Imbere ya Yezu, Roho mbi zirakanagarana zikamenengana

Inyigisho yo ku wa Kabiri w’ Icyumweru cya 22 Gisanzwe, kuwa 05 Nzeri 2017

AMASOMO: 1º. 1Tes5,1-6.9-11; Zab 27(26),1,4,13-14 ; 2º. Lk4,31-37

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri uyu munsi Yezu Kristu wazutse adusuye adusaba kuba maso, kandi aje afite ububasha bwinshi bukangaranya imbaraga z’umwijima ubundikiye isi.

Mu isomo rya mbere, Yezu Kristu akoresheje inyandiko ya mutagatifu Pawulo, aradusaba kutarangazwa n’ibyo tubona bihita ngo bitubuze gushishikarira icy’ingenzi: Kuba maso no guhorana amatara yaka, twiteguye gusanganira Nyagasani waje, uza kandi uzaza: “ku byerekeye igihe n’amagingo by’amaza ya Nyagasani, ntimukeneye ko tubibandikira. Ubwanyu muzi neza ko Umunsi wa Nyagasani uza nk’umujura wa nijoro…

Bavandimwe, imbere y’Imana nta gihe. Pawulo mutagatifu aratwibutsa ko iryo hame ari ndakuka. Ntabwo Imana ari umuntu, ngo duhore turangariye mu byo yateganyije mu gihe iki n’iki gihuye n’icyacu. Imana iri hanze y’ibihe kuko ari yo ibigenga. Ntisiganwa na byo ngo ibiteganyirize. Igena uko ishaka, aho ishakiye n’igihe ishakiye. Bityo kwiha kugena igihe iki n’iki umunsi wa Nyagasani uzaberaho, ni ukuyoba bikabije kandi bigaragaza ko muntu ari kure y’Imana.

Icyo tuzi kandi duhamya nta shiti, ni uko uwo munsi uzaba kandi tugomba kuwitegura neza ngo Nyagasani azasange dukwiye kuba abe. Iby’igihe bizabera si ibyacu, bifite nyirabyo ugena mu bwisanzure busesuye kuko ari we Mugennyi Mukuru, kandi uko agennye bikaba uko bikurikije Ijambo rye rifite ububasha: “Imana iravuga iti ‘nihabeho……Biba bityo.”        (Intg1,6-7).

Iby’Imana igena byose ibikora ku neza ya muntu yaremye ngo aronke umukiro yamugeneye muri Yezu Kristu Umwami wacu. Ni yo mpamvu nk’uko twabyumvise mu Ivanjili, akiza abantu.

Kuba Yezu Kristu yarigishirije i Kafarinawumu kariya kageni, ntiyari agamije kumurika ubumenyi afite ngo bamutinye ko ari umuhanga mu kwigisha, nk’uko bamwe babiketse. Ahubwo yakoraga uko ashoboye kose ngo arebe ko bahumuka bakamwemera maze bagakira. “Icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire”, ni uko tubihamya mu Ndangakwmera ya Kiliziya. Ntabwo yazanywe no kumurika ubumenyi n’ububasha afite nk’uwiyamamaza.

Biratangaje kubona mu mbaga yari ikoraniye muri ririya sengero, harakijijwe umuntu umwe. Na we atari uko yakiriye Kristu nk’Umukiza yamenye, ahubwo bimenywe na roho mbi yari yaramuboshye.

Bavandimwe, natwe dufite imirunga myinshi yatuboshye muri iyi minsi ya none, dukeneye gukizwa : “ ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ubusahiranda, ubuhakanamana bugenda bufata isura itandukanye, ukwishushanya mu by’Imana bijyana no kwitwikira izina ry’Imana twishakira indonke. Ibyo n’ibindi bitandukanye, ni imirunga dukeneye gushyira Nyagasani ngo atubohore kuko abifitiye ububasha. Ntitugahere mu gutangarira ibikorwa bya Nyagasani Yezu ngo bigarukire aho. Ahubwo tumusange nk’umukiza n’umucunguzi. Tumwereke intege nke zacu mu bwiyoroshye; rwose duce bugufi adukize kuko arabishoboye. Abo yakirije i Kafarinawumu, abo akiza none mu mpande zose z’isi ni benshi kandi nawe, nanjye ntiduhejwe.

Ikibazo ni uko bamwe twigira ba ndigize, ugasanga turapfana ibyaha n’ubumuga bwacu. Ibisare bya sekibi bikatubera ifunguro rya buri munsi, tukagira ngo ni bwo buzima. Ntitugire na rimwe inyota yo guhura n’Umukiza ngo atugirire neza. Hari n’ubwo duhura na we, tugaherera mu gutangara gusa no kwiyamira. Burya ngo ubumuga bubi ni ukutamenya ko ufite ubumuga. Ibyo bituma duheranwa, ntitumenye kurwana urugamba rwo kwiyaka umwanzi nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero atsinda uburyarya bwa sekibi.

Yezu Kristu, arakomeza kutwigisha uburyo nyabwo bwo kwitandukanya na Sekibi: ni ukwirinda kuyitega amatwi. Erega amatwi yacu yagenewe kumwa Imana! Hariho igihe twibeshya ngo ibyo itubwira nidusanga bitatunyuze turabyanga. Ariko nturi bubiruke. Imbuto y’ijambo ryayo yayikubibyemo. Urebye nabi yakura. Ibyo wangaga none ejo ukazaba ari wowe uza kubisabiriza Sekibi. ‘Ceceka kandi uve muri uwo muntu’ ni ryo jambo rikwiye kubwirwa Sekibi igihe cyose twumvise ko irimo kuvugira mu muntu. Nta kwibeshya ngo uvuge ngo reka wumve akamuvamo. Karamuvamo kajya he se? Kakujyamo. Nikakugeramo wamenya biri bugende gute? Hariho igihe turya uburozi bwa Sekibi, tuzi neza ko ari uburozi. Ariko tukibeshya ngo nibigera mu kanwa turabicira. Hanyuma bwa burozi bwayo bugahita budushwanyura kubera ububasha bwayo bwa kigome. Ntabwo rero ari igihe cyo gukina na Sekibi. Ni igihe cyo kuyicecekesha no kuyimenesha. Ntidukeneye kubanza kureba ibyo ikora. Kuko ibikorwa byayo ntitubiyobewe. Twirinde gupfumbata no gukirigitana n’icyaha.

Dusabe Roho Mutagatifu, atumurikire tumwemerere atwiyoborere. Duhumuke, dukanguke tube maso, twitegure kwakira Nyagasani, atari mu nzagihe ahubwo guhera none.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe none kwakira Yezu Kristu, uje yuje ububasha bwo kutwigisha no kutwirukanamo roho mbi zose kugira ngo duhinduke by’ukuri kandi tubifashemo n’abandi.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Nota: Nyuma y’ukwezi kwa Karindwi n’ukwa munani, tugiye kwihatira gukomeza inyigisho tugeza ku bavandimwe buri munsi. Yezu Kirisitu asingizwe.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho