Imana ntibara nk’abantu

Inyigisho yo ku wa gatatu, icyumweru cya 30, C, 26  Ukwakira 2016  

Amasomo: Ef 6,1-9; Zab 144; Lk 13,22-30

Iki kibazo babajije Yezu cyashimisha cyane ibi bihe byacu bikunda imibare, n’amabarura. Tukinjira muri ba nyamwinshi na ba nyamuke. Yezu ntabwo agiye mu by’imibare nk’uko uwabajije yabishakaga. Umuntu ntabarwa asumba imibare yakorwa yose. Imibare y’Imana itandukanye n’iyacu 1 > 99 ( rimwe iruta mirongo cyenda n’icyenda)

Imana ntireba nk’abantu

Nta gushidikanya ko uriya wabajije Yezu yatekerezaga ku mbaga yabonaga imukurikira. Icyo atabonaga muri icyo gihe n’uko hari abandi bantu batari bakabayeho. Hari n’abandi bari batuye isi itari izwi muri icyo gihe. Arareba hafi.
Mu kumwereka ko abana b’Imana ihamagarira kwinjira mu bwami bwayo barenze kure abo yashoboraga kwibwira, Yezu amubwiye ko bazaturuka imihanda yose. Ko bazaturuka mu basuzuguritse mu b’inyuma.
Imana ntitora mu kivunge
Duhamagariwe guharanira kwinjira. Ntabwo ari amakipe cyangwa amatsinda Imana izatora. Niyo mpamvu bamwe mu ba nyuma bazaba abambere na bamwe mu bambere bakakaba abanyuma. Si urufatanye rero cyangwa ishyirahamwe. Ngo byitwe ko Paruwase yacu, itsinda ryacu, umuryango wacu uzatorwa. Bamwe, ni ukuvuga abazaba baragerageje kwinjira mu muryango ufunganye.

Ntibabitsindira ngo bibe birangiye ahubwo barabikurikirana. Ntabwo ari umubare Imana yakwemeza ahubwo ni ubwigenge bwa buri wese bumuha guhitamo icyiza buzamuha kubarirwa mu bagenerwa murage. Si umubare wemezwa ni imbaga yemera ikanyura mu nzira yeretswe.
Ntabwo bihagije kumva inyigisho no kujya mu materaniro , birasaba kugumana na Yezu no kumukurikira rwose , tukamubera inshuti. Bityo ntituzabe mubo azabwira ati simbazi.
Yezu ntashishikajwe n’imibare ashishikajwe n’ubumuhate n’ubushake bya buri wese mu kumugaragariza urukundo.

Turokoka buri munsi

Turokoka buri munsi iyo tugerageza kwitsinda no kwiyobora ari byo “kunyura mu nzira imfunganye” bisobanura, ni urugendo si intsinzi y’umunsi umwe. Bisaba kwigomwa no kwibabaza kugira ngo dutsindire iryo kamba. Ibyorohera besnhi, ibizira kwigora, ibishimisha benshi, inzira y’igihogere si yo tugomba guhitamo. Urwo rugamba tururwana tukiri hano ku isi. Si ku munsi wa nyuma tuzagerageza kwinjira.

Ntitumere nka wa mugabo wari waborewe, akabona inzu zigenda akiyicarira ngo n’iye iramusanga aho ari. Ngo nitumara kurengwa no gusinda iby’isi twibwire ko ijuru twarigezemo cyangwa tuzarikurura ( to download) tukarizana ( to install) ku isi.

Imana Ishobora byose iduhe imbaraga n’ubushake bwo kumenya aho dushinga ikirenge. Tubashe kwigomwa no kwitsinda mu bisindisha, bishashagira biri muri iyi si, bityo twerekeze aheza.

Padiri Karoli HAKORIMANA

Madrid/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho