Inama y’abatware

Ku wa 6 w’ icya 5 cy’igisibo, A, 4/4/2020

1º. Ezk 37, 21-28;Zab 32 (31), 10-12ab.13; Yh 11, 45-57.

Iyo nama dufatiyeho ukuzirikana kwacu uyu munsi, ni inama abatware b’abayahudi bagize. Iyo nama ngo yari igamije uburyo bashobora kwica Yezu! Biratangaje kubona abayoboye abandi ari bo bagiye inama nk’iyo! Birababaje ko ya nzira y’ubwigenge batari barigeze bayumva. Birashavuje kubona bararakoranyijwe no gukorera urupfu. Ese ubutwari mu batware bwavugwa ryari mu gihe bahujwe no kugira nabi. Umuntu wese ugira nabi, nta butwari bwe. Abantu bose bahuzwa no kunamama ibibi, nta wabita intwari. Mu isi yacu ya none, ntidushobora kuvuga ko ibyo bibi bya kera mu Bayahudi bitariho. Hirya no hino hari abagiranabi. Ni na yo mpamvu isi yacu ikomeza kuba mu kangaratete. Amasomo ya none adufashe gusabira abatware b’ubu kuba intwari zitanamanama ibibi bijyana mu rupfu. Natwe kandi aduhugure tuzirinde igihe cyose kwitabira amanama nk’ayo agamije gukora ishyano. Isomo rya mbere riratwumvisha ko Imana ishaka ubumwe. Ivanjili ikadufasha gusabira abatware b’ubu kugira ubwenge burenze ubw’ab’Ababayahudi bicishije Yezu.

1.Umuryango umwe

Uhoraho yahaye ubutumwa umuhanuzi Ezekiyeli: gutwara akabaho kanditseho izina “Yuda” (Amajyepfo ya Isiraheli) n’akandi kanditseho “Yozefu” (Efurayimu, cyangwa se Amajyaruguru ya Isiraheli). Ezekiyeli yatwaye utwo tubaho atwegeranyije. Uhoraho yashakaga kubabwira ko agiye kubahuriza hamwe. Nta Majyepfo, nta Majyaruguru, bose bazavanwa iyo bahungiye za Babiloni n’ahandi maze babe ihanga rimwe. Ubundi Ingoma yo mu Majyaruguru (Isiraheli) yari yararangiye muri 721 (mbere ya Yezu) igihe Abanyashuru basenye Samariya benshi bakajyanwa bunyago. Ingoma yo mu Majyepfo (Yuda) yo yatsiratsijwe muri 587 (mbere ya Yezu) igihe Nabukodonozoro asenye Yeruzalemu maze umwami (Sedekiya) akanogorwamo amaso n’ingabo ze nyinshi zigakembwa izindi zikajyanwa bunyago i Babiloni.

Ibyo byago byose by’isenyuka ry’imirwa ibiri yahoze irebana nk’abakeba byagombaga kurangira Abayahudi bagahurizwa mu ihanga rimwe bakiyumvamo ko koko ari umuryango w’Imana witeguye kwakira Umukiza, Umwana w’Imana. Ni uko byagenze, n’ubwo iby’ubuhunzi byarangiye ahagana muri 538 (mbere ya Yezu), Abayahudi bagarutse iwabo bubaka Yeruzalemu bakomeza iyobokamana ryabo ariko amahanga ya kure asimburana mu kubakoloniza kugeza Yezu aje. Habanje Abagereki basimburwa n’abaromani. Abo ariko ntibabujije Abayahudi kwiyumva nk’ihanga rimwe rihamagariwe gusenga Uhoraho Imana yabakuye kera mumenyo ya rubamba mu Misiri.

2.Iby’abatware n’abakuru b’umuryango

Igitangaje ni uko igihe Yezu aje, Abayahudi ntibabashije gushyira hamwe ngo bumve ko Umukiza wabavukiye abaganisha ku ndunduro y’Isezerano Aburahamu yagiriwe. Ahubwo abatware bakomeje gukorana n’abakoloni bashyira imbere iby’imiyoborere yabo n’imisengere yabo maze imibereho mishya Yezu yabigishaga bayitera umugongo.

Igihe cyose ni ngombwa ubushishozi. Hariho abayahudi batari bake bemeye Yezu. Ariko dutangazwe n’inama bamwe bagiranye mu gihe Yezu yari akomeje kwigisha no gukora ibitangaza ari na ko ahumura amaso ya rubanda. Igihe bose bari bamaze kwibonera ibyiza Yezu yakoze mu rugo rwa Mariya, Marita na Lazaro, abayahudi benshi barishimye. Nyamara bamwe muri bo baciye ruhinganyuma bajya kongorera byose Abafarizayi n’abaherezabitambo. Aho kwishima batangiye guhindagana bati: “Turabigenza dute, ko uriya muntu akomeza gukora ibitangaza byinshi? Nimumureka agakomeza kuriya, bose bazamwemera, maze Abanyaroma baze badusenyere Ingoro kandi barimbure abaturage”. Ubwoba bari bafite ni bwo bwatumye buzuza inama mbi maze umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka ari we Kayifa abagira inama yo kwica Yezu ngo aho kugira ngo harimbuke imbaga. Twiyumvisha ko yabaye atyo koko umuhanuzi n’ubwo atari azi neza ibyo avuga. Ariko nyine ni isohozwa ry’Ibyanditswe by’uko umwe Yezu Kirisitu yagomba gupfa akaba atyo inshungu ya twese.

Birababaje cyane ukuntu abatware ba Isiraheli bagiye inama yo kwica aho kugira iyo gukiza ubugingo bw’intungane. Nta bwenge buhagije bari bafite. Ubwonko bwabo bwari bwaratokowe ku buryo batamenye icyiza cyaruta ibindi. Nta wakwigira indangare ngo yemeze ko no mu gihe turimo ubwo bujiji butariho. Hari abantu b’impuguke bahura bakajya inama yo gukora nabi. None se abahuzwa n’amanama yo gushyiraho amategeko yica inzirakarengane zitaravuka ni bande? Ni abantu se batazi gusoma no kwandika? Si abiyita abahanga n’impuguke? Ni bande bica abantu babaziza ko badahuje ibitekerezo? Si abagome bakora amanama yo kunamama urupfu? Hirya no hino mu bihugu byo ku isi iryo bara turyumva kenshi. Kuva mu muntu w’umurozi uhitana inzirakarengane kubera ishyari n’urwango kugeza ku bategura imigambi yo guhitana abantu mu buryo bw’intambara, inama za shitani zirigaragaza kandi zigacura inkumbi!

3.Abagome ni bake

Ubundi tuzi neza ko ahari umuyobozi hose, iyo ari mwiza yiyegereza n’abamufasha bashyira mu gaciro bakayobora neza abo bashinzwe. Abatware ba Isiraheli si bo bari benshi ugereranyije n’imbaga yose y’Abayahudi. Ariko kubera ko nta bushishozi bagiraga, bayobeje imbaga yose maze bigaragara ko Yezu ahagurukiwe n’ihanga ryose! Ku buryo bwa kimuntu, hariho uwatekereza ko umutware mubi akwiye gupfa aho kugira ngo yoreke imbaga yose. Ni igitekerezo Kayifa yatanze usibye ko yibeshyaga kuko Yezu ntiyari mubi ku buryo yahabwa urupfu. Ahubwo inama ye yakwerekezwa ku muyobozi mubi byo byagira ishingiro. Ni koko umuyobozi mubi iyo apfuye, hari byinshi bihinduka. Ariko nk’abakirisitu ntitwifuza urupfu. Urupfu ntacyo rwungura cyane ko iyo umuntu apfuye arwanya Imana n’ibyiza, burya nta gushidikanya ajya mu nyenga y’umuriro w’iteka. Mu gihe cya Hitileri hariho abasenganga ngo ahinduke. Ariko hari n’abifuzaga ko apfa aho kugira ngo Abayahudi n’abandi bose bashire.

4.Dusabe

Dusabe hirya no hino mu bihugu haboneke abatware beza bazi neza icyiza icyo ari cyo. Ba bandi batitiranya ikibi n’icyiza. Nibaboneka bazubaka buri hanga rigire umutima umwe wo gufatanya kwiyubaka. Dusabe kandi buri koraniro rigire abayobozi beza. Ba bandi bari mu nzira y’ubwingenge nyabwo. Ba bandi bazi gushakira abo bashinzwe ubuzima babarinda urupfu. Ba bandi bifitemo umwuka wo guhanura kugira ngo mu gihe abatware bazaba bigize nk’ibirura, abashumba barengera intama babane na zo bazihumurize baziganishe kuri Yezu Kirisitu. Ntihakenewe abashumba b’injiji batazi gutandukanya icyiza n’ikibi.

Yezu Kirisitu ari kumwe natwe. Nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Isidori wa Seviye, Platoni, Petero n’umuhireYozefu Benito Dusumeti, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho