Ineza iganza icyaha

Ku wa 5 w’Icya 10 Gisanzwe A, 12/06/2020

AMASOMO: 1Bami 19,9a.11-16; Za 27 (26), 7-8ab,8c-9abc,13-14; Mt 5,27-32                        

Aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera

Bavandimwe, amateka ya Muntu kuva akiremwa n’uko yagiye akomeza kubaho yagiye arangwa n’ubuhemu bukabije, ariko Imana igakomeza ikamwigaragariza nk’Umubyeyi wuje Impuhwe n’Imbabazi.

1.Amateka ya muntu n’Imana

Umuryango wa Isiraheli wari ufitanye by’umwihariko isezerano n’Imana, aho wo ubwawo wiyemerera kuzabera Imana umuryango udahemuka, Imana na yo ikawubera Imana (Reba Lev 26,12). Uyu muryango wari uzi icyo ugomba gukora ntugikore ntiwatereranywe n’Imana, ahubwo impuhwe z’Imana zakomeje kuwugenda imbere kuva kera.

Twumvise Umuhanuzi Eliya ahunga umujinya w’Abayisiraheli bashaka kumwica, dore ko bari bamaze no kwivugana abandi bahanuzi bose, kandi basenye n’Intambiro z’Uhoraho zose! Eliya nta handi afite ubuhungiro uretse kuri Uhoraho.

Nyagasani Imana udatererana umuryango we, arabwira Umuhanuzi Eliya gusiga amavuta abandi bami no gusiga amavuta Umuhanuzi Elisha ugomba kumusimbura agiriye Impuhwe ze ngo adatererana umuryango we n’ubwo wo warakomeje gukora ibidashimisha Imana.

No muri ibi bihe turimo, Imana Data Umuremyi n’umugenga wa byose, ntiyigeze atererana Muntu kandi yakomeje kumuba hafi: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bwiteka” (Yh 3,16). Abantu bacunguwe n’amaraso ya Yezu Kristu, bityo aho icyaha cyakomotse kuri Adamu wa kera, gikurwaho na Kristu: Adamu mushya. Ni byiza ko abantu tutakwiheba ngo ibintu birakomeye kuko Imana yabonekeye umuhanuzi Eliya mu kayaga gahuhera, nyamara hari hamaze gutambuka ibindi bihungabanya ubuzima byinshi. Imana idufiteho umugambi mwiza cyane.

2.Yezu adusaba guhora turi indacumura

Mu Ivanjili tumaze gutega amatwi twumvise ukuntu Nyagasani Yezu atwiyereka nk’uwaje kunonosora amategeko! Aratwereka ububi bw’icyaha ndetse n’inkomoko yacyo. Aratubwira  kimwe mu gihangayikishije isi ya none, aho abantu bafata icyaha cy’ubusambanyi nk’ubuzima busanzwe ndetse  bamwe ntibatinye no kwicuruza ngaho ngo barashaka amaramuko! Ese koko icyiza ni ikihe? Gukora icyaha ukaba ku isi by’akanya gato cyangwa gupfa uri intungane ukabona ubugingo buhoraho? Muvandimwe ikiboneye ni ubugingo buhoraho. Icyaha n’urupfu bifite isoko imwe, ariko muri Yezu Kristu byaratsiratsijwe! Ineza y’Imana isumba kure ubukana bw’ubugome bw’icyaha, yatsiratsije ubu bugome. Imana yatwiyeretse muri Yezu Kristu, nuko ingabire y’ubuntu bwayo iduhoraho twe twari kuzapfa bidashidikanywaho kuko Imana ari inyampuhwe bidasubirwaho. (reba Sir 43,29). Ni byiza rero guhora twiteguye kwakira izi mbabazi z’Imana muri Yezu Kristu.

Yezu Kristu yumviye Imana se kugira ngo turonke ubugingo bw’iteka! Mu by’ukuri ntacyo twabona twagurana uru rukundo. Iyo Yezu atubwira ko turi inshuti tutari abagaragu, rwose aba akomeje kandi agahora abigaragaza: “Jye sinkibita abagaragu,…….ahubwo mbise incuti!” (Yh15,15). Ikindi kandi ni uko We ubwe anatwibwirira ko urukundo yatugaragarije aza kudupfira rukomeye: “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze!”(Yh15,13).

