Imperuka : izaba gihe ki ? Yezu ati : « nimuhore mwiteguye »

Inyigisho yo kuwa gatanu w’Icyumweru cya 32 B, tariki ya 13 ugushyingo 2015

Amasomo: Buh 13,1-9 ; Zab 18,2-3,4-5 ; Lk 17,26-37

Bavandimwe, duhereye ku Ivanjili liturujiya y’uyu munsi yaduteguriye itubwira iby’umunsi w’Umwana w’umuntu; biraduha kuzirikana kucyo bita ‘’imperuka’’ , dore ko muri ino minsi tuyumva ivugwa na benshi.

Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya ritubwira ko ‘imperuka izabaho’ (Mt 24,14). Nanone ariko, risobanura neza icyo imperuka ari cyo kandi riduha kumenya niba imperuka iri bugufi , rikanatugira inama y’icyo twakora ubu kugira ngo tuzarokoke kuri uwo munsi.

Bavandimwe, imperuka twayumva nk’umunsi w’urubanza rwa buri muntu igihe ahamagawe n’Imana ndetse no ku munsi w’ihindukira rya Nyagasani, aje gucira imanza abazima n’abapfuye. Hazabaho ukurimbuka kw’ikibi nk’uko Yezu yabigereranyije n’irimbuka ry’abo mu gihe cya Nowa na Loti. Harimbuwe abatubaha Imana, abari abanzi bayo. Buri munsi umuntu wese aba yegereje umunsi w’urubanza rwe; bityo rero uhitamo kwiberaho ari umwanzi w’Imana, azarimburwa. Naho incuti z’Imana, kuko zitazagubwa gitumo ziri mu byaha, zizarokoka nk’uko Nowa n’umuryango we cyangwa Loti n’abakobwa be barokotse.

Bavandimwe, hari uwagira ati: “ ese ubwo iyo mperuka izaba ryari” ? Ikigaragara ni uko Imana yagennye igihe nyacyo izazira. Mu Ivanjili hagira hati: “Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana yonyine. Mwitonde, mube maso, kuko mutazi igihe bizabera”( Mk13,32-33).

Hari n’abagira bati : “iy’isi turiho izarimbuka: ngo izatwikwa n’umuriro, cyangwa se ngo ibintu biturutse mu kirere bizabe imbarutso y’imperuka”! Nyamara nanone iyo usomye Bibiliya, ubona neza ko Imana itazigera irimbura isi cyangwa se ngo yemere ko irimburwa: “Isi wayiteretse mu kibanza cyayo, ntizigera narimwe ihungabana” (Zab 104,5). Ahandi hagira hati: “ Uhoraho, Umuremyi w’Ijuru, we Mana yaremye isi arayitunganya, arayikomeza kandi ntayayiremeye kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe…” (Iz 45,18). “Igisekuru kirahita , ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho” (Mubw 1,4). Ahubwo, Imana azacira urubanza buri wese, ikurikije ibikorwa buri muntu yakoreye kuri iy’isi.

Dukore iki ?

Umwarimu watwigishaga isomo bita « Sociologie » yajyaga atubwira ko mu gihe abantu bahuye n’ikibazo k’ingutu, bagomba kwihuriza hamwe, bakibaza bati : “Quoi faire…” aribyo bisobanuye ngo : “dukore iki?”

Yezu, mu Ivanjili ya none, yaduhaye igisubizo kuri ibyo by’imperuka: guhinduka kwacu, ntitugomba kubishyira ejo; ihatire kuba mwiza guhera nonaha! Gira igikorwa kiza utangira uyu munsi. Kuburyo umunsi Umwana w’umuntu yaje azasanga uri muri ubwo bwiza; maze mukinjirana mu bugingo bw’iteka bwaduteguriwe. Niba ukora neza, uramenye ntuzasubire inyuma, kuko waba nka wa mugore wa Loti twumvise; ibyaha bikakugagaza, ugasubira kuba wa muntu w’igisazira!

Dusabirane kugira ngo umunsi Imana igennye kuduhamagara cyangwa kugaruka mu ikuzo ryayo, izasange twiteguye; turi aho tugomba kuba kandi turi kuhakora ibyiza. Mu buzima bwa buri munsi , kuko aribwo Yezu azadusangamo; tumenye guhitamo gukundana aho kwangana, guhuza abantu aho kubatandukanya, gusabira abandi umugisha aho kubavuma, kubabarira aho kwihorera, gutanga aho kwikubira n’indi migenzo myiza Yezu yadusangamo ntitugire isoni.

Imana yadufunguriye inzira twanyuramo ngo duhure nayo mu bikorwa byiza dutozwa na Kiliziya buri munsi; tuyisabe imbaraga zo kuyikurikira nta gusubira inyuma.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA  /MUNYANA, KIGALI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho