Incuti y’indahemuka wayibona he?

Ku wa 5 w’icya 7 Gisanzwe C, 1/3/2019

Amasomo: 1º. Sir 6, 5-17; Zab 119 (118), 12.16.18.27.34.35; Mk 10, 13-16

Isomo rya mbere rya none riradufasha gutekereza ku bucuti hagati y’abantu muri rusange. Uwanditse iki gitabo cya mwene Siraki yafashe umwanya wo kwitegereza uko abantu babayeho mu mubano wa buri munsi. Ibyo yabonye bishobora kudutera ubwoba.

Mwene Siraki yasobanukiwe ko burya umubano w’abantu usa n’ugendera ku byo buri wese aba yifitemo mu mutima. Hakunze kugaragara umubano udashinze imizi ku mutima. Uwo ni wa mubano uhururana abantu ubaganisha mu nyungu runaka. Umwanditsi yaduhabije ubwo yavugaga ko incuti nyakuri ya yindi ishobora kukugira inama ari imbonekarimwe. Ngo rwose inshuti nyayo y’indahemuka ishobora kuba ihagaze kuri rimwe ku gihumbi. Biratangaje cyane nyamara ni ukuri. Hari igihe umuntu ashakisha incuti nyamara yikurikiraniye gusa uwo yabonyeho ibintu n’amafaranga. Ni yo mpamvu bamwe bakundana ariko nyuma y’igihe bakarebana ayingwe.

Ubucuti dukeneye ni bwa bundi buronkera benebwo umukiro n’umunezero bidashira. Uwo mukiro n’uwo munezero bihoraho bifite umusogongero muri Bibiliya Ntagatifu. Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose ritubwira ko Jambo yigize umuntu akabana natwe agamije kudutoza uko batambuka bamugana hamwe na Data mu bumwe bwa Roho Mutagatifu. Uko dutambuka mu by’iyi si bihita, ni na ko twitegura kuzatura ubuziraherezo mu Bwami bwa Data. Urugendo tugomba kurufatanya mu kuri, mu rukundo no mu bwumvikane. Kugira ngo tugendane tugirirane akamaro, icyo twihatira kwirinda, ni ukwirata no kuba twakwibwira ko turuta abandi…Ni aho Yezu asa n’uwakurije kutubwira ko kwitwara nk’umwana muto ari yo nzira yazatugeza mu ijuru. Twitegereze abana batabeshya ntibaryarye. Abana bubaha tubitegereze. Nitureba neza imigenzereze y’abana bato, tuzasanga ukwiyoroshya kwabo n’umutima utari mu bucabiranya ari yo matwara y’abakurikiye Yezu Kirisitu.

Tube aba Kirisitu dukomera ku bucuti hamwe na we ndetse n’abavandimwe bose. Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Abundansi, Albini, Ewudogisiya, Feligisi wa 3, Rosendo, Dawudi na Suwitiberi badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho