Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cy’igisibo C. Ku wa 31 Werurwe 2019
Amasomo: Yoz 5, 10-12; Zab 34 (33), 2-3, 4-5, 6-72; Kor 5, 17-21; Lk 15, 1-3.11-32
Igisibo, ugusanga impuhwe za Data no guhinduka bashya muri Kristu
Tugeze ku cyumweru cya kane cy’IGISIBO, icyumweru cy’IBYISYIMO (Laetare). Ibyo byishimo byacu bikomoka ku mbabazi Imana yagiriye umuryango wayo wari warajyanywe bunyago i Babiloni kubera kwigomeka, maze mu mwaka wa 538 Imana ikongera kuwugoboka ku bw’impuhwe zayo ikoresheje iteka ry’umwami Sirusi iti: ‘‘muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango wa Yuda, imana ye nibane na we, kandi nazamuke ajye i Yeruzalemu…kubaka ingoro y’Uhoraho Imana ya israheli” (Ezira 1,3). Guhera ubwo umuryango wateye urwamo rw’ibyishimo kuko ugiriwe impuhwe ugakurwa mu ijyanwabunyago, ukagaruka kubaka ubuzima bushya mu gihugu cyawo. Ni nk’aho wazutse ukava i buzimu ukagaruka i buntu. Amasomo matagatifu twumvise na yo kuri iki cyumweru na yo aratwumvisha uburyohe bw’ibyishimo bituruka ku mpuhwe z’Imana, bigatuma uzakiriye, ahinduka ikiremwa gishya, akaronka ubuzima bushya.
Nk’uko tubizirikana mu migenzo dusabwa gukora muri iki gihe cy’igisibo, ukwicuza, ugusaba imbabazi, cyangwa ugutakambira Impuhwe z’Imana bigomba gufata umwanya w’ingenzi mu buzima bw’umukristu, kugira ngo uru rugendo twatangiye tuzarugeze ku ndunduro ari yo Pasika, bityo hamwe na Kristu wazutse, tugire ubuzima bushya.
Mu Ivanjili, twumvise umugani w’umwana w’ikirara dukunze kwita umugani w’umubyeyi w’umunyampuhwe. Muri uyu mugani haragaragaramo ubuhamya bukomeye bwo kwicuza. Uriya mwana w’ikirara, nyuma yo kwaka se umugabane we no kuwutagaguza mu maraha yibwira ko ari kwinezeza, na nyuma yo kubona ko byatumye ahemukira Imana n’ababyeyi, bikanamutera kwiyandarika no kwandavura kugera aho yifuza guhemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha, byamumurikiye inzira iboneye yo kwicuza muri aya magambo ati: “Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, na ho jyewe nicirwa n’inzara hano ! Reka mpaguruke nsange data mubwire nti: Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe” (Lk15, 17-19).
By’umwihariko rero, aya magambo agira ati: “Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe”, “Singikwiriye kwitwa umwana wawe”, aragaragaza cyane cyane umutima w’umuntu wavumbuye ibanga ry’impuhwe z’Imana, maze akihutira kuzisanga no kuzimariramo wese ngo ature muri zo kandi abeshweho na zo. Aya magambo kandi ni yo tuvugira mu ntebe ya Penetensiya kugira ngo twakire imbabazi za Data wa twese zituyobora mu buzima bushya. Ni yo mpamvu Yezu ahora atubwira ati: “musabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa” (Mt7,7).
Nk’uko bikunze kuvugwa ngo usabye imbabazi arazihabwa, Impuhwe z’Imana tuzigeraho bitewe n’uburyo twahagurutse tukazishakisha tuzisanga, tukazikomangira kandi tukazitakambira. Ni byo byabaye kuri uriya mwana w’ikirara igihe agiye gutakamba no kwicuza imbere ya se. Ku bw’amaso y’impuhwe, ubwo se yamurabukwaga yahise yibwira nta kabuza ko aje kumusaba imbabazi, nuko na we ahita azimusanganiza ku buryo busendereye, yiruka “ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura” (Lk 5,20). Nguko uko natwe bitugendekera iyo dutangiye kuribwa n’icyaha no gutekereza kucyicuza; imbabazi z’Imana zibyumva mbere, noneho zigahita ziza zigakomereza ku ntambwe twatangiye, zikatwifashiriza kugera ku rwego rwo kuduhindura bashya. Ni yo mpamvu Nyagasani adusaba ko twatangira cyangwa twafata iya mbere mu gusaba imbabazi, ahasigaye ibindi akabyikomereza kuko amenya ikidukwiye na mbere y’uko tukimusaba, kandi dusanzwe tubizi ko “tutari kumwe na we ntacyo twakwimarira”.
Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, Uhoraho yagiye yumva amaganya n’ugutakamba by’abayisraheli, maze arabatabara kandi abaherekeresha impuhwe ze kugera abambukije Yorudani akabageza mu gihugu gishya, mu buzima bushya, mu gihugu gishya cy’isezerano aho bahimbaza pasika nshya, kandi bakarya ku mbuto nshya z’icyo gihugu maze nk’uko Pawulo intumwa yabivuze mu isomo rya 2 bagahinduka ibiremwa bishya.
Ubwo buryo Imana yakoresheje kuva kera na kare igira ngo ibesheho umuryango wayo, ni na bwo ikoresha na n’ubu mu mwana wayo Yezu Kristu kugira ngo iduhundagazeho impuhwe zayo muri We, twiyunge na Yo muri We, tubabarirwe ibicumuro muri We, duhinduke bashya muri We, tubikesha ukutwitangira Kwe no kuzukira kudukiza.Ubwo bukwe bwo kutwitangira ku mu- saraba no kuzukana natwe, twitegure kubuhimbaza kuri Pasika.
Muri iki gihe cy’igisibo rero, hamwe n’umwana w’ikirara, twicuze, twigomwe, twambaze kugira ngo tuzabashe kwambikwa ikanzu, inkweto n’impeta bishya, ari byo byishimo bizatugaragaza nk’ibiremwa bishya byagenewe ubuzima bw’abana b’Imana muri Kristu wazutse.
Dusabe inema yo kugana no kwiringira Impuhwe z’Imana, kandi tuzitakambire kugira ngo ziduhindure bashya. Twifashishije inyikirizo y’iyibukiro rya mbere mu y’ishavu, dusabe inema yo kwanga icyaha.
Bikira Mariya utarasamanywe icyaha, urajye udusabira twese abaguhungiyeho. Amen.
Padiri Straton NSHIMYUMUREMYI
Iseminari nkuru ya Rutongo