Inyigisho: Imyitwarire n’imibereho ibereye abakristu

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 30 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 27 Ukwakira 2014

Bavandimwe, ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bibane namwe. Ndifuza ko tuzirikana ingingo ebyiri tuvana mu Masomo matagatifu y’uyu munsi. Ingingo ya mbere twavana mu isomo rya mbere, ni imyitwarire n’imibereho ibereye abakristu. Ingingo ya kabiri turayivana mu Ivanjili ntagatifu; iradufasha kurangamira impuhwe n’ubuntu bya Yezu Kristu, Umukiza wacu.

1. Imyitwarire n’imibereho ibereye abakristu

Dukomeje kuzirikana ibaruwa Pawulo mutagatifu yandikiye Abanyefezi. Uyu munsi Pawulo akomeje kwereka imyitwarire n’imibereho ibereye abakristu.

Umukristu ni umwana w’Imana, ni uwa Kristu; umukristu ni umwana w’urumuri. Mu myitwarire ye, umwana w’Imana agenza nk’Imana Data: “Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo” (Ef 5, 1). Uwemeye kuba uwa Kristu, agenza nka Kristu, akunda nka Kristu, akitangira abandi nka Kristu: “Mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana” (Ef 5, 2).

Umukristu ni uwagizwe urumuri muri Nyagasani; agomba rero kugenza nk’abana b’urumuri (Ef 5, 8). Umwana w’urumuri arangwa n’ibikorwa by’urumuri. Agendera kure ibikorwa by’umwijima nk’ubusambanyi, ubwandavure, ubugugu, ubugomeramana, n’amagambo ateye ishozi, ay’amanjwe cyangwa amahomvu.

Bavandimwe, nitwihatira kwigana Imana muri byose; niduharanira kugenza nka Kristu, niturangwa n’imyitwarire n’imibereye bikwiriye abatagatifujwe, nta kabuza tuzagira “umugabane mu Ngoma ya Kristu n’Imana” (Ef 5, 5). Tubisabirane kandi tubiteranemo inkunga.

2. Yezu, Umukiza wuje impuhwe n’ubuntu

Ivanjili y’uyu munsi yongeye kutwereka Yezu nk’Umukiza wuje impuhwe n’ubuntu. Dushimire Imana Data yamuduhaye. Tumurangamire.

Dore uko impuhwe ze n’ubuntu bwe byongeye kutwigaragariza. Uriya mugore wari umaranye imyaka cumi n’umunani yose indwara yari yaramugize ikimuga si we wafashe iya mbere ngo asabe Yezu kumukiza nk’uko dusanzwe tubyumva mu mavanjili. Yezu ni we wafashe iya mbere: yaramubonye, aramuhamagara, ndetse amubwira ko akize; amuramburiraho ibiganza, nuko umugore aruramuka maze asingiza Imana (Lk 13, 12-13). Yezu Kristu ni We koko “mukundambere”; yuje impuhwe n’ubuntu; impuhwe ze ni igisagirane.

Muvandimwe, wenda nawe hari indwara cyangwa ikibazo iki n’iki umaranye igihe kirekire, umuranye imyaka na yindi. Urashaka gukizwa, ariko wenda hari ubwo wibwira ko Nyagasani yagutereranye. Yezu Mukiza wacu ntiyagutererana; arakureba, aragukunda, agufitiye impuhwe n’ubuntu. Musange gusa, mwiyereke gusa; mwereke uburwayi bwawe n’ubumuga bwawe, maze umureke abe ari we wikorera igikorwa. Komeza umusenge kandi umwizere, ariko uhore uharanira ko biba uko ashaka, aho kuba uko ushaka.

Ahandi ubuntu bwa Yezu n’impuhwe ze byigaragarije ni igihe yakoreye iki gikorwa: ku munsi w’isabato (Lk 13, 10). Mwumvise uko umukuru w’isengero yiyeretse nka muzirampuhwe, akarakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Koko rero, yabonaga muri iki gikorwa umurimo utemerwa n’itegeko ryubahiriza umunsi w’isabato. Mumvise n’amagambo atagira umutima w’ubuntu yabwiye rubanda. Igisubizo cya Yezu cyo cyaje gishimangira bwa buntu bwe n’impuhwe ze bihora bimuranga. Amaze kwerekanisha ingero uburyarya buranga abiyita abakurikiza b’isabato, yongeye gushimangira ko “isabato ibereyeho umuntu, nta bwo ari umuntu ubereyeho isabato!” (Mk 2, 27); ko icyo Imana ishaka atari igitambo ahubwo ari impuhwe (Mt 12, 7); ko byemewe kugira neza ku munsi w’isabato (Mt 12, 12). Ati “… None uyu mwana wa Abrahamu Sekibi yaboshye imyaka cumi n’umunani, ngo ntiyakurwa ku ngoyi ku munsi w’isabato?” (Lk 13, 16).

Bavandimwe, gukurikiza itegeko ni byiza kandi ni inzira ituganisha ku mukiro. Ariko itegeko ntirishobora gucecekesha impuhwe, ubuntu n’urukundo. Hari ubwo twihisha inyuma y’itegeko iri n’iri, ariko ari ugushaka kwihunza ubuhamya bw’urukundo. Pawulo mutagatifu ni we umaze kutwibutsa ko tugomba kwigana Imana no gukundana nk’uko Kristu yadukunze. Ni we kandi uhora utwigisha ko ikiruta byose ari urukundo (Kol 3, 14; 1 Kor 13, 1-13).

Dusabe Roho Mutagatifu aduhe ingabire y’ubushishozi maze, nk’uko Pawulo mutagatifu azabidushishikariza ejo, tumenye buri gihe gushishoza no gukora ibishimisha Nyagasani.

Bikira Mariya, Mubyeyi w’impuhwe n’ubuntu, udusabire.

Yateguwe na Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho