Imibereho myiza cyangwa mibi ntikatubuze Ingoma y’Imana

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’Icyumweru cya XI gisanzwe

Amasomo: 2 Kor 12,1-10; Z 33; Mt 6,24-34

Mu ivanjili ntagatifu, Yezu Kristu aratubwiye ati: “Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri…Ntimushobora gukorera Imana na Bintu…Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera…Ni nde muri mwe, n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe?…Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho”.

Bavandimwe, bimwe mu bizitira umuntu, bikamubuza gukura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo ni amateka ndetse n’imihangayiko ku mibereho ye y’ejo hazaza. Hari benshi bagizwe imbata n’amateka mabi banyuzemo, bikababera ingorabahizi kuyigobotora no kuyakuramo isomo ngo bubake ubuzima bwiza bw’ubu banategura neza iherezo ryabo ryiza. Uwagizwe imbata n’amateka mabi, arangwa no guhora aganya, kubona ko Imana imwanga, kwanga no guhunga ubwiyunge n’ibindi. Mwene uyu aba agomba gufashwa cyane kugira amurikiwe na Roho Mutagatifu abone ikiganza cy’Imana mu buzima bushaririye aba yaranyuzemo. Ibikomere twahuye nabyo, iyo tutabikize tumurikiwe na Roho Mutagatifu bitunyagisha Ingoma y’Ijuru Kristu yaduhaye igihe atsinze urupfu akazuka mu bapfuye. Imana si yo ituma amateka mabi aba muri iyi si nayo ituma atugiraho ingaruka mbi. Ibibi byinshi bituruka kuri muntu ubwe ushaka kwigira ikigenge n’ikigomeke ku Mana. Twumviye Imana kandi tukizirika ku gushaka kwayo twabaho mu mahoro, mu rukundo n’ubutabera.

Ariko kandi hari na benshi bafungiranwa n’amateka meza banyuzemo. Abo ni abadamaraye mu mafaranga, mu butunzi no mu yindi ngirwaminezero y’iyi si maze bakagwa mu cyaha cy’ubwirasi n’ubwishongozi, bakica ku bantu ndetse bakigaragaza nk’abagenga Imana n’isi. Iyo muntu yishongoye mu byo Imana yiremeye akagera n’aho yiratana ubwenge atihaye ahubwo yahawe n’Imana, burya rwose iyo atagarukiye Imana bwangu aba agana iyo kworama, nta kabuza! Ngo hari uwigeze kureba intera y’ubutunzi agezeho maze agereka akaguru ku kandi ati, hari ikibazo nibaza naburiye igisubizo: “Njye n’Imana abakene tubahora iki; nzayitegeka maze rwose tudohorere abatindi!

Umukire ushimwa n’Imana ni wa wundi uhora ashimira Imana mu mateka ye yose kandi akarangwa no kuyizera ari nako ayegurira ahazaza he. Mwene uyu, amahirwe ntamuhuma amaso, ndetse n’ibyago, amage n’ubukene ntibimubuza kunga ubumwe n’Uwahozeho, Uriho kandi Uzahoraho. Muri byose, dusabe Imana Data itube hafi maze ingabire n’inema z’Umwana wayo n’Umwami wacu Yezu Kristu zijye zibanziriza ibyo dukora, tumurikirwe n’ugushaka kwe kandi izo nganire duhabwa ari na We n’ubundi zituganishaho. Roho w’Imana natwiyoborere ni ho tuzakora icyo Imana ishaka. Uw’ibanze ari ku mwe na twe kugeza igihe isi izashirira, ni Yezu Kristu muzima muri Ukaristiya, aho yemera kubera umuhawe neza wese, Igitambo, Ifunguro n’Inshuti ihoraho iteka ryose. Mubyo tunyuramo byose ntitukitandukanye bibaho na Yezu Kristu.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho