Impuhwe

Inyigisho yo ku wa kane, Icyumweru cya mbere gisanzwe mbangikane, 13/01/2022

IMPUHWE ZIKIZA

Amasomo: 1 Sam 4, 1c-11; Zab 44(43), 10-11; 14-15; 24-25; Mk 1, 40-45

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Tugeze ku wa kane w’icyumweru cya mbere gisanzwe. Nyagasani Yezu akomeje ubutumwa bwe bwo kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro, ari na ko akiza indwara z’amoko yose. Uyu munsi twumvise uko yakijije umubembe.

Ndifuza ko muri kano kanya turangamira Yezu Kristu Umukiza wacu, tugaruka kuri aya magambo yo mu Ivanjili tumaze gutega amatwi: “Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko; avuga ati ‘Ndabishatse, kira!’” (Mk 1, 41).

  1. Yezu umugirira impuhwe

Twumvise uko umubembe yaje agana Yezu, agapfukama imbere ye amutabaza agira ati “Ubishatse wankiza” (Mk 1, 40). Ngo Yezu yamugirire impuhwe. Bavandimwe, impuhwe za Nyagasani Yezu si uz’uyu munsi gusa. Uyu mubembe si uwa mbere si n’uwa nyuma Yezu yagiriye impuhwe. Amavanjili ntahwema kutwereka umutima we wuje impuhwe n’ubuntu (Mt 9, 36; Mt 20, 30.34; Lk 7, 11-13; Lk 19, 9; Yh 8, 11). Impuhwe za Yezu ni impuhwe zuje ineza, zikiza, zihumuriza, zibabarira kandi zitanga amahoro. Mutagatifu Petero abivuga neza muri ya nyigisho yatangiye kwa Koruneli, agira ati: “Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti : ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu. Ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yari kumwe na we” (Intu 10, 38).

Ni yo mpamvu abamenye izo mpuhwe za Nyagasani bazaga bamusanga bizeye guhoberana na zo: abarwayi b’amoko yose n’abahanzweho na roho mbi, abakene n’abaciye bugufi, abanyabyaha, abasoresha n’abagore b’ibyomanzi n’abandi bose bari bakeneye gusubiza agatima impembero.

Bavandimwe, nimucyo dusabe Nyagasani kugira ngo imitima yacu ayigire nk’uwe. Tumusabe ayuzuzemo impuhwe ze. Tumusabe ayuzuzemo urukundo rwe n’ineza ye. Nitube abanyampuhwe nk’uko Umukiza wacu ari umunyampuhwe (Lk 6, 36).

  1. …arambura ukuboko amukoraho

Arahirwa rero uyu mubembe usanze Nyirimpuhwe na Nyirineza! Umukiro rwose wamutashyeho! Koko rero, mu gihe abo yahuraga na bo bamwitazaga, ari na ko we yagendaga avuza inzogera yivuga nk’uwahumanye, nk’uko Itegeko rya Musa ryabigenaga (Lev 13, 45), Yezu we yarambuye ukuboko amukoraho. Za mpuhwe ze z’igisagirane zasenye intera yari hagati ye n’umubembe. Zasenye urukuta rwatandukanya abibwira ko ari “intungane” n’ababembe babonagamo “abahumanye”.

Nyagasani Yezu ni uko ateye. Kubera impuhwe ze nyinshi, ntawe ajya asubiza inyuma. Yezu ntiyiramira. Ntasama amagara ye, iyo abonye ay’abandi yatewe hejuru. Arareka aye agaseseka, kugira ngo aramire ay’abavandimwe be. Ni wa Mugaragu w’Uhoraho wikorera imibabaro y’abavandimwe be kugira ngo bakire (Iz 53, 4). Yazanywe no kugira ngo atange ubugingo, kandi ubugingo busagambye (Yh 10, 10).

Bavandimwe, natwe nitureke Yezu adukoreho. Nakore ha handi turwaye; ha handi hatubabaza. Nakore ku bikomere byacu. Nakore aho dufite intege nke. Nakore ha handi hatuma tudasabana n’abandi, cyangwa ha handi hatumye umuryango udufata nk’ibicibwa cyangwa ibivume. Koko rero, ikiganza cye kirakiza n’ukuboko kwe gufite imbaraga n’ububasha bibohora ku ngoyi y’ikibi icyo ari cyo cyose.

  1. “Ndabishatse, kira!”

Nyagasani Yezu yavuze rimwe ati: “Ndabishatse, kira”, maze ako kanya ibibembe biva ku murwayi, arakira. Nta gushidikanya ko uwari umubembe yumvise amerewe neza mu mubiri no mu mutima. Umubiri we wasubiranye itoto, umaze gukira ubushanguke n’uburibwe. Umutima we wuzuye ibyishimo, yumvise avuye mu kato kuko Nyagasani Yezu yamugaruriye icyizere cyo kongera gusanga abandi no gusabana na bo (Mk 1, 44). Ntazongera kugenda avuza akayogera, ari na ko asakuza “Uwahumanye! Uhumanye!” kugira ngo abantu bamwitaze! Ntazongera kumva abana bamubona bakavuza induru bagira bati: “Dore umubembe, nimuze twiruke, duhunge, hato tudahumana”! Nyagasani Yezu yamuvanye ibuzimu, amusubiza ibuzima. Ni yo mpamvu adashobora guceceka iyo neza Nyagasani yamugiriye; yagiye atangaza kandi akwiza hose iyo nkuru nziza (Mk 1, 45).

Bavandimwe, Yezu koko arakiza. Adukirisha ijambo rye ryuje imbaraga n’ububasha. Adukirisha indoro ye yuje urukundo n’impuhwe. Adukirisha ibikorwa bye byuje ineza n’ubuntu. Adukirisha ikiganza cye kigaba umugisha. Adukirisha amasakramentu ye muri Kiliziya ye.

Nitumusange kugira ngo adusanganize umukiro. Nk’abakristu ba mbere, dusabe Imana Data adukize indwara n’ibyorezo, adukize ikibi cyose n’icyago cyose mu izina rya Nyagasani Yezu Umukiza wacu: “Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu” (Intu 4, 30). Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho