Imyitwarire yo kwimura Imana mu buzima bwacu ntitugwa amahoro

INYIGISHO KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 12 GISANZWE, A

Ku ya 23 Kanama 2014

AMASOMO: 2R 17,5-8.13-15a; Ps59,3-4,5-6,13-14; Mt7,1-5

Bavandimwe, Imana ishobora byose yaremye ijuru n’isi ibiboneka n’ibitaboneka, mu rukundo rwayo rutagereranywa yihitiyemo Umuryango wayo Israheli irawukunda, irawukundwakaza iwukuye mu yandi mahanga irawubwira igira iti: Mwebweho muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango wanjye mutagatifu (Iyim19,6). Ndetse ari byo mu mpuhwe zayo, imaze kubakura mu bucakara bwa Misiri ikiganza cyayo no ku bw’igitangaza kidakwiye kuzibagirana, yagiranye nabo amasezerano akubiye mu mategeko 10 n’ayandi mabwiriza agamije kugira ngo baryoherwe no kumva ko bagomba kwegukira Uhoraho wenyine, bibatere kunezerwa no gutekana bisesuye. Uhoraho yabagaragarije ineza ku buryo bwose ibakiza abanzi abo babaga babashikamiye akababamururaho.

Nyamara israheli yo ntiyakunze kuguma hamwe ngo ikorere Uhoraho wenyine nk’uko Musa yabibaraze agira ati;”Israheli tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose n’imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye none araguhore mu munwa.”(Ivug6,4-6). Bo bohotse ku bigirwamana barabipfukamira banabiturira ibitambo babibwira ko ari byo byabarokoye ngo bikaba binabagize da! Ibyo rero byababaje Uhoraho ariko ntibyamuciye intege ngo abahebe kuko urukundo rwe n’impuhwe ze bihoraho iteka. Yarabagoragoje bishoboka byose anaboherereza abahanuzi kugira ngo babafashe kuvugura amasezerano yabo n’Uhoraho bagaruke mu nzira nziza ari ko banabatoza gutegereza Umucunguzi.

Bavandimwe isomo rya mbere riratwereka Ukuntu israheli yanangiye umutima ku buryo bukomeye byatumye Uhoraho abaha isomo rikomeye maze ntiyabatabara igihe Ashuru yari ibugarije, kugeza ubwo ingoma yo mu majyaruguru yahiritswe n’Abanyashuru bakabajyana bunyago ubutazahindukira. Aha hadusigire natwe isomo rikomeye cyane. Burya tugomba kumenya ko Imana idukunda cyane. Kutabimenya ni ukunyagwa zigahera kuko ubuzima bwacu bwaba butaye icyanga ndetse bukabura n’icyerekezo. Imana itugirira ineza nyinshi. Imana itugirira impuhwe ku buryo bwose. Yaturemye idukunze kandi ni nayo ikitubeshejeho kuko idufiteho umugambi. Kurama no kuramuka ni yo. Twemere ko ubuzima bwacu buri mu biganza byayo. Uko bwije n’uko bucyeye iba ituri iruhande, twarwara ikaturwaza, twasitara ikaturamira, twanacumura tukayisaba imbabazi ikatubabarira. Ariko rero ibabazwa cyane n’uko ibyo byose tujya tubyirengagiza tukigenzereza uko dushaka tutagenza uko ishaka. Ntashiti ibabazwa n’uko tujya tuyihigika tukayigurana ibigirwamana. Ubu dushobora kuba tudatura ibitambo ibigirwamana bibaje mu mashusho cyangwase by’ibumba nk’uko Abayisraheli babigenza ariko ugasanga natwe twiremaremeye izindi mana twumva ari zo dukesha amaarariro n’amaramuko yacu. Aha twavuga nk’inyota y’ifaranga iri kwica ubuzima bigeza n’aho umuntu yakwambura mugenzi we ubuzima amuziza ifaranga, hariho kumaranira ikuzo n’icyubahirro buri wese yahabwa na mugenzi we bibyara gushaka kumvishanya no kunanizanya, ubu hariho abiyeguriye ikoranabuhanga babona nta cyiza kiriruta bagashaka no guhinyuza Imana baryifashishije. Ngo hari n’abajya bibaza ngo ukuntu Yezu yabayeho adakoresha Telefone, ngo atazi computer, ngo atazi internet, ngo atareba agafilime cyangwa Imipira ya Mondial! Igisubizo nta kindi ni uko biriya babigize nk’imana zabo. Hari n’abandi biyegurira abantu bakabafata nk’imana zabo kuko yenda babafatiye runini, abandi bakiyegurira abagabo cyangwa abagore bakumva ko bariho batabaho bakirengagiza ko ari ibyo ari ibremwa by’Imana atari bo Mana. Nta kabuza rero ko iyo myitwarire yo kwimura Imana mu buzima bwacu itabura kutatugwa amahoro. Simvuze Imana yabaterereza ibyago runaka ako kanya nk’uko yabigenzaga mu isezerano rya kera, gusa icyo duhamya ni uko batisubiyeho bagapfana ibyaha byabo batazigera babona bibaho uruhanga rw’Imana kandi nta gihano, nta gahinda gakomeye karuta ako. Ni umuvumo w’iteka.

Cyakora bavandimwe, umunyarwanda yaravuze ngo “Urucira mukaso rugatwara nyoko”, hari n’uwaririmbye agira ati; “dukunda kujora abandi nyamara twe tutari ba miseke igoroye…”, haba igihe umuntu arondoye ibyaha n’amakosa, cyangwa se baba bigishije nko mu kiliziya ugasanga turamaranira kubibona ku bandi gusa twe tutireba. Ni byo Yezu yatubuzaga mu ivanjili agira ati: “Ntimugace urubanza namwe mutazarucibwa…kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko umugogo uri mu jisho ryawe ntuwubone?…wa ndyarya we banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho ry’uwo muva inda imwe.”

Urukundo n’impuhwe Imana yatugaragarije kandi igikomeza kutugaragariza bigomba gutuma twumva ko twese turi abanyantege nke biringiye impuhwe z’Imana. Turi abanyabyaha ariko biringiye impuhwe z’Imana. Imana yanga ibyaha ntiyanga abanyabyaha. Aho kumaranira gutungana agatoki twitana abanyabyaha nimucyo ahubwo duharanire kuramirana dusabirana ngo Nyagasani atubabarire ibyaha byacu adutoze kurushaho kumumenya, kumukunda no kumukorera nta wundi tumubangikanyije na we. Ngibyo ibyishimo byacu.

Bikira Mariya wabaye umuja wa Nyagasani adusabire kandi tumukundire adutoze gukorera Imana nta buryarya.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho