Indatwa mu Ngoma y’ijuru

Ku wa kabiri w’icya XIX Gisanzwe, A, imbangikane, 11/08/2020.

UWICISHA BUGUFI, NI WE NDATWA MU NGOMA Y’IJURU

Amasomo: Ezk 2, 8-10; 3, 1-4; Zaburi 119 (118); Mt 18, 1-5. 10-14

“Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa, imigambi yawe ni yo mfatiraho inama”. Amasomo twateguriwe kuri uyu munsi araduhamagarira gukurikiza umugenzo mwiza wo kumvira no kwicisha bugufi imbere y’ubuhangange bw’Imana.

Mu isomo rya mbere, twumvise umuhanuzi Ezekiyeli ahabwa igitabo ngo akirye nyuma yo guhamagarirwa gutega amatwi ijwi ry’Uhoraho. Ahawe ubutumwa: “Mwana w’umuntu, genda usange umuryango wa Israheli, ubashyire amagambo yanjye”. Ezekiyeli rero agomba kumvira Uhoraho muri byose.

Mu ivanjili, Yezu arakangurira abigishwa be guhindura imitekerereze bakicisha bugufi mbese bakamera nk’abana bato. Uwicisha bugufi ni we uzinjira mu ngoma y’Ijuru. Urugero rwa kabiri rwo kwicisha bugufi Yezu aduha ni urwo gushakashaka intama imwe yazimiye. Ni nde uruta abandi mu Ngoma y’ijuru? Uwicisha bugufi nk’umwana, uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru.

Duhora turushanwa dusiganwa n’igihe, turahihibikanira gukora cyane kugira ngo dukungahare, tuzamure icyizere cyo kubaho neza kandi turambe. Mbese turifuza gutunga tugatunganirwa, tukagira ibya Mirenge ku Ntenyo! Urusha abandi ubutunzi, amafranga n’ibyubahiro, arica agakiza maze abandi bakamuyoboka. Ibyo bituma rero abantu benshi barwanira kwicara kuri izo ntebe z’ibyubahiro. Nyamara abenshi bapfa batabigezeho, abandi bakabigeraho ariko mu kanya gato bikabaca mu myanya y’intoki! Guhihibikanira ibitwarwa n’umuyaga na byo ni ubupfayongo.

Uyu ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba niba koko tugikurikiza inyigisho y’umwimerere ya Nyagasani Yezu yo kwicisha bugufi. Uyu mwanya ntituwupfushe ubusa! Aho iyo nyigisho ntiyaba yihishe gusa mu mpapuro za Bibliya maze umunsi tuyiguyeho tukayigisha abandi ndetse mu mvugo inoze ariko twebwe twaranze kuva ku izima?

Iyo witegereje neza uburyo abenshi turwanira imyanya y’ibyubahiro ndetse kugeza n’aho bamwe bifuza kuvutsa abandi ubuzima, usanga tugifite iki kibazo abigishwa babajije Yezu: “Mbese ubona ari inde uruta abandi mu Ngoma y’Ijuru?”. Igisubizo cya Nyagasani kirasobanutse: “Nimudahinduka ngo mumere nk’abana, ntabwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru”; agakomeza: “uwicisha bugufi, (…) uwo ni we usumba abandi mu Ngoma y’ijuru”. Yezu aradukangurira gukurikiza umugenzo wo kwicisha bugufi kugira ngo tube ibihangange. Kuba igihangange si ugukangaranya abo usanze, ubereka ko uri igitangaza, ahubwo ni ukwicisha bugufi nk’umwana.

Nyagasani Yezu yaduhaye urugero rwo kwicisha bugufi mu magambo no mu buzima bwe. Imibereho ye ubwayo ni isomo rihamye ryo kwicisha bugufi. Yemeye kuba umwe muri twe ndetse w’insuzugurwa kugira ngo twese nta n’umwe usigaye inyuma adukize. None se twebwe turirimba ko twamukurikiye, dukurikiza urwo rugero yaduhaye?

Kwicisha bugufi by’ukuri ni ukumenya umwanya wawe. Imbere y’Imana, buri wese ameze nk’umwana muto uhora ahanze amaso umubyeyi we kuko ari we atezeho amakiriro yose. Twese turi ba Nyangufi imbere y’Imana. By’umwihariko, utorewe guhagarara imbere y’abandi amenye ko ari umugaragu w’abo bagaragu b’Imana kuko Databuja ari umwe rukumbi: ni Imana Data Ushoborabyose. Nyamara muri uko kwicisha bugufi, buri wese muri twe afite umwanya adasimburwaho mu muryango w’abana b’Imana. Kwicisha bugufi rero si ukwisuzugura, kwisuzuguza, kwipfobya cyangwa kwishyiramo ko ntacyo umaze, ko ntacyo washobora, ahubwo ni ukumenya uwo uri we, kumenya neza aho umwanya wawe uherereye mu muryango w’Imana ndetse n’uruhare rwawe mu kuwubaka. Ni ngombwa kumenya ko ntawe udasimburwa mu butumwa atorerwa tukamenya ko mu byo dukora byose tugenda twuzuzanya, kuko turi ingingo z’umubiri wa Kristu nk’uko Pawulo mutagatifu abitubwira.

Nimucyo rero dusabe Nyagasani aduhe kumenya ko ubuhangange bwose bukomoka mu kwicisha bugufi, ko nta na kimwe twakwigezaho igihe tutari kumwe na We, kuko twese turi abagaragu. Twihatire kumwiyambaza igihe cyose, tumere nk’abana bato bategereje umukiro ku Mubyeyi wabo gusa, maze twese hamwe dufatanye urunana, tuzagere mu Ngoma y’ijuru aho tuzataramira Imana Umubyeyi wacu ubuziraherezo, imitaga n’imitaga. Amen.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho