INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CYA PASIKA, KUWA 11 MATA 2021
AMASOMO : Intu 4,32-35 ; Zab 118(117),2-4,16ab-18,22-24; 1Yh 5,1-21; Yh20,19-31
1.Impuhwe z’Imana ntabwo zigereranywa
Bavandimwe, kuri iki cyumweru cya kabiri cya Pasika duhimbaza umunsi w’Impuhwe z’Imana. Impuhwe z’imana zigaragarije byuzuye mu mwana wayo Yezu Kristu waje mu isi agakiza abantu, akababara yakira urupfu rwo ku musaraba, akazuka ku munsi wa gatatu. Mu rupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu turonka imbabazi z’ibyaha byacu, turonka umukiro. Izuka rya Nyagasani Yezu Kristu (Pasika) ni intsinzi ku rupfu, icyaha n’inkomoko yabyo shitani; sekinyoma.
Yezu wazutse akomeje kubonekera abe. Kuri iki cyumweru cy’Impuhwe z’Imana, turumva ubuhamya bw’izuka rya Nyagasani Yezu, yiyereka abigishwa be “Yazutse koko!”. Ubwa mbere arababonekera Tomasi atari kumwe na bagenzi be. Ariko nyuma y’iminsi umunani Yezu arongera akagaruka noneho Tomasi na we ahari. Burya rero igitangaje ni uko Imana itora abanyantege nke, abantu bashidikanya, bafite ubwoba, bemera babonye nka Tomasi kandi ikabashoboza bakayikorera. Ibi bitwereka ko Imana ihora yiteguye kutwakira twese uko twaba tumeze kose, inenge twaba dufite yose. Imana ntiterwa ubwoba n’intege nke zacu, ubwoba bwacu, ibyaha byacu cyangwa ububi bwacu. Ibyifitemo gukorana n’abanyantege nke, n’abanyabwoba; imenyereye gukorana n’abantu bahindagurika abashidikanya cyangwa bemera babonye.
Natwe turi abanyantege nke; ni yo mpamvu twese abantu iyo tuva tukagera dukeneye impuhwe z’Imana. Imana ni nk’umushumba ujya inyuma y’intama kugira ngo inaniwe ayishyire ku bitugu maze zose azigeze mu rugo nta n’imwe atakaje. Kugera mu rugo kwazo ntizibikesha imbaraga zazo ahubwo impuhwe z’umushumba. Na Tomasi n’ubwo ashidikanya, Yezu ntaza kumucira urubanza ahubwo aramwereka impuhwe ze. Indoro ya Yezu iratuma Tomasi yemera atiriwe akora mu mwenge w’imisimari. Natwe iyo twemeye indoro ya Yezu ihita iturembuza. Guhimbaza izuka rya Yezu rero, ni uguhimbaza umutsindo w’impuhwe ze ziturembuza kugira ngo zituzure natwe. Izuka rya Yezu rirakurikirwa n’izuka rya Tomasi nyuma y’iminsi munani. Impuhwe z’Imana zikomeza kudutegereza. N’iyo duhakanye cyangwa dushidikanya, Imana ikomeza kudutegera amaboko, igategereza igihe tuzazira. Twayitera umugongo igategereza igihe tuzahindukirira. Tutaza ikaza kutwishakira. Yezu na we yategereje Tomasi kugeza igihe azemerera. Imana irihangana. Uku kwihangana kw’Imana n’impuhwe zayo tubyumve “nk’igishyika” umubyeyi agirira umwana we cyane cyane iyo agize ibyago. Impuhwe z’Imana rero zidusanga hose, zigahora zitwiruka inyuma ngo zitugarure. Yezu abonekera Mama Faustina ku wa 14/9/1937 yaramubwiye ati: ’’ndi urukundo n’impuhwe ntacyo wagereranya n’impuhwe zanjye.’’
Nyagasani wiyereka abigishwa be abahumuriza kubera icyoba no gukuka umutima. Baratinya abayahudi kugeza ubwo bikingiranye ngo hato bataza kugirirwa nabi. Nyagasani wazukanye umubiri wuje ikuzo akaba agize atya abagwa hagati. Ikintu gikomeye abaha ni “AMAHORO !” Amahoro ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Nta wundi utanga amahoro yuzuye, uretse Nyagasani Yezu Kristu. Nyirimpuhwe n’urukundo. Ni yo mpamvu rero kugira ngo turonke amahoro atanga turasabwa kumusanga, kumuhungiraho, tukabana na we, tukigishwa na we kandi tukamwemerera akadutuma (Reba Mk 16,15).
2.Hahirwa abemera batabanje kwirebera
Bavandimwe, Nyagasani Yezu Kristu adusaba kenshi kumwemera. Hakaba igihe imihihibikano yo kuri iyi si itabitwemerera cyangwa tukanyurwa no kwihagararaho dufunga umutwe. Uko yegereye Intumwa Tomasi kugira ngo amumare impungenge ni na ko natwe aza adusanga ngo atwiyereke maze tuve mu bwemeragato cyangwa mu buyobe bwa hato na hato. Aha ni hamwe usanga abantu bahinyura iby’Imana, bagatangira ngo hose ni ugusenga, ngo no mu rugo nahasengera…… twongere twibuke ko Nyagasani yasanze abigishwa be bateraniye hamwe maze akaboneraho kubasanga. Uku guteranira hamwe kw’Abigishwa ba Yezu gufite byinshi kuvuze rwose, Nyagasani We ati: “Iyo babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye mba ndi aho hagati yabo” (Reba Mt 18,20). Iyo duteraniye hamwe mu Gitambo cya Misa Nyagasani aba ari rwagati muri twe. Tumutega amatwi mu ijambo rye, dutura Igitambo cy’Ukaristiya, tukamuhabwa kandi tugafungurira hamwe na we. Mu kwemera gushyitse kandi kutajegajega ni ho Nyagasani aduha amahoro yuzuye kandi atagira ikiyahungabanya. Nitureke rero kuba abahakanyi ahubwo tube abemezi.
Hari igihe uko meze cyangwa uko nabayeho bintera isoni bigatuma ntegera Yezu. No ku bigishwa ni ko byagenze bihakanye Yezu. Ubu baracyafite isoni n’ikimwaro bari kwibaza byinshi, ni nk’umuntu wagiriye undi nabi azi ko ibye birangiye nyuma akongera kumubona ari muzima. Yezu abonekera aba bigishwa ntiyivuna yongera kubabwira byinshi kuko azi neza ko bahungabanye, ahubwo arabaha amahoro, akabahuhaho n’umwuka we, nyuma abereke inkovu ze. Tomasi noneho arahari, akibona Yezu ntamwemera gusa ahubwo arahita yemera n’urukundo nyampuhwe rutagira umupaka rw’Imana, noneho ahise yamamaza ukwemera kwe agira ati “Nyagasani Mana yanjye!” Tomasi arazutse. Iyo ugushidikanya kuvuyeho, iyari Imana (y’abandi) ihinduka Imana yanjye. Uwari Yezu (w’abandi) ahinduka Yezu wanjye.
Bavandimwe, nk’abigishwa, kenshi twibona mu bwoba tukicyingirana, kenshi twibona mu gushidikanya. Ariko Yezu kubera impuhwe ze ntarambirwa iyo atubuze arongera akagaruka kugeza duhuye. Papa Fransisko yaragize ati: “impuhwe z’Imana ziradutegereza n’uwatinze ziramurindira ngo zimukize!” Impuhwe n’amahoro Yezu yasakaje ku bigishwa igihe ababonekeye ubwa mbere Tomasi adahari, aho agarukiye noneho akahamusanga na we arazimusesekazaho n’amahoro ye. Ese kuki Yezu yongeye kugaruka? Tomasi afite agaciro kugira ngo bigarure Yezu. Ni byo koko impuhwe z’Imana ntawuzikinga iyo itubuze igaruka kudushakashaka.
3.Byose byari rusange kuri bo
Iyo urebye amateka y’Intumwa za Nyagasani Yezu n’abemera ba mbere nyuma yo gusubira mu ijuru arashimishije. Bibumbiye hamwe maze babona gukomera, bagize imbaraga nyinshi batewe no guhurira hamwe bagasangira byose nk’abana b’Imana. Abemera bayobowe n’Intumwa ntibigeze bacika intege. Bahuzaga ibyo batunze, bahuza ukwemera hanyuma bahuza n’ubutumwa. Nyagasani yari kumwe na bo rwose. Mu nyigisho zabo, Intumwa, ntizahwemye kugaragaza ko Nyagasani Yezu wazutse mu bapfuye abaha ububasha bwo gukora ibitangaza no kwigisha izuka rye bashize amanga. Ibi byose byatumaga bagaragaza ubugwaneza n’indi migenzo yose mbonezabupfura bigomba kuranga uwamenye Imana. Bihatiraga kumva ko iteka ryose bashyize hamwe. Koko abishyize hamwe Imana irabasanga!
Bavandimwe, abemera bari baratsinze isi koko nk’uko Mutagatifu Yohani Intumwa abitubwira mu ibaruwa ye (Reba 1 Yh5,4). Bari baramenye icya ngombwa mu buzima bwabo bwa buri munsi. Bemera Yezu Kristu wazutse kandi bemera no kumwamamaza mu migirire yabo. Bazi gukunda icyo ari cyo kandi bazi ko Nyagasani adushakaho kuba abana be, tugakundana nk’uko yadukunze. Bazi gukunda Imana icyo ari cyo: Gukurikiza amategeko yayo; bayikunda kandi bemera gukundana hagati yabo. Bemera ko babana kivandimwe kandi ntihagire utunga ikiri icye; Byose ni rusange kuri bo.
Ukwemera kw’Abakristu ba mbere kutubere urugero tubonereho natwe kwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu kandi twemere atwiyoborere.
4.Kugira neza ni igikorwa cy’impuhwe.
Nyamara hari aho ugira neza bakavuga ko warenzwe nyamara igikorwa cy’impuhwe gikomeza kuba cyiza n’ubwo cyasekwa na benshi inseko ntishobora guhanagura igikorwa cyiza. Mama Faustina ku wa 24/12/1937 yigeze kubwira Yezu ati : “ngira neza bakamfata nk’utagira ubwenge” ; nuko Yezu aramusubiza ati: “Mwana wanjye ntibikagutere ikibazo ahubwo uzakomeze kuba umunyampuhwe ku bantu bose!”
Nk’uko Data yantumye nanjye ndabatumye (Reba Mk 16,15). Yezu adusaba kuba imiyoboro itarazibye y’impuhwe ze. Mbahaye Roho Mutagatifu, abo muzakiza ibyaha bazabikizwa abo mutazabikiza bazabigumana. Mu Isakaramentu rya penetensiya Imana itugaragariza impuhwe zayo. Yezu adusanga aho twari twifungiranye nk’uko yasanze abigishwa maze akatubohora. Nk’uko yavanye Tomasi mu buhakanyi bwe, natwe muri penetensiya atugira abemera. Akadukiriza roho n’umubiri, tukaronka ingabire yo kubabarira kandi tukanababarirwa. Kuko Imana iba yatwumvise, natwe ihita idusaba kujya kumva abandi no kubaha ku mahoro iba imaze kudusenderezamo maze abadukeneye tukabumva aho kubabonamo umutwaro uzaduheta ibitugu nk’uko Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yabivuze mu w’ i 2002 ubwo yahaga umugisha ingoro y’impuhwe z’Imana i Kalakoviya agira ati: “Duhamagariwe gufasha abababaye kugarura amizero kuko nta handi bayakura uretse mu mpuhwe z’Imana“. Nitwimika kandi tukamamaza impuhwe z’Imana ikibi kiri mu isi kizasimburwa n’icyiza.
Nyagasani Yazu Kristu wizuye mu bapfuye; njye nemera ko utanga ubuzima, ugatanga amahoro n’ihumure; uha ukwemera abatagufite n’abagutaye, kubera Impuhwe zawe nyinshi. Duhe imbaraga tukwibumbireho muri byose! Nawe Mubyeyi Bikira Mariya waranzwe n’ukwemera no kwihangana muri byose dusabire tukwigireho muri byose!
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri NKURUNZIZA Thaddée,
Diyosezi ya Nyundo