Inyigisho yo ku Cyumweru cya 2 cya Pasika – Icyumweru cy’Impuhwe zihebuje z’Imana B,
Ku ya 08 Mata 2018
Amasomo: 1º. Intu 4, 32-16; Zab 118(117); 2º.1Yh 5,1-6; Ivanjili Yh 20,19-31
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.
Icyumweru cya kabiri cya Pasika, ni icyumweru cy’Impuhwe zihebuje z’Imana. Koko irindi zina ry’Imana ni Impuhwe, kandi izo Mpuhwe ntizigereranwa, zihoraho iteka kandi zigasesekarizwa abatinya kandi bakubaha Imana bose.
Kwizihiza Impuhwe z’Imana kuri iki cyumweru twabisabwe na Nyagasani ubwe, ubwo yabonekeraga Mama Fawusitina.
Uwo mwari wo mu gihugu cya Polonye yabonekewe na Yezu Kristu ku wa 22 Gashyantare mu w’ 1931. Mu kumubonekera, YEZU yaramubwiye ati: “Nifuza ko habaho Umunsi Mukuru w’Impuhwe. Nshaka ko ishusho uzakora rihabwa umugisha mu birori, ku cyumweru cya mbere nyuma ya Pasika; icyo cyumweru kigomba kuba Umunsi Mukuru w’Impuhwe”. Nyuma y’imyaka 69 yose, Kiliziya yashyizeho uwo Munsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana uko YEZU yabivuze. Ku wa 30 Mata mu mwaka w’ 2000 (ku cyumweru cyakurikiye Pasika muri uwo mwaka), Papa Yohani Pawulo wa II yashyize mu rwego rw’abatagatifu umuhire Fawusitina, anahita atangaza ku mugaragaro iteka ryo guhimbaza buri mwaka Umunsi Mukuru w’Impuhwe z’Imana ku cyumweru gikurikira Pasika. Nguko uko uyu munsi watangiye.
Reka tuzirikane izo mpuhwe z’Imana tugendeye ku masomo matagtifu, liturjiya y’iki cyumweru yaduteganyirije.
Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, turabwirwa imibereho y’abakristu ba mbere. Luka, umwanditsi w’Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa bakunda kwita Ivanjili ya gatanu aratubwira iyo mibereho mu ngingo z’ingenzi zikurikira, ntasimburwa ku mukristu w’igihe cyose:
Iya mbere ni inyigisho z’intumwa, ni ukuvuga kwamamaza hose n’igihe cyose Ivanjili ya Kristu wazutse, ndetse no kuyitega amatwi. Inkingi ya kabiri y’umuryango mushya w’Imana ni ugusangira umugati, gusangira Kristu We wadupfiriye akazukira kudukiza kandi akaba ari We uduha impagarike n’ubugingo muri uru rugendo twese turimo. Uwo Kristu duhabwa kandi dusangira akaba ari We kwemera kwacu, akaba ari We bumwe bwacu kuko ari We soko y’urukundo rugomba guhora ruturanga, akaba ari We sima ihuza ubumwe bwacu. Utatiye icyo gihango cy’urukundo, uwangije muntu Yezu yubakiyeho Kiliziya ye, aba akoze amahano kandi aba ahemukiye utubwira ati: «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.», maze twatindiganya kwemera ubuhamya aduha akagira ati: “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, uhubwo ube umwemezi”.
Uko gusangira, kudufasha guhindura imyumvire, ibyo dutunze tukabibonamo impano y’Imana twaragijwe, ngo igirire akamaro bose. Bikaturinda kwigwizaho ahubwo tugasaranganya.
Inkingi ya Gatatu igize Kiliziya ya Kristu kandi intumwa zamamaza zishize amanga ni isengesho, rya rindi abemera Kristu bavuga bamurikiwe n’Ijambo ry’Imana n’ukwizera uwadukunze mbere, kandi rikaba rituma abiyambaza bose Rurema bagira umutima umwe. Gusenga bikaba ari ibihaha by’umukristu kuko bimuzanamo akuka keza akagarura amafu, bikamuzanamo icyizere n’imbaraga kandi bikamurinda kuba nyamwigendaho na mpemuke ndamuke. Ibyakozwe n’Intumwa rero birifuza ko twahora tuzirikana ko “Mu ntangiriro ya Kiliziya, abakristu ba mbere bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga”.
Uwo mwahuye mukaganira, mukunga ubumwe, mugasangira, mugasengana Imana, ntibikwiye ko mwahaguruka aho musenyana cyangwa musererezanya. Kubaha buri wese no kumubonamo ishusho y’Imana ni byo bikwiye kuranga abemera Kristu. Ariko nanone, tugomba kwibuka ko kuba abakristu atari uguhurira gusa mu Kiliziya ku cyumweru, ko ahubwo ari ukuhahurira ariko tunyoteye kugira umuryango umwe, umuryango wubaha kandi ukiyubaha, umuryango ugera ubwo ubumwe bwawo busendera hose.
Mu isomo rya kabiri, mutagatifu Yohani intumwa mu ibaruwa ye ya mbere, aradutangariza indangakwemera nyayo y’Umukristu, uwo wese wemera kandi agakurikira Yezu Kristu wazutse. Ibyo arabikora arwanya abagenda biha kuvangira ukwemera twashyikirijwe n’Intumwa za Kristu. Iryo ni ryo Yobera duhora dusubiramo muri buri Gitambo cy’Ukaristiya dutuye: “Iri ni iyobera rikomeye ry’Ukwemera.” Uko kwemera Yohani aragutangaza muri izi ngingo zikurikira: Yezu w’i Nazareti ni Umwana w’Imana koko. Umwemera wese (umukristu) na we ubwe ahindurwa ku buryo budasubirwaho umwana w’Imana, ibyo bikamuha kubaho mu buzima bushya muri Kristu Yezu wazutse, arangwa n’urukundo rw’Imana ndetse n’urwo akunda abavandimwe be. Ibyo bimuha kwishushanya na Yezu Kristu ubwe, We waje, atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso. Ibyo bikavuga ko muri Batisimu (amazi) imuha ikuzo ryo kwitwa umwana w’Imana, atagomba guherera aho, ahubwo agomba no kwakira umusaraba (amaraso) nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi nk’uko byagendekeye Yezu Umwigisha Mukuru.
Mu Ivanjili, Yezu Kristu aratangariza abigishwa amahoro kandi agakomeza ukwemera kw’abashidikanya nka Tomasi. Ibi birahamya ku buryo budasubirwaho, uko Yezu Kristu yujuje wa mugambi w’Imana wa kera na kare wo gukiza muntu. Mu rupfu n’izuka bya Kristu, umugambi w’Imana ku nyoko muntu warujujwe. Umwami w’amahoro atanga amahoro kandi yunga Imana na muntu.
Muri Kristu wazutse, amahoro n’ubwiyunge byarabibwe, icyo muntu asabwa ni ugukomeza gutuma iyo mbuto irumbuka, igasagamba kugera ku mpera z’isi amurikiwe na Roho Mutagatifu, mbaraga zirema. Bityo, nk’uko umwuka w’ubuzima wahushywe muri muntu mu ntangirio y’isi watanze ubuzima, ni na ko Yezu Kristu wazutse yatangije ku mugaragaro igisekuru gishya cy’isezerano rishya kandi rizahoraho iteka, ubwo yahuhaga ku bigishwa be akabaha Roho Mutagatifu: “ Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana”.
Uwo Roho wa Kristu, ni we na n’ubu ukomeza abadandabirana mu kwemera nk’uko Kristu yabigiriye Tomasi, uhagarariye abo bose. N’ubwo Yezu avuga ko hahirwa abemera batabonye, ntaca intege abashaka kubanza kubona. Arahamagara Tomasi ati ngwino nkwereke maze wemere, ibyo bikaba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ukwemera ari urugendo rimwe na rimwe rukomeye kandi rudusaba imbaraga n’umunaniro byinshi. Kuvuga ngo twabonye Nyagasani ntibihagije, ahubwo Yezu yemera urugendo rwa buri wese, akemera ko buri muntu afite ububasha n’uburenganzira bwo kwemera cyangwa kutemera. Kwemera Nyagasani bidasubirwaho bisaba ubwiyoroshye no guha igihe igihe, bisaba ko ugushaka kwa muntu kugera ubwo kwemera kuyoborwa n’impuhwe za Nyagasani.
Bavandimwe, iki cyumweru cy’impuhwe zihebuje z’Imana kitubere umwanya wo gusanga Nyagasani, nka Tomasi tumwiture imbere tumubwira tuti: “Nyagasani kandi Mana yanjye”. Nka Tomasi, tujye twibuka ko natwe dukeneye impuhwe z’Imana n’akaboko kayo kadufasha kubyuka iyo twaguye, kadusindagiza iyo byatuyobeye, kakanaduha umugisha kadukomeza. Tubisabirane kuko tubikeneye cyane, muri uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge muri kiliziya y’u Rwanda.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA