Imbuto y’ubutagatifu yera ku giti cy’umusaraba

Inyigisho yo ku wa Kabiri mutagatifu, Umwaka C, IGISIBO; ku ya 22 Werurwe 2016

Amasomo: Iz 49,1-6; Zab 71(70), 1-2,3,5a.6,15.17; Yh13,21-33.36-38

Imbuto y’ubutagatifu yera ku giti cy’umusaraba, nk’uko imbuto imbuto y’umugisha yera ku giki cy’umuruho

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Tugeze ku wa kabiri mutagatifu. Kuva ejo bundi ku munsi mukuru wa Mashami twatangiye Icyumweru gitagatifu, ni icyumweru kiruta ibindi byose mu buzima bw’abakristu kuko kitwinjiza mu iyobera rya Pasika, urupfu n’izuka bya Kristu, ipfundo ry’ugucungurwa kwa muntu.

Kimwe mu bibazo bihangayikisha muntu w’ibihe byose, ni ikibazo cy’urupfu. Bityo muntu kuva agisamwa akora uko ashoboye kose ngo ahashye icyo cyago, ariko bikaba iby’ubusa. Icyo rero ni ikibazo gikomeye. Kuba Kristu yaratsinze urupfu, kandi uwo mutsindo ntube uwe wenyina ukaba n’umutsindo ku bakristu twese. Birumvikana ko mu mateka ya muntu, nta Nkuru Nziza ishobora kurusha agaciro iryo yobera rya Pasika ya Kristu.

Urupfu ni icyago, ni iyobera ariko ni n’ ishuri twese tugomba kuzigamo kandi murirwo twigiramo byinshi. Kuzirikana ubugingo bw’ iteka turonkerwa n’Izuka rya Kristu, bituma rwa rupfu rwaduteraga ubwoba turufata nk’ iteme cg ikiraro twambukiraho tugana mu ijuru aho Kristu yagiye kudutegurira umwanya.

Bityo muri Kristu urupfu ntirugifite ijambo rya nyuma ku Buzima bwa muntu, kuko muri We, turonka Ubuzima budahangarwa n’urwo runyagwa ku mpano yuko Imana yadukunze mbere nkuko Umuhanuzi Izayi yabitubwiye mu Isomo rya mbere : “ Uhoraho yampamagaye ntaravuka; nkiri mu nda ya mama, izina ryanjye yararivugaga. Umunwa wanjye yawugize nk’inkota ityaye, ankinga mu gacucu k’ikiganza cye, angira nk’umwambi utyaye ampisha mu mutana we.

Urwo Rukundo rwa kera na kare rw’Imana, ni narwo rwatumye yemera kuduha Kristu Umwana wayo w’ikinege ngo adupfire turonke Ubuzima, twe twari twarikatiye urwo gupfa kubera inabi yacu: “ Yezu wemeye gupfa umeze nk’impabe, urwo twari dukwiye ni Wowe rwahamye…”

Yezu mu kuzuza uwo mugambi wo kuducungura, tugakeshwa n’amaraso ye yameneye ku Musaraba, yanyuze inzira ndede. None turamwumva mu Ivanjili ya Yohani mbere y’iminsi itatu ngo yicwe. Arababaye atababajwe nuko agiye gupfa, ahubwo arashengurwa ni uko akunda abatamukunda: “ Ndababwira ukuri koko: umwe muri mwe agiye kungambanira.” Ibyo rwose nta we bitababaza, kugambanirwa n’umwe mubo witoreye nk’inkoramutima zawe! Gusa ibyo ntabwo byamuciye intege. Turamwumva asezera ku ntumwa ze bari ku meza basangira. Ririya funguro ryo ku wa kane nimugoroba ni ifunguro rya Pasika y’Abayahudi. Yezu yafashwe muri iryo joro, abambwa ku musaraba bukeye ku wa gatanu. Muri iryo sangira yabaganiriye byinshi baza no kugera ku bugambanyi bwa Yuda n’ukwiyemera kwa Petero.

Bavandimwe, Turumva Yezu agerageza kugarura Yuda mu nzira nziza ngo yisubireho, ariko undi akarushaho kunangira umutima. Yezu arakomeza amugaragariza urukundo by’umwihariko: Gukoza ikimanyu cy’umugati mu isupu ukagihereza undi bikorwa hagati y’inshuti. Ngira ngo abageni bajya babitwereka iyo gahunda yo kugaburira abashyitsi itangiye.

Nyamara Yuda nta kwemera afite, nta rukundo afitiye Yezu. Koko Sekibi yamwinjiyemo, yayihaye ikicaro mu mutima we. Ararya umugati w’ubucuti Yezu amuhereje, nyamara yange kwakira Urukundo rwe.

Yezu arakomeza kuganiriza abe byinshi nk’umurage abasigiye. Turumva Petero Yiyemera. Yumva akomeye ku buryo yatanga ubugingo bwe. Ku bw’imbaraga ze, arumva yapfira Yezu. Yezu aramuhishurira intege nke ze: “Iri joro, uranyihakana gatatu”.

Natwe hari ubwo twiyumvamo ishyaka ry’Ingoma y’Imana, tukumva ntacyatunanira. Tugafata imigambi myiza cyane, gusa ntitukibagirwe icy’ingenzi, nako uw’ingenzi: “Yezu Kristu”. Umukristu aba yareguriye ubuzima bwe Yezu. Nka Pawulo wavugaga ati “Nabaho, napfa ndi uwa Nyagasani”. Pawulo arakomeza ati “Nshobozwa byose na Yezu untera imbaraga. Ku buryo iyo mfite intege nke niho mba nkomeye”.

Muri iyi minsi turi gusatira Pasika, dusabe Yezu adukomeze mu nzira imugana. Tumukomereho, tumubere indahemuka, twirinde kumugambanira nka Yuda, tumwemerere adushoboze kuko ashoboye byose.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Emmanuel NSABANZIMA,

ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Higiro diyosezi ya Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho