Imbaraga zidasanzwe

INYIGISHO YO KU WA KANE WA PASIKA, 16 MATA 2020

Intu 3, 11-26; Zab 8, 4-9; Lk 24, 35-38.

Bana b’Imana dusangiye ukwemera muri Kristu, turi ku munsi wa gatanu mu birori bihire bya Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu watsinze urupfu akazuka akaturonkera ubuzima, Pasika Nziza.

Amasomo matagatifu Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye arongera kuduhamiriza ko Yezu yazutse koko, ko ari muzima (nta kumwitiranya), ko abamenye ko yazutse bagomba kubihamya kandi agatsinda bibaha imbaraga zidasanzwe zimuturukaho. Izuka rya Kristu nituryamamaze, nirihe ubuzima bwacu icyerekezo gishya.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, Petero na Yohani nyuma yo gukiza mu izina rya Yezu uwari waramugaye bakamukiriza imbere y’umuryango w’ingoro, abantu barabatangariye cyane ndetse hafi yo kubaramya!! Nyamara Petero na Yohani babyitwayemo neza.

Twibutse ko bifashishije ububasha buri mu Izina rya Yezu wazutse maze bahagurutsa uwari waravukanye ubumuga. Bavandimwe, koko izina rya Yezu rirakiza, ryuzuye ububasha, ni ryo twese dukirizwamo. Ni ryo Kiriziya ikoresha mu gutanga ibyiza byose bikomoka ku Mana, ni ryo yifashisha isenga : Byose ibikora mu izina rya Yezu kristu Umwami wacu. Bakristu, dukwiye kujya turivuga kenshi kuko rirahumuriza, rirakiza, rikangaranya abarirwanya kandi rikirukana roho mbi.

Petero na Yohani kandi, baranzwe no kwicisha bugufi, bari biyiziho intege nkeya, ariko icyo bari bishingikirije ni iryo zina rya Yezu wazutse. Bavandimwe, ibyo dukora byose mu izina rya Yezu na Kiliziya ye, tugomba kubikorana ukwicisha bugufi, ubwamamare ntibukabe ubwacu, ahubwo hajye hakuzwa Kristu, hamamare Kristu dukorera kandi twihaye.

Igikomeye kuruta ibindi bakoze, ni ukwatura, bagahamya bashize amanga ko Yezu wari wishwe (biturutse ku bujiji bwo kutemera), ari na we wazutse, bityo ko abantu bagomba kumwemera kandi bagahindukirira Imana. Nyuma y’izuka rya Yezu, abamwemera ntitugomba kwishimira ko yazutse gusa, ahubwo ni no kwatura tugahamiriza abandi ko ari muzima kandi bigahindura ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Nta kubyihererana! Nta no gutinya kubihamya.

Mu Ivanili Ntagatifu Yezu amaze kubonekera abigishwa batahaga iwabo mu rusisiro rwa Emawusi, aba ntibabyihereranye (nk’uko tumaze kubivuga haruguru) bahise bahindukira bajya gutangariza ba cumi n’umwe uko yababonekeye. Mu gihe bataranarangiza kubara iyo nkuru nziza, ni bwo Yezu ababonekera maze akabahumuriza ndetse abasaba kutajijinganya ngo bamwitiranye n’umuzimu, akabaka umugati akawurira mu maso yabo ndetse bakanamukoraho kugira ngo bamenye ko uwari wishwe ari na we wazutse, ni wa wundi ariko wahindutse undi wundi kuko afite ikuzo ry’izuka, ni na yo mpamvu adakeneye no kwinjira aho bateraniye abanje kuvunyisha! Yezu kandi arabaha ubutumwa bwo kuba abagabo n’abahamya b’izuka. Uwemeye aranamamaza!

Bavandimwe dusangiye ukwemera muri Kristu, ibihe nk’ibi bikomereye isi yacu n’u Rwanda rurimo, birasaba kubishikamamo twishingikirije Uwazutse, mu izuka harimo iremwa bundi bushya, mu izuka harimo umutsindo. Muri ibi bihe rero by’amage ku isi yose, abakristu turangamire umusaraba wa Kristu twizeye ikuzo hirya yawo.

Nyagasani Yezu wazutse nabana natwe. Izina rye nirisingizwe iteka. Amen.

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho