Catégories
Inyigisho

Inabi ntikwiye guhabwa icyicaro mu buzima bwacu

AMASOMO YO KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 2 CY’IGISIBO

ku wa 13 werurwe 2020

Intg 37,3-4.12-13ª.17b-28; Z 104,16-17.18-19.20-21;Mt 21, 33-43.45-46

Bavandimwe kuri uyu wa gatanu w’icyumweru cya 2 cy’igisibo, dukomeze kumva ijambo rya Nyagasani riduhamagarira kurangwa n’ineza ari na ko twirinda inabi iyo iva ikagera. Iyo inabi yimitswe mu mutima wacu ihinduka umuzi w’ibibi byinshi bimwe byigaragariza mu magambo ndetse no mu bikorwa.

1.Dukomeze urugendo tureke inabi

Urugendo rw’igisibo tumaze iminsi dutangiye, turukomeze dufite amizero ko tugendana n’Imana kandi ari na yo dusanga. Muri iyi minsi mu mpande zose z’isi duhangayikishijwe cyane n’icyago cya coronavirus. Nidushishikarire kwishyira mu maboko y’Imana Nyirimpuhwe, tuyiringire, tuyisabe ikoreshe abo yahaye ubumenyi mu byo kurengera ubuzima, maze muntu atuze, isi yoye kuba iya ba ‘‘Mbarubukeye’’.

Duhereye ku masomo matagatifu tuzirikana uyu munsi, mu gisibo, si umwanya wo gutangarira inabi ya bamwe, ahubwo ni ighe gikwiye cyo kwisuzuma ntihenze niba nanjye ntaba ntarahindutse imbata yayo. Haba ubwo dufunga amaso ku kibi cyatwigaruriye, tukarangarira iby’abandi, bityo ntitwemerere Nyagasani kudukiza. Tumurikiwe na Roho w’Imana kandi tuyobowe na we, dukwiye kwihatira kurandura muri twe ikibi cyose maze tugahamya ibirindiro mu nzira y’ineza n’ubutungane. Tugendeye ku butumwa bw’igisibo Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye abakristu muri uyu mwaka, ‘‘nitureke Imana itwigarurire’’, bityo dutsinde inabi twimike ineza. Nta kindi cyadushoboza muri urwo rugendo, atari uguhanga amaso Yezu Kristu, we ‘‘Buye nyabuzima ryajugunywe n’abubatsi nyamara ari ryo nsanganyarukunta” (Mt 22,42).

Inabi ya muntu imenywa mbere na mbere na Nyagasani we ureba ibiri mu mutima, dore ko ari we umenya ibyihishe. Undi umenya inabi iri mu muntu ni nyirubwite. Ibigaragarira amaso y’abantu ari na byo duheraho twemeza ko umuntu ari umugome, umugiranabi… ni ibikomoka mu mutima uba udatunganiye Imana, mbese bikaba akuzuye umutima kabi, kamwe gasesekara ku munwa. Umutima mubi nk’uwo tuvuga waranze bene Yakobo ubwo bahemukiraga umuvandimwe wabo Yozefu. Icyemezo cyo kumugurisha cyabaye nk’agasongero k’uruhererekane rw’ibibi byabarwaniraga mu mutima: ishyari, ubugambanyi, kwica (mu bitekerezo), ukubeshya.

2.Dutere intambwe

Mu gisibo, nitwemere dutere intambwe turebe niba nta shyari rirangwa mu buzima bwacu. Umutima wasabitswe n’ishyari ntunyurwa n’ibyiza bikozwe n’abandi, amahirwe y’abandi ahinduka impamvu yo kutagoheka no gutuza. Kuba Yakobo yarakundaga Yozefu ntibyagombaga kuba intandaro yo kwangwa. Ubuse abakunzwe n’abavugwa neza bose tubange? Umutima mutindi nk’uwo Nyagasani arawuturinde. Urukundo nyarukundo ari na rwo twifurizanya nk’abayoboke ba Kristu rurangwa no kwishimira ko undi akunzwe, amerewe neza, yateye intambwe agana aheza, yabonye akazi, yabyaye, yungutse muri gahunda ze n’ibindi nk’ibyo. Mu gihe nk’iki cy’igisibo dusabirane gukura mu rukundo kuko urukundo nyarwo rutagira ishyari (1Kor 13,4).

3.Tureke kujya imigabi mibisha

Abavandimwe ba Yozefu baranzwe n’ubugambanyi maze bahuza umugambi w’ikibi kandi bashirwa bakigezeho. Igitabo cya Zaburi ni cyo cyamagana imigenzereze nk’iyo maze kikanatwereka amahirwe y’abahunga ikibi: ‘‘Hahirwa umuntu utagana mu nama y’ababi ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha kandi ntiyicare mu nteko y’abaneguranyi’’ (Z1,1). Baragowe abicara bagacura imigambi mibi igamije kubuza amahirwe abavandimwe babo, abo ngabo barakaza Imana, ariko kuko ari inyampuhwe ihora ibategereje ngo bayigarukire ibakure muri urwo rupfu ibasubize ubuzima.

Icyaha cyo kumena amaraso haba mu bitekerezo, mu migambi no mu bikorwa, kigaragaza ukurengera no kwigerezaho kwa muntu, nk’uko itegeko rya gatanu mu y’Imana ribigarukaho. Nk’uko ntawe urema umuntu, nta n’ukwiye gutinyuka kumwica. Abanyarwanda ngo: ‘‘Iyakaremye niyo ikamena’’. Tuyobowe n’urukundo Nyagasani yabibye mu mitima yacu dufite itegeko n’inshingano byo kurengera ubuzima kuva mu isamwa kugeza igihe Umuremyi yishakiye kuduhamagara ngo tujye mu bundi buzima. No muri ibi bihe hirya no hino ku isi twumva ibisa n’ ibyo abavandimwe ba Yozefu bakoze, aho abantu bahuza inama n’umugambi ngo bavutse abandi ubuzima. Twe rero nk’abayoboke b’Imana tuyisabe dushikamye ngo itugobotorere ba Rubeni benshi batifuza ko hagira amaraso ameneka. Mu mvugo yuje ubwenge, Rubeni yaruye ubuzima bwa Yozefu mu maboko y’abavandimwe be bamwifurizaga urupfu: ‘‘Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi ariko mwoye kugira ikindi mumutwara’’ (Intg 37,22).

4.Turebere kuri Yezu

Mu iri icyi gisibo, twongere gusaba Yezu Kristu wagiriwe inabi itagira urugero n’abo yakunze, ariko ntatsindwe na yo. Nitumwemerere adutoze iyo nzira. Mu rupfu rwe yaranzwe no kuba indahemuka ku rukundo rwa bose yewe rugera no ku banzi ( Mt 5, 44).

Muri iki gisibo kandi twitoze irindi somo rikomeye Yezu Kristu yadusigiye ryo kutifuriza abahemu n’abagiranabi kurimbuka no kugubwaho n’ishyano. Urupfu rwabo n’amakuba yabo ntacyo byatwungura kandi n’ubwo baba abahemu ku rugero rurenze imyumvire ya muntu, ntitukirengagize ko dusangiye inkomoko na bo, twese baba abeza, baba ababi, turi bene Imana. Umukristu mwiza ari na we twifuza kuba we narangwe no kuzibukira inzira y’icyibi maze yihatire guhinduka. Ibi bikwiye no kujyana no gusabira ababaswe n’ubuhemu uko bwaba buteye kose ngo bagarukire Imana.

Bikiramariya Nyina wa Jambo adusabire uguhinduka nyako, bityo ubuzima bwacu bube igisingizo kinyuze Imana.

Padiri Fraterne NAHIMANA