Ndabaza: Izi mpumyi Ivanjili itubwiye, ubu koko ntizireba (ntizibona)?

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya 1 cya Adventi, ku wa 04 Ukuboza 2015

Amasomo : Izayi 29, 17-24; Zaburi 26, 1, 4abcd, 13-14; Matayo 9, 27-31.

Mu Ivanjili ntagatifufu turabona Yezu abaza ikibazo kimwe rukumbi kandi cya ngombwa ku bamutakambira, ku bamuhungiraho Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?”. Abashaka gukizwa na We, bahamya ukwemera kutajegajega bamufitemo. Yezu yahise abasubiza bijyanye n’uko bamugaragarije ukwemera bamufitemo. Ati “Nibibabere nk’uko mubyemera”. Ni nk’aho yababwiye ati “Mpereye ku kwemera kwanyu mbahaye ibyo munsabye. Ntimunsaba mwikinira cyangwa munkinisha cyangwa se murangaye. Ndabona koko byabazinduye, munyemera nk’Umukiza, ububasha nifitemo bwo gukiza isi buhuye cyangwa buhuje n’inyota mufite yo gukizwa nanjye”.

Dushime: 1. Ndashima mbere na mbere Yezu kuko yegera abantu, maze akabegereza impuhwe n’ububasha bye bikiza, akabimanura byose bigasingira inyota ya muntu. Koko ni we Emmanuel, Imana mu bantu. Ntari muri twe nk’indorerezi. Oya. Ari muri twe ngo atwegereze kamere-mana ye ikiza kandi ngo ayiduhe, natwe twigiremo kamere yayo kuko nawe yemeye gusangira natwe kamere muntu. Ni umuyobozi mwiza we wegera abantu, akabegereza ububasha, ubushobozi n’umukiro bye.

2. Ndashima ziriya mpumyi: Butya kugira ikibazo cyangwa uburwayi, ubwabyo ni ikibazo. Kumenya aho ubariza cyangwa wivuriza, ni ikindi kibazo. Hari abagira ikibazo bakirukira ahatari ho, ndetse hanabakururira ibindi bibazo byinshi. Kumenya ko Yezu ari we Mirukiro ya Muntu ni ubuhanga buhatse ubundi ndabarahiye! Ahubwo nsanze izi mpumyi zireba neza kurusha benshi muri twe. Mbere na mbere ziriya mpumyi zizi ko Yezu ari Nyagasani, ni ukuvuga Imana rwose. None se ntabo tuzi benshi cyane bagihumye badashobora kwikiriza ngo Yezu akuzwe iteka kuko ngo akujijwe yaba agizwe Imana! None niba umwana w’umuntu avuka yitwa umuntu nawe, Umwana w’Imana we yavuka yitwa iki? Imana yabyaye Imana (Soma Yoh1, 1-4. 14. 18; 10, 30; Mt11, 25-30; 28, 16-20).

Izi mpumyi ndabona zireba. Banahise bavumbura ko Yezu ari Umwana wa Dawudi. Iri zina rivuga ko ari we mukiza w’ukuri Imana yasezeranyije abantu kandi uzavukira mu nzu ya Dawudi. Erega izi mpumyi zamamaje ukwemera: Yezu ni Nyagasani (ni ukuvuga Imana rwose) akaba n’Umwana wa Dawudi (ni ukuvuga Umuntu rwose). Muri make, izi mpumyi ebyiri zarashengereye, zisingiza Yezu muri cya gisingizo tuvuga tumushengereye tuti Nihasingizwe Yezu Kristu Imana rwose n’Umuntu rwose. Ukwemera ni ukwemera kandi gukora ibitangaza kabone n’aho kwaba ari ukw’impumyi.

Muri make izi mpumyi zirabona, zifite urumuri, zifite ukwemera. Nyamara kandi zikeneye kurushaho kubona no kumurikirwa neza mu nzira ziganamo. Yezu abongereye urumuri, umunezero, amahoro, bashyize nzira none nabo bagiye gukura benshi mu mwijima. Ibi ni byo twumvise mu isomo rya mbere. Izayi aratwereka ko uzakira Uhoraho, akamwemera nta buryarya ko azava mu icuraburindi ry’ubuhumyi, akabona ibyiza bya Nyagasani kandi akabyamamaza. Uzemera azarushaho kwishimira Uhoraho. Ntazakorwa n’isoni, azakomeza yorohere Imana yemere kwigishwa ibyayo kandi azabarwa mu batumiriwe gutagatifuza Nyir’ubutagatifu wa Kiliziya. Natwe n’ubwo twaba twifitemo ingemwe z’ukwemera, tujye duhora tubwira Yezu tuti “nyongerera ukwemera Nyagasani Mana yanjye n’Umwami wanjye”. Hahirwa abemera kandi bagahora bakereye gutumirwa mu meza ya Nyagasani.

Mutagatifu Yohani Damascène adusabire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho