Ku wa 5 w’icya 11 Gisanzwe, B, 18/06/2021
Amasomo: 2 Kor 11,18.21b-30; Mt 6, 19-23.
Imiruho ya Pawulo Intumwa yabaye myinshi cyane. Ni we ubitwibwiriye mu isomo rya mbere. Abanyakorenti bari bakeneye ubuhamya nk’ubwa Pawulo kugira ngo bave mu byari byaratwaye benshi begukire Nyagasani nta kujarajara. Ese kuki Pawulo yibanda ku mibabaro ye? Ese twebwe hari imibabaro duhura na yo mu gusohoza ubutumwa bwa Yezu Kirisitu? Nimucyo tubitekerezeho.
1.Kwemera imibabaro, ikimenyetso cy’ijuru
Pawulo intumwa yaturondoreye imibabaro yose yanyuzemo. Nyamara ariko hari benshi bo mu kigero cye badamaraye. Bibwiraga ko ari aba mbere mu gukorera Imana. Nyamara Pawulo intumwa aragaragaza ko yabarushije muri byose. Impamvu ni uko Abari mu idini ya kiyahudi bari bibereye mu byo bamenyereye Amategeko y’idini abemerera. Igihe Yezu aje guhubanganya bimwe abisubiza mu mwanya ubereye Imana Data Ushoborabyose, abanyacyubahiro benshi bakomeye ku mico y’idini ntibaruhije bamwumva. Bumvaga ko ibyo ababwira bikakaye bityo bahitamo kwikomereza ibyo bamenyereye.
Uwiyemeje gukurikira Yezu Kirisitu aba aniyemeje kubabara nk’uko yababaye. Pawulo intumwa yarasuzuguwe aratotezwa nyamara Abayahudi bandi bigaramiye. Yaraburagijwe akubitwa ibiboko n’ibikoni, abandi bidamarariye. Yaraye rwa ntambi, arohama mu migezi, mu nzuzi no mu nyanja. Ariko se ubwo Pawulo Intumwa yashyaga yarura iki?
2.Kwizigamira ubukungu mu ijuru
Imibabaro ya Pawulo ifite igicumbi. Pawulo yamenye igicumbi cy’ubukungu nyakuri. Aho Kirisitu ari ni ho Pawulo yaharaniraga kwinjira. Yameye ibanga ryo guharanira ijuru: ni ugukunda Yezu Kirisitu, kumukurikiza no kumwamamaza hose nta pfunwe nta soni. Pawulo azi ko ubukungu butari hano mu isi. Ni yo mpamvu yemera kubabara mu by’isi ariko akazaronka ubugingo bw’iteka ubuziraherezo. Guta igihe mu ducogocogo twa hano ku isi, ni ko kwiraza mu makoni. Nta kuzarira, igihe turimo ni icyo guharanira kwinjira mu ijuru nta makoni yandi. Tuzi ko gukunda Yezu ari yo nzira igana ijuru. Ni na we tuvomamo imbaraga zituma dukunda abavandimwe.
Ikigaragaza ko dukunda Yezu Kirisitu, ni uko aho turi hose twiyemeza guhuza ubuzima bwacu n’Ivanjili ye tukirinda ko ubuzima bwacu buyobora Ivanjili ahubwo Ivanjili akaba ari yo iyobora ubuzima bwacu. Ubujiji n’ubuswa mu by’Imana, butuma umuntu atekereza ko Sosiyete ari yo ihindura Ivanjili aho kugira ngo Ivanjili abe ari yo imurikira Sosiyete yose iyihindure irusheho kuba nziza.
Yezu kirisitu asingirizwe urumuri rwe rutumurikira tugatera intambwe tunyura mu magorwa nta guhemuka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Lewonsi, Sipesiyoza, Mariko na Mariselini, Siriyake na Pawula na Gerigori Barubarigo, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana