Ku wa 3 w’icya 1 cy’Igisibo, B/21/02/2018:
Isomo rya 1: Yon 3, 1-10
Zab 52 (51), 3-4.12-13.18-19
Ivanjili: Lk 11, 29-32
Imwe mu nyigisho z’igisibo ifatira ku gitabo cya Yonasi. Ni kimwe mu bitabo bigamije kuduhwitura. Nta muntu wabatijwe wakumva ayo magambo ngo yikomereze inzira ze z’umwijima. Mu gisibo dutekereza bihagije ku buryo twiteguye Pasika. Dushishikarira gukora ibishoboka byose kugira ngo Pasika ya Nyagasani izagere dukeye. Iyo Pasika kandi ni izahoraho iteka. Iyo Pasika, ni umunsi twinjira aho Kirisitu watsinze urupfu aganje. Iyo Pasika ni ubuzima buhoraho turonka tubikesha kugendana na Yezu Kirisitu maze twava hano ku isi tukinjira mu byisimo bihoraho. Cyakora hasigaye iminsi mirongo ine, ibyo bikaba!
Iyo minsi mirongo ine ishushanya igihe gisigaye Yezu Kirisitu akagaruka kutureba. Si igihe kirekire cyane. Kuri bamwe ishobora kuba ihwanye n’umunsi umwe. Ni byo kandi kuko n’ubu tuvugana, hariho abamaze gushiramo umwuka. Mu masaha ari i mbere na bwo ni uko. Ejo ni uko n’ejo bundi. Abandi ahari dusigaje imyaka igereranyije, itanu, icumi se, makumyabiri cyangwa mirongo itatu n’ine.
Yonasi ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninive ikarimbuka”. Uwo murwa wari ugiye kurimbuka kubera ubuhemu bwabo. Bari baritandukanyije n’Amategeko y’Imana maze barihindanya bikorera ibyo bishakiye. Umwami n’abatware bari barigize ababisha. Uburyarya, ubugome n’akarengane byari hose. Abantu baho bari bafite imigiririre mibi n’urugomo rwitwaza amaboko. Imana ku bw’impuhwe zayo, yaboherereje Yonasi maze abigisha ashize amanga kuko yashakaga ko bisubiraho bagakira. Erega natwe Yonasi yatubwira, “Hasigaye iminsi mirongo ine tukarimbuka…”. Mu kinyarwanda cyacu, twavuga tuti: “Iminsi y’umujura ni mirongo ine”. Ariko nitwisubiraho, umujura niyisubiraho, iminsi mirongo ine izarangira duhazwa ibyiza bidashira.
Ijwi ry’abigisha ni ngombwa. Imana ituma bamwe mu bana bayo kwigisha no guhanurira abantu, kubaburira bijyanye no kubacyaha. Kenshi na kenshi, inyigisho igomba kuba impuruza, ni ukuvuga imvugo itabaza mu ijwi rityaye kuko icyago kiba cyigaragaza biteye ubwoba. Iyo mpuruza igira akamaro. Aho intumwa z’Uhoraho zakunze kumvikanisha ijwi rihamagarira kwisubiraho, abantu bagiye bikebura bakareka ibibi barimo. Cyakora ntibibuza ko bamwe na none bikomereza ibibi n’ubugome barimo…Ya minsi mirongo ine niragira na bo bazaba barangiye. Birababaje. Ubwo igihe kitaruzuzwa, dukataze tutote dukangure abakirota basigeho bareke guteta. Ab’i Ninivi bumvise Yonasi maze bahagurukira kwicuza uhereye ku mwami ukagera ku bandi bantu. N’amatungo na yo bayahatiye gusiba. Nyuma rero, ni bwo ibintu byasubiye mu buryo ibyo kurimbuka barabisimbuka.
Muri iki gihe turimo, ibintu birakomeye. Abantu muri rusange bataye iby’Imana. Amategeko barayacuritse. Nyamuneka nimucyo dutabare iyi si itavaho irimbuka. Buri wese mu kwitegura yisukura ku mutima, nasabire abantu b’iki gihe. N’ubwo ari abantu babi nk’uko Yezu abivuga, bakwiye kwibutswa ikimenyesto cya Yonasi wamaze iminsi itatu mu nda y’igifi ariko akamamaza ihinduka Ninive ikavurwa. Dusabe ingabire yo kumenya icyo isi ya none ikeneye kugira ngo turusheho kuyirogora kuko bigaragara ko yinjiwemo n’icyuka cya Sekibi. Uko biri kose, uzemera akisubiraho, ya minsi ye mirongo ine izarangira yinjira mu ikuzo ry’ijuru. Twumve iyo mpuruza.
Yezu Kirsitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Petero Damiyani, Jerimani, Roberi Sufuweli (Southwell) na Pepini badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana