Imbere y’abantu batize bashize amanga

Inyigisho yo ku wa gatandatu wa Pasika – 6 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 4, 13-21; 2º. Mk 16, 9-15

Imbere y’abantu batize bashize amanga

Nta muntu n’umwe ushobora gushidikanya ko intumwa zari zuzuye ububasha bwo mu ijuru. Ubusanzwe ubwo bubasha tubwita imbaraga za Roho Mutagatifu YEZU KRISTU abuganiza mu bamwemera bamukunda. Nyuma ya Pasika dutangira kwitegura Asensiyo na Pentekositi. Amaze iminsi mirongo ine ababonekera, YEZU yabasezeranyije kuboherereza Roho Mutagatifu bidatinze. Ibikorwa twumva Patero na Yohani bakoze byabaye nyuma yo kwakira uwo Roho Mutagatifu. Amaze kubasenderamo, batangiye kugaragaza ubushobozi budasanzwe maze abanyacyubahiro b’icyo gihe, abategetsi, Abigishamategeko n’Abafarizayi bari impuguke muri icyo gihe baratangara: “…ngo babone ukuntu Petero na Yohani bashize amanga, kandi bazi ko ari abantu batize, ahubwo ari rubanda rusanzwe, barumirwa”.

Natwe twakumirwa igihe tubona umuntu utarize asobanura neza uko ibintu biteye. Hajya havuka ingorane n’amakimbirane mu muryango w’Imana iyo hagaragaye abantu bafite impano zihariye bakagira ijambo ryumutse n’ibyiyumviro bikunzwe na benshi. Icyo gihe umuntu w’umuyobozi haba ku rwego rwa santarali haba ku rwego rwa Paruwasi ashobora kwigiramo ishyari maze agashinga amabwiriza n’amategeko adafite shinge. Ibyo birasenya, ntibyubaka Ingoma y’Imana. 

Uwahuye na YEZU akamwemera akamukunda kuruta byose, ahabwa imbaraga ze maze imibereho ye igasumba kure abiyita intyoza n’abanyabwenge. Umuntu utarize ariko wakiriye Roho Mutagatifu atambutse kure bene za dipolome zihanitse nyamara baregetse mu bitekerezo, mu mico no mu myifatire. Uwize byinshi wakiriye Roho Mutagatifu abasha gusobanurira abandi maze ibyo yize bikamugirira akamaro n’abavandimwe be n’umuryango w’Imana wose. Kwiga utumvira Roho Mutagatifu ni uguta igihe no kwitegura kudindiza abanyantege nke.

Umuntu wese utumvira Roho Mutagatifu ahora ameze nk’urubingo ruzungezwa n’umuyaga. Ahorana ubwoba ku buryo kugendera mu kuri bimuyobera agahora yumvira abantu iby’Imana akabitera umugongo. Nyamara Petero na Yohani, n’ubwo bari abantu basanzwe kandi boroheje babashije kuvuga ijambo ry’ukuri bashize amanga. Batinyutse kubwira ibihangange byari bigize Inama nkuru ya Israheli bati: “Icyaba kiboneye mu maso y’Imana ni ikihe: ari ukubumvira cyangwa se kumvira Imana? Ngaho namwe nimwihitiremo!”. Utumvira Roho Mutagatifu araruca akarumira no mu gihe yagombye gutangaza Ukuri gukiza. Petero na Yohani basabire abanyabwoba, babasabire kuzirikana no gukurikiza iri jambo: “Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira”. Kwigobotora umwijima w’ubwoba no kwakira Roho Mutagatifu, ni ngombwa kugira ngo twuzuze inshingano YEZU aduha kubera umukiro w’isi: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose”.

YEZU WAPFUYE AKAZUKA AKOMEZE ADUHUGURE.

BIKIRA MARIYA UMWAMIKAZI W’IZUKA ADUHAKIRWE.

Publié le