ICYA KABIRI CYA ADIVENTI, A. 8/12/2019
AMASOMO: 1º. Iz 11, 1-10;Zab 72 (71); 2º. Rm 15, 4-9; 3º. Mt 3, 1-12.
1.Ijwi ry’umuhanuzi
Kuri iki cyumweru cya kabiri cya Adiventi, Umuhanuzi ukomeye cyane arumvukanisha ijwi rye. Dusabe kugira ngo imitima itarigeze ifunguka, uyu munsi imwumve ihinduke mizima.
2.Akangurira guhindura imigenzereze
Uwo muhanuzi ni Yohani Batisita. Ni ya nteguza ya Yezu. Mbere y’uko afatwa akicishwa n’inshoreke ya Herodi n’agakobwa kabo, Yohani Batisita yadutse yigisha ibyo kwisubiraho no kwitegura Umukiza wari hafi gutangira ubutumwa. Yohani Batisita yagaragaye nk’umwizige. Yirirwaga asenga aniyiriza. Yambaraga ibyo abaherwe basuzuguraga. Yagaragaje muri byose ingabire yo kutita ku by’isi. Abemeraga inyigisho ze bamusangaga muri Yorudani akabakoreraho umuhango abasukaho amazi yashushanyaga ko bemeye kuba bashya mu mitima bakirinda ubwandu n’ubwandavure bityo bakitegura kwakira Umwana w’Imana wari ugiye gutangaza Inkuru Nziza y’ijuru. Inyigisho n’imigirire yose bya Yohani Batisita byakanguriraga abantu guhindura imigenzereze. Yamaganaga uburyarya n’uburimangatanyi. Yamaganaga inabi n’ibinyoma byose.
3.Ibihe bishya byageze
Kuva Yohani Batisita atangiye kwigisha, ibihe bishya byari bigeze. Icyo ni igihe cya wa Mwana w’Umuntu wakomotse kuri Yese na Dawudi. Wa wundi wari wuzuye umwuka w’Uhoraho. Ni wa wundi uca imanza adakurikije igihagararo cyangwa amabwire. Isi igira amahirwe kuko uwo Mucamanza w’intabera Izayi yahanuye yavutse. Isi yumviye impuruza ya Yohani Batisita yarinzwe akabi. Ariko kandi, inzira iracyari ndende. Ni henshi ubuhanuzi bwa Izayi n’ubwa Yohani Batisita butaragera. None se si henshi intamenyekana zicirwa imanza z’amafuti? None se ku isi ntihakiri abakene barengana? Izayi yavuze ko Umukiza naza, hazaba amahoro ku isi mu biremwa byose kugeza ubwo intare n’ingwe bizabana mu mahoro nta gushihura inyamaswa z’inyantege nke. Nyamara ni henshi muri iki gihe abantu bamwe bahindutse intare zishihuza abanyantegenke, ingwe zirigasura ingorwa. Aho Umukiza atazwi, abantu bahinduka ibikoko-bugwe bifata ku gakanu nk’inzirakarengane n’abanyantegenke.
4.Abahanura bakenyere
Mu gihe amahoro adahinda mu bantu no mu biremwa byose, Ijwi rya Yohani Batisita rigomba guhora ryumvikana. Nta mahoro isi izagira itarumva impuruza ya Yohani Batisita. Abantu bose biyemeje gutegurira imitima kwakira Yezu Umukiza Umwami w’Amahoro, ngaho nibakenyere bakomere ku mwuka w’ubuhanuzi bahawe. Nibigishe igihe n’imbura gihe. Nibasenge basabane na Yezu Kirisitu ubatuma gukiza mwene muntu wese. Nibabe maso birinde gushukwa n’umugenga w’iyi si, umwanzi shitani. Nibashishikarize bose gukunda mbere na mbere Umwami w’amahoro uje gukiza isi. Kumwakira ni uguca ukubiri n’uburiganya n’ubwandu mu mutima. Ni ugutuza mu mutima Yezu Kirisitu. Ni ukwisubiraho nyako. Ni ukubabazwa n’icyaha icyo ari cyo cyose. Ni uguhaguruka, igihe imyambi ya Sekibi iduhamangiye, twihutire kwicuza tubabaye.
5.Nibitaba ibyo, ihumurizwa rizava he?
Nibitaba ibyo, ntaho tuzakura ihumurizwa. None se ibyanditswe byose byerekeye Imana Data n’abayo ko ari byo bitanga ihumure nk’uko Pawulo intumwa yabitubwiye, niba ijwi rya Izayi na Yohani n’abandi ritumvikanye, amaherezo y’isi n’abantu azaba ayahe? Yezu Kirisitu ashaka ko abantu bahuza ibitekerezo bagashakira hamwe ukuri kubaka ubuzima bwabo. Dusabe iyi Noheli dutegura ibe n’igihe cyo guca ukubiri n’umutima wa kinyamaswa utuma inzirakarengane zigorerwa muri iyi si Imana yadutujeho ngo dufatanye urugendo.
Umubyeyi Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha, adusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana