Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 4 gisanzwe, giharwe, B
Ku ya 07 Gashyantare 2015
“Abagirira impuhwe”
Impuhwe z’Imana ni igisagirane. Yezu arebye iyo mbaga n’ishyaka ifite ryo kumukurikira abagirira impuhwe kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba.
Imbaga yari yishimiye kumva Yezu no kumukurikira kuko yababwiraga ijambo ribagera ku mutima. Umuntu uko yaremwe aba asonzeye ijambo ryiza, aba asonzeye Imana.
Iyo nsoma iyi vanjili mba ntekereza abantu banyuranye bava imihanda yose bajya kumva ijambo ry’Imana. Iyo hari ahantu havugwa Imana ihigaragariza cyane cyane mu bitangaza ikoresha intumwa zayo abantu baganayo ari benshi kuko kubona Imana kumva Imana bisaba kuyishakisha.
Bari bameze nk’intama zitagira umushumba
Intama zitagira umushumba ziba zahuye n’akaga. Zihura n’umukeno, ariko ikibi cyane ibirura birazitatanya bikihamo izo bishatse. Tekereza ikirura mu ntama zitagira umushumba ni ugusya kitanzitse. Intama zirahunga ariko zikabura uzitabara.
Hakaba n’intama zigorana. Mu kinyarwanda iyo bagize bati uri ya ni “iyiragira ikicyura”, baba bavuze byinshi. Mu buzima nta byago bibaho nko kubaho utagira uwo utinya n’icyo utinya, kubaho utagira rutangira.
Kubaho mu bwigenge n’ubwisanzure ntako bisa. Ariko kuba ikigenge ni ibindi ni ukuba nk’intama zitagira umushumba. Abantu tuvuga kenshi ko kubona uburenganzira ari byo bitwereka neza ko dufite ubwigenge. Ibyiciro binyuranye by’abantu bikagira uburenganzira bunyuranye: uburenganzira bw’abana, uburenganzira bw’abakozi, uburenganzira bw’abagore n’abandi. Ni byiza ko bose bagira uburenganzira. Haba ikibazo iyo uburenganzira dusaba butubuza kuba abo tugomba kubabo. Uburenganzira bw’umwana ntibukakubuze kuba umwana ntibwaba bukiri uburenganzira kwaba nko kuba intama itagira umushumba. Uburenganzira bw’umugore ntibukakubuze kuba umugore, uburenganzira bw’ikiremamwa muntu ntibukakubuze kuba umuntu. Kwaba ari ukuba intama itagira umushumba.
Uburenganzira bwakagombye kuba uburyo budufasha kurushaho kuba abo turibo. Bikaba agahoma munwa rero iyo uburenganzira dushaka tutazi ubwo aribwo. Kuko twumvise ahandi babuvuga tugata n’urwo twambaye tuti turashaka uburenganzira bwacu. Ni ubuhe? Uburenganzira bwacu mbere na mbere ni ukuba abantu, ni ukuba abakristu, ni ukubona Imana ni uguhura n’Imana kuko niyo iduha kuba abo turibo koko.
Kwitarura kujya ahitaruye twese turabikenera kugira ngo twiyumve. Kuba mu mihangayiko y’iyi si ntawe btiananiza. Kujya ahitaruye bivuze kueraka ibyo twrimo ngo tubashe kubitekerezaho. Ntabwo burya imyiherero ari iy’abantu bihariye. Buri wese akeneye kwitekerezaho no gutekereza ku byo akora. Buri mukristu akenye kwitarura no gusuzuma umubano we n’Imana. Aha mbere ho kwiherera ni mu mitima yacu. Yezu asabye intumwa ze kujya ahadatuwe. Iyo mu mitima yacu dutujemo byinshi kandi hose biragoye kwiherera no kwisuzuma kuko bimwe bidutyemo biba byaratwigaruriye. Ntamwanya nta gihe cyo kwisuzuma. Ntibigoye kubyumva. Iyo umuntu afite byinshi bimuhangayikishije ni ko yibagirwa byinshi rimwe na rimwe akibagirwa iby’ibanze, avomamo imbaraga zimufasha guhangayikira bya bindi byose. Nugira ibyo ushishikarira ukabura umwanya wo gutunga umubiri wawe uzaba utazi guhitamo. Nuhangayika ukibagirwa gutunga roho yawe uzaba utazi gukurikiranya gahunda zawe uhereye ku by’ibanze. Jya ahitaruye wisuzume wibaze. Inzira y’ubuzima ni ndende kubuyo dukenera kwisuzuma kenshi kugira ngo tubashe gukomeza urugendo.
Abigishwa ba Yezu kimwe n’abandi bantu bose barananirwaga. Hari aho tubona mu Ivanjili baburaga n’akanya ko gufungura. Kwamamaza Inkuru Nziza ni umurimo utoroshye usaba imbaraga n’umuhate.
Padiri Charles HAKORIMANA