Impuhwe z’Imana ntabwo zigereranywa

Ku cyumweru cya 2 cya Pasika – Icyumweru cy’Impuhwe – C

Ku ya 7 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

Amasomo: 1º. Intu 5, 12-16; 2º. Hish 1,9-11a.12-13.17-19; 3º.Yh 20,19-31

Impuhwe z’Imana ntago zigereranywa 

1. Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana

1). Data Ushobora byose akomeza kudusura

Icyumweru cya kabiri cya Pasika, ni icyumweru cy’Impuhwe z’Imana. Abantu twese tugira amahirwe kubona Imana Data Ushoborabyose akomeza kutugenderera akadusanga mu buzima bwacu bwo ku isi agamije gukomeza kudukangurira ibyiza yaduteganyirije mu ijuru. Abona ko igikorwa gihanitse cyo kuducungura akoresheje UMUSARABA w’Umwana we YEZU KRISTU kidakwiye kuba gusa amateka yarangiye. Asanga ari byiza kunyaruka rimwe na rimwe imbonankubone akatwiyibukiriza Umukiro aduteganyiriza. Mu mateka yose ya Kiliziya Imana yakomeje gukoresha ubwo buryo bwo kutwibutsa Inkuru Nziza: kubonekera bamwe muri twe maze gushyuhira ubutumwa bwa YEZU KRISTU bikagaruka.

2). Mama Faustina

Ku bw’ineza ya Nyagasani Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU, mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, Faustina wo muri Polonye yabonekewe na YEZU KRISTU ku wa 22 Gashyantare mu w’ 1931. Mu kumubonekera, YEZU yaramubwiye ati: “Nifuza ko habaho Umunsi Mukuru w’Impuhwe. Nshaka ko ishusho uzakora rihabwa umugisha w’ibirori ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pasika y’Izuka; icyo cyumweru kigomba kuba Umunsi Mukuru w’Impuhwe”. Nyuma y’imyaka 69 yose, Kiliziya yashyizeho uwo Munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana uko YEZU yabivuze. Ku wa 30 Mata mu mwaka w’ 2000 (ku cyumweru cyakurikiye Pasika muri uwo mwaka), Papa yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu umuhire Faustina, anahita atangaza ku mugaragaro iteka ryo guhimbaza buri mwaka Umunsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana ku cyumweru gikurikira Pasika.

3) Impuhwe z’Imana zirahebuje

Amatwara y’Imana n’umuryango wayo, ni Impuhwe. Imana Data Ushoborabyose afitiye Impuhwe buri muntu wese. Impuhwe ze zinarenze kure iz’umubyeyi agirira umwana we mu byo twitegereza buri munsi. Impuhwe z’Imana ntizigereranywa. YEZU yibwiriye Faustina ati: “Impuhwe zanjye zirahanitse ku buryo mu bihe byose ari abantu ari abamalayika, nta we uzazisobanukirwa”. Uko ni ukuri, Impuhwe z’Imana ntizumvwa n’ubwenge bwa muntu. Ni kenshi turengwa n’uburakari imbere y’akarengane n’abagiranabi. Dukunze kumva amajwi menshi yijujutira amahano abera muri iyi si: kuki Imana idahana ababisha ngo ibakubite akanyafu? Kuki abantu b’abagome n’abakocanyi bahirwa mu by’isi? Ibyo ni bimwe mu bibazo abantu dukunze kwibaza kuri iyi si. Igisubizo ni ikihe? Tubivuge mu ngingo ikurikira.

2. Pasika: igihe cy’imbabazi

1). Imana ihora itegereje ko bisubiraho bagakira

Imana ishoborabyose yatubabariye muri Pasika ya YEZU KRISTU. Yemeye kudupfira kugira ngo urupfu rutaduherana. Ni twe twajyaga gupfa nabi ariko Umwana w’Imana Nzima yaje kutubabarira. Abantu bitegereje ubuzima bwe n’umusaraba yikoreye, bashiguka mu bitotsi ku bw’Izuka rye, none imbohe nyinshi zatashye mu ijuru zigenga.

Kuva YEZU yaza kuzageza igihe isi izashirira, URUPFU n’IZUKA bye byamamazwa bizakomeza kuba urumuri rw’ubuzima bw’abantu. Ikibazo ariko, ni uko utera intumva amara amanonko! Abakurikiye YEZU bo mu bihe byose babaye ibimenyetso by’umukiro w’abavandimwe babo. Yego hari ho izo ntumva shitani iherana izikuruza akaryoshye yamamaza ariko mu myaka Imana yo kubaho Imana iha buri muntu uje kuri iyi si, ntiyigera igira uwo ihungabanya. Imwibutsa buri munsi Ijambo ryayo kugira ngo aryemere agire ubugingo. Hari benshi barangiza igihe cyabo basobanukiwe; barapfa bakakirwa mu nzira y’ijuru. Imana ihora itegereje ko buri wese yakwiminjiramo agafu akinjira muri iyo nzira y’ijuru agifite ingingo z’umubiri we. Abagowe ni abapfa banangiye umutima kandi batuka Imana, banze burundu kuyiyoboka. Abo bitwarirwa na Shitani. Impuhwe z’Imana ziriho kandi zizahoraho ariko zigirira akamaro uwemeye kuzakira.

2). Igihe cya nyuma

Igihe cya Pasika ari cyo gihe cya nyuma, ni igihe Imana idutoza Impuhwe zayo. Kuva aho Umwana wayo aziye, nta kindi isi itegereje, ibya ngombwa byose by’umukiro yarabyeretswe, isabwe gusa kwinjira mu Mpuhwe z’Imana Data Ushoborabyose. Hazabaho igihe cy’urubanza rw’intabera: ni igihe abakoresheje neza ubwigenge bwabo bazinjira mu ihirwe ry’ijuru maze abagondetse ijosi bakazinjira mu mwijima w’iteka aho bazarira bagahekenya amenyo ubuziraherezo! Ubutumwa duhamagariwe gukorana na YEZU ni ukwitangira abavandimwe bacu tubamenyesha inzira y’Umukiro. Nta n’umwe Imana yifuza ko azapfa nabi nk’uko ibivuga mu ijwi ry’umuhanuzi Ezekiyeli: “Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho” (Ezk 18, 23). Arahirwa uwumva Nyagasani kuko ibimeyetso byose bigaragaza ineza ye bimugirira akamaro.

3. Ineza y’Imana mu bihe turimo 

1). Itubuganizamo Roho Mutagatifu

YEZU ni muzima. Kuva yabonekera abigishwa be bwa mbere aho amariye kuzuka, ubuzima bwe burigaragaza mu bamwemera. Icyo yababwiye inshuro nyinshi ni amahoro. Abo abonekeye abaha amahoro. Yabahaye kandi Roho Mutagatifu kugira ngo hatava aho hagira ikintu na kimwe kubaca intege mu kwamamaza Inkuru Nziza y’amahoro mu biremwa byose. Nk’uko twabyumvishe mu Ivanjili ya none, YEZU yahaye abe ibya ngombwa byose byo gukiza mu izina rye abantu bose bazemera: “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana”.

Impuhwe ze zigaragaza mbere na mbere mu kubohora abantu ku ngoyi y’icyaha. Kuva icyo gihe kugeza ubu n’ejo hazaza, izo mpuhwe mu mbabazi zitagira umupaka, dukomeje kuzibonera. Nta we ukwiye kubaho atinyatinya kandi YEZU akomeza kumuhamagarira Ubugingo yifashishije abo yitoreye akabasiga amavuta. Tubasabire bakomeze bakore uko bashoboye kugira ngo abo bahura no bo bose babafashe kumva iri jwi rya YEZU (twumvishe mu isomo rya kabiri) ryuje impuhwe z’igisagirane: “Witinya, ni jye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka, mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’Ikuzimu”.

2). Kwiyegurira Imana

Ineza n’Impuhwe z’Imana bikomeje kwigaragaza mu bihe turimo. Hirya no hino hari abiyeguriyimana bakomeje kwitangira ubutumwa bwo kwereka abantu bose ko kuva mu rupfu no kwinjira mu ijuru bishoboka dore ko abo bihayimana baniyemeje kubaho badakurikiranye akaryoshye ko muri iyi si. Bigomwe byinshi birimo gushaka no kugira urubyaro biharanirwa na benshi muri iyi si. Ubwo buhamya buhamye ni bwo butuma haboneka roho nyinshi zinyugushura inzara za Sekibi. Abahinduka bakemera YEZU bakareka gushidikanya n’ubuhakanyi, bahabwa isakaramentu ry’imbabazi bagakizwa ibyaha maze bagahora basangira ku meza matagatifu ya YEZU KRISTU bakeye. Twese twese iryo sakaramentu riraduhumuriza.

3). Yezu arakiza

Muri iki gihe kandi, ibindi bimenyetso by’umukiro wa YEZU KRISTU na byo biriho, ntitwabihakana. Hirya no hino mu maparuwasi hari abavandimwe bibumbiye mu byo twita za Ekipe z’Impuhwe. Abo bavandimwe bitoza isengesho bakakira barwayi bose babagana bakabasabira maze Impuhwe z’Imana zikabagaragarizwa. Ibimenyetso bihanitse by’Impuhwe z’Imana byagaragaye mu butumwa bw’abakristu ba mbere (twabyumvishe mu isomo rya mbere), n’ubu birigaragaza kuko YEZU ari muzima. Bihatiye isengesho no kwiyambaza izina rya YEZU maze imbaga nyamwinshi y’abantu bagashika, baturutse mu turere dukikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abantu bahanzweho na za roho mbi, maze bose bagakira. Ibyo n’ubu biraba. Dukwiye gukomeza gusaba cyane kugira ngo aho Sekibi yahuritse ababatijwe mu bukonje habeho ukwivugurura muri Roho Mutagatifu. Abashinzwe ubutumwa ku nzego zose za Kiliziya bakwiye guhugukira ibikorwa bya Roho Mutagatifu YEZU ashaka gukoresha ayigurura. Kumuvuguruza no Kuzimya Roho Mutagatifu, ntibikabe.

YEZU NYIRIMPUHWE,NAKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho