Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake

Ku cyumweru cya 14 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 07 Nyakanga 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 66, 10-14; 2º. Gal 6, 14-18; 3º. Lk 10, 1-12.17-20

Amasomo ya none aduhaye icyizere. Kuva kera Imana ntiyigeze itanga ubutumwa buduhebya. Kuva mu gihe cy’abahanuzi, ubutumwa buza bugamije kutwereka icyanzu twanyuramo ngo duhonoke amakuba atwugarije. Ni byo byishimo bya Yeruzalemu, ni cyo cyivugo cya Pawulo intumwa, ni byo byishimo bya YEZU yitegereje ubwinshi bw’imirima yeze.

1.Ibyishimo hamwe na Yeruzalemu

Yeruzalemu yakunze gusenywa n’intambara z’urudaca mu mateka yayo. Abaturage baho bagize agahenge igihe umwami Sirusi umuperisi yari amaze gutsinda bene Nabukodonozoro bo muri Babiloni. Sirusi yemereye abayahudi gusubira i Yeruzalemu bakongera kuyubaka. Ariko ingorane zabaye ni uko muri iryo garuka, ahagana mu mwaka wa 538 mbere ya YEZU, abayahudi benshi bari barayobejwe n’inyigisho z’amahanga batakitaye mu Masezerano y’Uhoraho. Abari basigaye bubaha Imana bari mbarwa. Umuhanuzi Izayi asoza igitabo cye atangaza mu izina ry’Imana ya Israheli ko abemera batagomba kwiheba, ko bagomba gukomera kuzageza igihe Yeruzalemu izabengerana ibyishimo. Uko kwari uguhanura ibyishimo bihebuje by’Umwana w’Imana wagombaga kuzaza kwinjiza bose mu ihirwe ry’Ingoma y’Ijuru.

No muri iki gihe, uwitwa uwa-KRISTU wese ugikanyakanya muri nzira y’ukwemera, ntakwiye kwiheba bitewe n’ubugomeramana abona hirya no hino ku buryo bunyuranye. Ibyo byose bizatsiratsizwa maze ikuzo ry’Imana y’ukuri riryohere abayo. Uko biri kose ni ukwishima kuko twese abemera by’ukuri YEZU KRISTU, turi hafi kwinjizwa muri YERUZALEMU nshya izira akaga n’agahinda, itarangwamo induru n’imiborogo; tuzinjizwa muri Yeruzalemu y’umunezero n’ibyishimo bitazashira.

2. Ikirangantego cyacu hamwe na Pawulo

Mu kugana iyo Yeruzalemu, ibendera ryacu n’ikirangantego kirimo, ni UMUSARABA WA YEZU KRISTU. Nta kindi dukwiye kwiratana atari umusaraba wa YEZU KRISTU. Ni ho yagaragarije ubutwari. Mu rugendo rwacu rugana Yeruzalemu nshya, amaso tuyahange kenshi umusaraba wa KRISTU. Kwivuvumanga no kwiheba kuko tunanijwe, nibitsindwe mu izina rya YEZU. Guterwa ubwoba n’abantu, na byo nibyigizweyo. Tuzi uwo dukorera. Ab’isi na bo tuzi uwo bakorera. Dukwiye kuba maso kugira ngo tutavaho dushukishwa ibinyoma bigamije kudutesha inzira y’ijuru.

Pawulo intumwa wari warasobanukiwe n’ibanga ry’umusaraba kandi wakururwaga na Yeruzalemu nshya, yamaganiye kure inyigisho zose z’ubuyobe nka bya bindi byo kugenywa cyangwa kutagenywa maze asobanurira bose ko icy’ingenzi ari ukwihatira kuba ikiremwa gishya muri YEZU KRISTU. Yiyamye abashakaga kumurushya ku buryo bunyuranye bamugisha impaka zidafite ishingiro aho kwitegereza urugero yabahaye rwo kugendana mu mubiri we inguma za YEZU. Ubutumwa bwe bwabyukije abayoboke benshi cyane ku buryo dusaba kuba intwari nka we. Nihataboneka abiyemeza ubwo butumwa, roho nyinshi zisonzeye ukuri, ni nde uzazisarurira Nyagasani watumenyesheje ko bikenewe?

3. Imirima yeze ni myinshi…

Ibyishimo bya Yeruzalemu n’icyivugo cya Pawulo, byose biranga umuntu wese uri kuri iyi wagize amahirwe yo kumenya umuhamagaro we. Muri kamere ya buri wese handitswemo itegeko rishakisha UKURI. Uko kuri ni Imana ubwayo tugezwaho na YEZU KRISTU. Umutima nk’uwo ushakisha ukuri, ni umurima weze. Imana Data Ushoborabyose, ni we Muhinzi wabibyemo uko KURI. Twebwe abantu tumaze kumenya ubwenge dutumwa gufasha abakiri bato kugaragaza imbuto ziri mu mitima igomba gushyikirizwa umuremyi wayo. Kwerekeza abantu ku Mana, ni ko kuyisarurira ibyo yabibye maze imbuto zabyo zikamumurikirwa.

Uyu munsi atubwiye ko abo basaruzi ari bake. Ni uburyo bwo kuduhamagarira guhinduka abasaruzi. Ntituzaruha duhinga kuko Nyir’imirima ari na We umenya ibyo ayibibamo. Niba twemera, buri wese muri twe yari akwiye kwihatira kuganisha benshi bashoboka kuri YEZU KRISTU. Hari abibwiraga ko bamumenye ariko ubu barataye baratorongera. Ni ukubashakisha nka ya ntama yazimiye. Ni ugushyiraho umwete kuko atari intama imwe gusa yazimiye. Mirongo rwenda n’icyenda zose zishobora kuba zaratorongeye. Ngaho rero buri wese nashake ingufu za Roho kugira ngo agarure intama nyinshi zishoboka nk’uko Papa Fransisiko aherutse kubitubwira.

Ibintu bishobora kuzadukomerana mu nzira ya gitumwa, ariko niba ibanga rya Pawulo ari ryo ryacu, nta kabuza tuzatsinda dushyize imbere umusaraba wa YEZU KRISTU. Bazatureba ay’ingwe dore ko turi mu butumwa tumeze nk’intama rwagati mu birura. Tuzahura na roho mbi nyinshi zizashaka kudutesha isaro ariko dusabirane gukomera dufashijwe n’ukwizera gukomeye YEZU yatubuganijemo agira ati: “Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese, kandi nta kizashobora kubahuganya”.

YEZU KRISTU nasingirizwe ubwo bubasha. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU BA KILIZIYA KU YA 7 NYAKANGA

Ferimini, Odoni, Ediliburuga n’Umuhire Benedigito XI.

Mutagatifu ODONI wa Urujeli

ODONI yavutse ari umwana w’imfura mu muryango w’abaherwe (comte) i Bariselona mu ntara ya Katalunya muri Espanye mu mwaka w’1065. Yabanje kuba intwaramuheto (umusirikare) aza kubireka yibera uwihayimana ahabwa ubupadiri. Yaje kuba na Arikiyepisikopi wa Urujeli abuhabwa na Papa Urubano II mu w’1095.

Burya Imana yikorera ibitangaza: se wa ODONI yari umuntu w’amahane menshi ku buryo yapfuye yaraciwe mu Kiliziya. Nta wari gukeka ko umuntu nk’uwo yabyara umupadiri wabaye umwepisikopi w’umutagatifu.

Mutagatifu ODONI yaranzwe n’amatwara yo kwita ku mirimo ye yo gukenura ubushyo bwa Nyagasani. Yashinze imiryango agamije kuvugurura ubuyoboke bwarangaga za Monasiteri, iya Mutagatifu Mariya wa Lileti (Lillet) mu wa 1100 n’iya Mutagatifu Mariya wa Geri (Gerri) mu w’1122. Yubatse za Kiliziya nyishi aziha umugisha. Ni we wubatse Katedrali ya Urujeli muri Katalunya. Yakunze kuba maso akarengera inyungu za Kiliziya ibikomerezwa byashakaga kubangamira. Kenshi na kenshi yahamagaraga Papa akaba ari we usubiza ibintu mu buryo. Nko mu mwaka wa 1098, yitabaje Papa Urubano II na Pasikali II mu kugaruza amasambu ya Diyosezi ya Urujeli.

Ikindi cyamuranze ni ukwita ku bijyanye na Kiliziya n’ubutegetsi. Yakunze kumvikanisha abategetsi b’ibikomerezwa, akabana na bo agamije kubagarura mu nzira nziza. Abavugwa cyane ni ibikomerezwa Petero Ramoni I wa Palarisi na Erimengoli V wa Urujeli yafashije mu gutegeka neza agace ka Balakeri.

ODONI yitabye Imana ku wa 7 Nyakanga 1122 aguye muri Monasiteri ya Geri. Nyuma y’igihe gito, abantu benshi bakoraga urugendo rutagatifu ku mva ye. Ibyo bigaragaza ko yabayeho nk’umutagatifu koko. Mu w’1133, Petero Berengeri wamusimbuye yashyizeho umunsi wo kumwibuka nk’umutagatifu ku wa 7 Nyakanga. Umunsi mukuru we wari wanditse mu gitabo cy’amasengesho (Buribyari-Bréviaire) kugeza igihe Piyo V yavugururaga Liturujiya mu w’1568.

Mutagatifu ODONI, natubere urugero cyane cyane asabire abayobozi ba Kiliziya kwita ku mirimo yo gukenura ubushyo baragijwe, birinde kuvanga ibya Kiliziya na Politike kuko iryo vangavanga riharabika isura ya Kiliziya. Nabere urugero kandi abihayimana abasabire guhora bivugurura by’ukuri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho