Nyirubutungane Papa Fransisko, arahamagarira abakristu bose, n’abandi bantu bafite umutima wa kimuntu kandi bubaha Imana, gusabira abakristu bariho batotezwa hirya no hino ku isi.
Papa aremeza ko muri ibi bihe turimo, aribwo abakristu batotezwa ku buryo burenze itotezwa ryo mu binyejana bya mbere! Arasobanura kandi icyo bazira, agatanga n’ingero zerekana uko itotezwa rikorerwa abakristu muri ibi bihe, agatanga n’inama z’icyakorwa:
Kuki “isi” na banyamurwanya-kristu batoteza abakristu?
Abakristu barazira ko”isi” na ba nyamurwanya-kristu batihanganira kumva ko Yezu-Kristu ari Imana rwose n’Umuntu rwose! Abahiga bukware abakristu, ntibihanganira ko Inkuru nziza ya Yezu-Kristu yogera hose; ntibishimira kumva ko hari abahire n’abatagatifu (Mt5, 1-12). Ntibihanganira kubona abahara inyungu n’imyanya by’iyi si bakegukira gukurikira no kwamamaza Yezu-Kristu burundu kandi ku buryo bweruye! Ng’ibyo bimwe mu byo abakristu bazira!
Bimwe mu bigaragaza itotezwa rikorerwa abakristu:
-Gutukwa ku mugaragaro, haba mu mvugo, mu nyandiko, mu bitangazamakuru, no mu bundi buryo bw’itumanaho, amafilimi arwanya ku buryo bweruye Kiliziya gatolika, gusebya abakristu, kubabeshyera, kubaharabika, no kubagerekaho ibyaha byakozwe n’abandi, kubafata nk’abadindiza iterambere na gahunda z’ ”isi “ zigamije kutsikamira ba rubanda rugufi,
-Amategeko n’amatangazo atorwa arwanya ku mugaragaro ikiremwa muntu n’ukwemera kw’abakristu,
-Kubafungira ubusa no kubakatira urwo gupfa nta butabera bwubahirijwe,
-Kubatwika bareba kandi bumva, kubafungira mu byumba bya gazi bitagira umwuka; hari n’abafungirwa aho basutse imyunyu na aside maze imibiri yabo ikamungwa bahagaze…!
-Hari aho babuzwa gutunga Bibiliya, kwambara cyangwa gushyira ku mugaragaro (nko mu mashuri, muri za Kiliziya, mu mavuriro ya Kiliziya…) ibimenyetso bitagatifu by’ukwemera: nk’ishapure, umusaraba, umudari, amashusho matagatifu n’ibindi.
-Hari aho babuzwa gusenga no kuhura ku mugaragaro, nko gukora imihimbazo y’icyumweru, imyiherero y’isengesho, ingendo ntagatifu-nyobokamana…!
-Hari aho mu byangombwa bisabwa mu kubona akazi, bashyiramo ko ugomba kuba utari umukristu, hari n’aho bananiza abakristu mu kazi, bakabakoresha ibihabanye n’ukwemera kwabo; maze abakristu nyabo bakemera bagahara uwo mugati w’ ”isi “, bakanambira Uw’Ijuru. Hari n’ababa ibigwari, bagahakana!
-Hari abitwaza ko bakorera nabo Imana, bakemeza ko bimwe mu by’ibanze mu kubona Ijuru, ari ukwica uwitwa umukristu we, gutwika za Bibiliya, Ishapure, imisaraba n’ibindi bimenyetso bitagatifu byifashishwa n’abakristu! Hari kumenagura amashusho matagatifu hifashishijwe impuha ko mo imbere muri yo harimo zahabu!
-Hari uguca iteka ko uzashakana (uzubakana) n’umukristu azicwa ku mugaragaro!…
Papa aratubwira uko twakwitwara:
-Gusenga cyane kandi by’ukuri, dusaba amahoro ku isi
-Gusabira abatotezwa kudacika intege, kutadohoka; tubasabire, bakomere ku wo bemeye ari we Yezu Kristu, na we wanyuze iyo nzira y’umusaraba, ari wo yanaturokoresheje akadukiza icyaha n’urupfu.
-Arasaba abatotezwa kwakira umusaraba nka Kristu kandi bakibuka gusabira imbabazi n’umugisha abishi (ababatoteza nta kubasabira umuvumo cyangwa ibihano ku Mana) babo! Kristu yishwe atanga imbabazi ku bishi be.
-Gusabira abayobozi kuba abagabuzi b’amahoro no kwihanganira abakristu. Nibace ingoyi z’akarengane, barwanye ubushikamirwe. Nibahumure, Kiliziya ntigamije kubaka kuri iyi si ingoma ya politiki, ingoma y’ubucuruzi, ingoma y’imbunda n’intambara! Kiliziya igamije kwamamaza no gukurikira Yezu-Kristu Umwami w’amahoro.
-Guhamya ukwemera kwacu mu kwizera no mu rukundo rudacogora: Kristu ari kumwe natwe, ntadutererana kandi ntiyakwemera ko twikorera umusaraba uturusha imbaraga.
-Arasaba abashumba ba Kiliziya hirya no hino ndetse n’ abogezabutumwa bose, kwigisha no guhamya ko kuba umukristu bitavuga kubaka imyanya y’ibyubahiro, si kandi ishema ryo kuzamurwa mu nzego! Il dit que”la vie chrétienne n’a pas unavantage commercial, non plus un but de faire carrière. C’est simplement suivre Jésus”.
Dusabe Roho w’Imana atumurikire aduhe ubutwari bwo gukurikira Yezu-Kristu mu bihe byose na hose.
NB: Iyi ni inshamake y’inyigisho papa yagiye atanga, guhera mu ku ya 08 kamena kugera ku ya 09 kanama 2014. Uwashaka kuzizirikana, yajya kuri site:
http://w2.vatican.va/content/francesco/it/prayers/index.html#, ugashakira ahanditse :
-Angelus
-Homélie
-Prière
Mu nsi, murahasanga isengesho risaba amahoro (en Français).
PAPE FRANÇOIS
Prière pour la paix*
Seigneur Dieu de paix, écoute notre supplication !
Nous avons essayé tant de fois et durant tant d’années de résoudre nos conflits avec nos forces et aussi avec nos armes ; tant de moments d’hostilité et d’obscurité ; tant de sang versé ; tant de vies brisées, tant d’espérances ensevelies… Mais nos efforts ont été vains. A présent, Seigneur, aide-nous Toi ! Donne-nous Toi la paix, enseigne-nous Toi la paix, guide-nous Toi vers la paix. Ouvre nos yeux et nos cœurs et donne-nous le courage de dire : ‘‘plus jamais la guerre’’ ; ‘‘avec la guerre tout est détruit !’’. Infuse en nous le courage d’accomplir des gestes concrets pour construire la paix. Seigneur, Dieu d’Abraham et des Prophètes, Dieu Amour qui nous a créés et nous appelle à vivre en frères, donne-nous la force d’être chaque jour des artisans de paix ; donne-nous la capacité de regarder avec bienveillance tous les frères que nous rencontrons sur notre chemin. Rends-nous disponibles à écouter le cri de nos concitoyens qui nous demandent de transformer nos armes en instruments de paix, nos peurs en confiance et nos tensions en pardon. Maintiens allumée en nous la flamme de l’espérance pour accomplir avec une patiente persévérance des choix de dialogue et de réconciliation, afin que vainque finalement la paix. Et que du cœur de chaque homme soient bannis ces mots : division, haine, guerre ! Seigneur, désarme la langue et les mains, renouvelle les cœurs et les esprits, pour que la parole qui nous fait nous rencontrer soit toujours « frère », et que le style de notre vie devienne : shalom, paix, salam ! Amen.
* Invocation pour la paix (8 juin 2014)
Byakusanyijwe na Padiri Théophile NIYONSENGA, ku wa 09 kanama 2014