Bavandimwe urukundo Nyagasani yadukunze kandi adukunda ntirugira urugero. Uru rukundo rutugira incuti ze, rukaduha kugira uruhare ku Ngoma y’Imana tukitwa abana b’Imana. Abenerwamurage n’Abasangiramurage wa Kristu. Icyo twe dusabwa ni ukwemera, ukwizera no gukunda Imana Umubyeyi wacu na Yezu Kristu waducunguye. 

3.Guhora turi maso

Bavandimwe Imana koko na Yo ni Umucamanza w’intabera ariko ni n’Umunyampuhwe. Yumva ibyacu byose iyo tuyitakambira mu masengesho yacu n’Umutima utaryarya tugakunda ijambo ryayo n’isengesho ritaretsa, ari byo Yezu yise “guhorana amatara yaka!”

Twe tugifite uyu mutima wo kubona Imana nk’Umubyeyi ugira Impuhwe dusabe kandi dusabire n’abantu batagisaba Imana bagira ngo byose babyishoborera, bakumva ko bazarengerwa n’amaboko yabo yonyine kuri bo ngo Imana ntacyo ivuze mu buzima bwabo; ntibamenye ko isi twese idukaranga buri munsi kandi n’uwo itarakaranga iba ikimwigaho imushakira ibirungo! Bikira Mariya Nyina wa Jambo i KIBEHO yaratubwiye  ati: “Dusenge kandi dusenge no mu mwanya w’abadasenga”.

Burya iyo Imana idusaba gusenga ubutarambirwa si ukuturushya. Impamvu ahubwo ni uko hari igihe amasengesho yacu aba adatunganye. Ni byo Mutagatifu Agustini yavuze ati “Impamvu dusaba ntiduhabwe ni uko dusaba turi babi, tugasaba nabi, cyangwa tugasaba bibi”.Twumve iki gitekerezo: “Ngo rimwe umuntu yarigenderaga ahura n’Imana, ni ko kumubwira iti: ‘Nsaba icyo ushaka cyose ariko Umuturanyi wawe ndakimukubira kabiri’. Nyamara ngo uwo muntu ntiyumvikanaga n’umuturanyi we. Umuntu ariyumvira, ati: ‘nimusaba inzu, umunyagwa iramuha igorofa, nimusaba imodoka, iramuha rukururana, nimusaba umwana, iramuha impanga. Kera kabaye umuntu ati: ‘ngiye gusaba ko Imana imvanamo ijisho rimwe maze we imukuremo yombi, abe impumyi burundu, yere kuzongera kuntesha umutwe’. Umuntu ni ko gusanga Imana ati: nkuramo ijisho rimwe. Imana nyine na yo irimukuramo. Wa muntu ati: ‘Ese ko umuturanyi wanjye utari kumuvanamo yombi? Imana iti ‘nakubwiyeko mukubira kabiri icyo ndaguha. Wifuje ijisho rimwe, ubwo we ndamuha abiri, kandi ni yo yaranasanganywe, ubwo nta kindi mukoraho rero”. Ngayo amasengesho yacu akenshi. Aka ni akanya ko kwibaza: Ese mu masengesho yacu tujya twibuka gusabira n’abandi? Ese iyo tugize ngo turabasabira, tubasabira iki?

Ni byiza rero kongera gusubiza amaso inyuma tukamenya ko Imana igira impuhwe, ikavubira imvura ku batunganye n’abadatunganye idusaba guhora twunze ubumwe. Tugahorana amatara yaka kugira ngo Igihe Umwana w’umuntu azagarukira tuzicarane na we mu Ngoma ye!

Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali ngo adusabire ngo twese tugire umugenzo wo gusenga tutarambirwa.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali adusabire!

Padiri NKURUNZIZA Thaddée,

Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho