Imbaraga z’isengesho ry’uciye bugufi

Inyigisho yo ku wa Kane w’icyumweru cya gatanu gisanzwe

Amasomo matagatifu: 1 Bami 11,4-13; Z 106 (105); Mk 7,24-30

Ivanjili itweretse ukwemera guhambaye k”uriya mugore witwaga umunyamahanga n’umupagani kuko atari uwo mu muryango wa Kiyahudi watowe n’Imana. Nyamara kuba atarabarizwaga mu batowe, ntibyamubujije gushyira amizero ye yose muri Yezu Kristu. Yizeye adashidikana ko Yezu ashobora byose harimo no kumukiriza umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi.

Yezu ni Umukiza w’abantu bose, mu moko yose no mu mico yose. Umwemera wese azabaho iteka. Nta bwoko bwavukanye umuvumo, ngo ubundi buvukane ubutungane budasubirwaho. Muntu wese iyo ava akagera, guhera kuri Adamu na Eva (usibye gusa Bikira Mariya warinzwe icyaha), yavukanye icyaha cy’inkomoko, ni ukuvuga ko yavukiye hanze y’ubutungane bw’Imana. Hatitawe ku gihagararo, ku ndeshyo, ku moko no ku butunzi, muntu wese wemera azarokorwa no gukurikira (abizi cyangwa atabizi) Yezu Kristu Umukiza akaba ari n’Umwana w’Ikinege w’Imana.

Bimwe mu bigaragaza ukwemera gushyitse k’uriya mubyeyi: yemeye gukora urugendo ashaka Yezu. Ageze imbere ya Yezu, yicishije bugufi, arapfukama, ariyoroshya, abona kuvuga ubusabe bwe. Azi neza ko muntu adategeka Imana ahubwo ko ari we ugomba guca bugufi imbere y’ugushaka kwayo. Byongeye, uyu mugore ntashakira Yezu kumwikubira, aramushakashaka kugira ngo amugeze no ku mukobwa we.

Uyu mugore ntavunda. Azi neza ko ibyo asaba atari uburenganzira bwe ahubwo ko ari impuhwe araba agiriwe. Ni yo mpamvu yemera adashidikanya ko adakwiye kurira ku meza y’abana batowe n’Imana ahubwo ko yiyakiriye nk’akabwana kagenewe kujya karya utwaguye mu nsi y’ameza abana batowe baririyeho.

Yezu yumvise isengesho rituranywe ukwemera ry’uriya mugore. Ngo yabaye akigera iwe, asanga umukobwa we yakize, arambaraye ku buriri.

Mutagatifu Agusitini yaravuze ati: hari igihe dusaba ntiduhabwe kuko dusabana umunabi, umugaga n’ubwikanyize. Hari n’ubwo dusaba ibyo nyamara dufite tutamenye gukoresha neza cyangwa se tugasaba ibyo Imana itajya itanga na rimwe. Ingero: ntushobora gusaba Imana ngo ikwicire umwanzi wawe ngo ibe yabikora: Imana ntitanga urupfu ahubwo yo irarutsinda, igatanga ubuzima. Ni gute wahora utitiriza Imana ngo iguhe amahoro nyamara wowe uyabuza abandi?

Mbere yo gusaba Imana ibindi byose, tubanze tuyisabe itugire beza, itwongerere ukwemera n’ubutungane kandi twemere kubyakira kuko ibitanga. Ntitugasabe bimwe by’abirukanka, bya mpereza vuba nigendere, ahubwo tumenye ko gusaba bisaba kwihangana, guhozaho, no kwiyoroshya ugategereza ubutarambirwa. Tumenye kandi gushimira Imana ibyo yaduhaye, igikuru kikaba ingabire y’ubukristu. Dawe, ngushimiye ko wanshunguje Yezu Umwana wawe ukaba warangize umukristu. Umenya guha agaciro ibyo yahawe, agashima, ni nawe akenshi usaba agahabwa. Koko imbaraga z’isengesho ziba mu mutima ukunda kandi wemera.

Nyagasani Yezu nabane namwe

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho