Impuhwe

KU CYUMWERU CYIMPUHWE Z’IMANA A, 16/04/2023

Intu. 2, 42-47; 1 Pet 1, 3-9; Yh 20, 19-31.

Impuhwe z’igisagirane

Bavandimwe, iki cyumweru, ni Icy’Impuhwe za Nyagasani. Twitoze kuzakira ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Petero Intumwa ati: “Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kirisitu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kirisitu mu bapfuye, no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru, mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije  ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka”.

Aha hakubiyemo ingingo z’ingenzi za ngombwa ku babatijwe muri Kirisitu Yezu. Ni byo koko, igikorwa cy’ibanze gifitiye isi akamaro, ni ugusingiza Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kirisitu. Gusingiza Imana, ni ukwemera ko ari Yo ikuyoboye. Kuyisingiza ni ukumenya ko n’abandi bose bagomba kuyoborwa na yo kugira ngo bagire ubuzima bwuzuye hano ku si n’ahazaza. Bityo rero gusingiza Imana bijyana no gusabira abayo bose no kubafasha ukoushoboye. Ntawe uzamura igisingizo yibwira ko kigera ku Mana Data Ushoborabyose ngo akomeze ararame arebere abandi ku rutugu cyangwa ngo yibereho nta kubareba n’irihumye. Pasika twahimbaje, Pasika duhimbaza uko dutuye Igitambo cy’ukarisitiya ni yo soko yo gusingiza Imana.

Koko rero, muri Pasika, twaronse ubuzima bushya muri Kirisitu watsinze urupfu akazuka. Imana yadusezenderejeho Impuhwe zayo ijya kuduha Umwana wayo w’ikinege ariko cyane cyane izo mpuhwe zadusabyemo ubwo twamenyaga ko yazutse atsinda urupfu burundu. Twishimiye ko natwe urupfu twarukenetse muri Kirisitu. Utuye muri Kirisitu wese yiyumvamo ubwigenge busesuye kuko nta kiba kimuziritse. Nta kimugonda ijosi. Ni umwana w’Izuka. Agenda yemye. Ese ni iki cyamutandukanya na Yezu umukunda byahebuje? Ni iki cyamujyana kure y’inshuti ye nyanshuti kandi ihora imubabarira ibyaha byose, ibyo ari byo byose? Impuhwe ze ni igisagirane koko, ababarira ibyaha byacu, ibyo tuzi n’ibyo tutazi. Cyakora nyine icyo dusabwa, ni ugukomera ku kwemera twirinda ubuhakanyi uko isi yabuduturamo kose.

Kugira ngo Pasika ihore ituryohera, ni ngombwa ko dukomera ku bucuti dufitanye n’Uwaducunguye. Ntihakagire ikintu cyangwa umuntu turutisha Yezu Kirisitu. Ntitukareke urupfu rutubundikira. Ahubwo niruhinguka tujye twiyibutsa inzira igana iriba rya Batisimu. Duhamagarire abacu bose kugana isoko ya Pasika ivubuka Batisimu iduha ubuzima bushya. Abashumba nibayobore intama zose kuri Pasika ivubuka Batisimu maze ahari umwijima hagatangaza inyenyeri imurikira abantu iteka.

Impuhwe z’Imana, nituzumve maze tuzakire. Yezu mbere y’uko asubira mu ijuru yaduhaye Amahoro. Yanatwitayeho rwose mu bihe byose. Yatanze itegeko ry’uko azababarira abantu b’ibisekuru byose. Yatumye Intumwa n’abigishwa be gutunganya neza uwo murimo wo gukiza ibyaha by’abantu mu Izina rye.

Kubera impuhwe za Yezu zitagabanyijwe n’amakuba yaboneye ku musaraba, igihe dufite hano ku isi ni icyo kumurangamira no kurangamira abo bose twahuriye muri iki gisekuru. Ni ukuvuga ko tugomba kwakira ineza iva muri Yezu wazutse tukayigeza ku bandi bose. Urukundo rwe ruduteza intambwe tugana ijuru rishya. Ubuzima bwa hano ku isi tubusangira n’abandi dushingiye ku Ijambo ry’Imana. Twumvise uko abakirisitu ba mbere babagaho. Barangwaga no gusingiza Yezu Kirisitu, kumwiyambaza, gushyira byose hamwe bagasangira nta nda nini ibavangiye. Inabi yose barayirindaga bigatuma bashyigikirana nk’abana b’ijuru koko. Birindaga inabi bakarangwa no guhumurizanya.

Impuhwe z’Imana, nizigere kuri bose. Bose nibazakire. Nibigenda uko, iyi si yacu iratangira ikire akabi. Abategetsi nibakira Impuhwe z’Imana koko, ibikorwa by’inabi bazabirwanya birinde kwikanyiza. Abashumba muri Kiliziya, nibakira impukwe z’Imana bazabona neza icyo bagomba kuvuga bagamije kumenyekanisha Yezu Kirisitu berekane ko inzira ze ari zo zijyana mu byiza. Nta kuntu abashumba bazacudika n’abategetsi ngo babure kubamurikira bakoresheje Pasika ya Yezu Kirisitu idashobora kubundikirwa n’urupfu. Twese abatorewe gutura igitambo cy’Ukarisitiya, tuzagikunda duhore tuvoma imbaraga maze duhanurire bose, tubatagatifuze kandi tubayobore neza mu nzira z’ukuri n’ubutungane. Buri muntu wese niyakira impuhwe z’Imana, aziranduramo inabi abere abandi urumuri. Ku bw’Impuhwe z’Imana, ibibazo byinshi bizakemuka. Nta we tuzumva arenganya undi amuhimbira ibinyoma, ntawe uzafata undi ku ngufu, ahubwo azashimishwa no kumukunda urukundo rukuza Imana Data ushoborabyose. Ku bw’Impuhwe z’Imana, akarengane n’urugomo bizahosha, ishyari n’amatiku tubireke kuva ku bato kugera ku bakuru.

Yezu Nyir’Impuhwe nasingizwe. Umubyeyi w’Impuhwe Bikra Mariya aduhakirwe. Fausitina Mutagatifu, udusabire. Abatagatifu baranzwe n’Impuhwe badusabire kuri Data Ushoborabyose, Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho