumvira, iva muri uwo muntu.

5.Koko ijambo rya Nyagasani Yezu ryuje imbaraga n’ububasha. Yezu avuga rimwe, icyo avuze kikaba. Abwira roho mbi ati: « Ceceka, kandi uve muri uwo muntu », nuko ikamwumvira ikagenda. Umubembe yaramutabaje kugira ngo amukize, Yezu aramubwira ati « Ndabishatse, kira », nuko ibibembe bimuvaho, arakira (Mk 1, 41-42). Yezu ategeka umuyaga utera imihengeri mu nyanja, avuga rimwe ati: « Ceceka ! Tuza ! », nuko umuyaga ugahosha, maze ituze rikaba ryose (Mk 4, 39). Nyagasani Yezu yabwiye Lazaro wari umaze iminsi ine mu mva, ati: « Lazaro, ngwino, sohoka !», nuko Lazaro wari wapfuye arasohoka, ari muzima (Yh 11, 43-44).

6.Ngizo rero imbaraga n’ububasha bw’ijambo rya Nyagasani Yezu. Ijambo rya Yezu ni ijambo ryuzuye imbaraga za Roho Mutagatigu. Ni ijambo rikiza ikitwa indwara n’ubumuga cyose. Ni ijambo rihoza ababaye, rigahumuriza abashavuye bose. Ni ijambo ritera amahoro, ibyishimo n’amizero. Ni ijambo ry’ineza n’urukundo. Ni ijambo rigera ku mutima, rikatwomora ibikomere byose. Ni ijambo ryinjira mu mitima yanangiye rikayihindura. Ni ijambo ridukiza imihengeri n’imivumba y’ubuzima. Ni ijambo ritugarurira impagarike n’ubugingo. Ni ijambo ritubohora ku ngoyi zose. Ni ijambo ridukura mu nzara za Sekibi. Ni ijambo ridukiza icyaha n’urupfu.

7.Zaburi tuzirikana kuri iki cyumweru iragira iti « Iyaba uyu munsi twakundaga, tukumva ijwi rye ! » (Zab 95, 7). Koko iyaba uyu munsi twakundaga, tukakira ijambo rye ! Iyaba uyu munsi twerekezaga imitima yacu kuri We ! Iyaba uyu munsi twakundaga, tukareka Nyagasani Yezu akatwigarurira ! Iyaba uyu munsi twegukiraga Nyagasani nta kidukoma imbere ! Iyaba uyu munsi isi yacu yakinguriraga amarembo Nyagasani Yezu, ikakira inyigisho ze! Mbega ukuntu twakwibonera ibitangaza by’Ijambo rye ryuje imbaraga n’ububasha !

Naharirwe ikuzo, ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi ya Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho