Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 24 gisanzwe A
Ku ya 20 Nzeri 2014 – Abatagatifu Andereya KIM, Pawulo CHONG na bagenzi babo 101 bapfiriye Kristu muri Koreya
Amasomo: 1kor15, 35-37.42-49 ; Zab 55,4.5b.10,11a.12,13-14a ; Lk 8,4-15
Bavandimwe, amasomo matagatifu ya none aradufasha kuzirikana uburyo twakiramo ijambo ry’Imana n’imbuto twera kubera ryo. Ibi, Yezu arabitubwiza umugani w’umubibyi twumvise none ; aho imbuto ye igwa ahantu hanyuranye: ku nzira, mu mabuye, mu mahwa, mu butaka bwiza.
Mu by’ukuri, igihe Imana iremye muntu yamuhaye gutekereza no gukunda. Muntu yaremanywe amatwi n’ururimi, ubwenge n’umutima. Nicyo gituma burya, amagambo ya muntu ari nk’ibishashi by’ubwenge bwe. Ni imbuto zishobora gutanga ubujijuke, imico n’imimerere.
Amatwi yo, ni irembo ry’umutima : amagambo twumva anyura mu matwi, akaboneza ajya mu bwenge no mu mutima. Abumva neza, barajijuka bakayoborwa mu byiza no mu kuri.
Ariko, uko Imana, yo mubibyi nyawe yitanga, itubibamo ijambo ryayo; icyaha kiratwitambika kikaroga ubwenge bwacu n’umutima: rwa rurimi rwanjye cyangwa rwawe, rwahindutse inkota ityaye ikomeretsa abantu, ubwo ndetse bituma amagambo yanjye azamo ibinyoma, umujinya n’umwijima, maze aba imbuto z’ubugome! Naho amatwi yanjye yo, yarazibye. Ntacyakira inyigisho n’inama nziza!
Nk’uku twabyumvise mu Ivanjili, si ijambo ry’Imana ryabaye ribi. Imbuto yabibwe si mbi, ahubwo ikibazo ni ubutaka ibibwamo: abantu bamwe bafite amatwi azibye, ubwenge bwayobye n’imitima inangiye! Koko rero bavandimwe, isi yandujwe n’abagome, ihinduka urubuye rwera ibihuru by’ibitovu n’amahwa. Ese koko ijambo ry’Imana riguyemo ryakwera iki? Ndumva ntacyo! Ahubwo abantu basarura urwango n’amarira.
Kwakira Yezu Kristu n’ibyo atubwira, nibwo buryo bwonyine bwatuma twera imbuto. Kristu Mbuto y’Imana yarapfuye , bamushyira mu gitaka, aramera, azuka ari muzima. Kuva ubwo rero, n’amagambo ye ni mazima, ni Urumuri rw’abantu, ni ubugingo bwabo. Twabyumvise neza mu isomo rya mbere.
Ijambo ry’Imana ryabaye umurage wa Kiliziya: yamamaza Yezu ivuga, ibatiza ivuga, ikiza ibyaha ivuga, itura igitambo cy’Ukaristiya ivuga. Koko amagambo ya Kiliziya ni imbuto idapfa: abyara umukiro akawukwiza ku bantu bose.
Ariko nyine amagambo y’Imana ntituyakira kimwe. Bamwe banze kuyakira kubera Sekibi wabaganje, imbaraga nke cyangwa irari ry’ibintu, maze inyigisho za Yezu zipfukiranwa mu mutima.
Abandi bakiriye amagambo ya Yezu, bemera inyigisho ze, bumva amategeko ye: barajijuka, baritonda, bera izindi mbuto nyinshi.
Dusabirane bavandimwe, ngo tugire amatwi n’umutima byakira imbuto z’Ijambo ry’Imana; tuzibagare ngo ziticwa n’imihibibikano y’isi, tuzivomerere mu masakramentu, amasengesho n’inyigisho: nibwo tuzarumbukamo izindi mbuto nziza.
Nyagasani Yezu abane namwe mwese!
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA
Paroisse MUNYANA/ KIGALI