Ineza iganza inabi

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe,B ku wa, 18 Nyakanga 2015

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu bihorane namwe.

Amakuru atugeraho buri munsi atubwira cyangwa atwereka iby’intambara, ubwicanyi n’ubugome birenze imivugire; imivu y’amaraso iratemba hirya no hino; abantu benshi bararebana ay’ingwe; amahanga atari make arahanganye bya ngo twurwane; abantu baracura imiborogo; impunzi zitabarika zabaye urujya n’uruza kuri iyi si ya Rurema; mu miryango myinshi harimo imyiryane, amacakubiri ndetse n’ubwicanyi… Ikibabaje ariko kandi giteye agahinda kurusha ibindi, ni uko hari abantu bamwe bakora ibyo ngibyo bitwaje Imana bavuga ko bemera, bitwaje ngo ukwemera kwabo cyangwa idini ryabo.

Ivanjili y’uyu munsi iraduhamagarira kurangamira Yezu no kumwigana ingiro n’ingendo kugira ngo twubakane na We isi y’ubutabera, amahoro n’urukundo.

Abafarizayi barahigira kumwivugana kuko abereka ko isabato yakorewe muntu atari umuntu wakorewe isabato; kuko ababwiye ko Umwana w’umuntu ari Umugenga wa w’isabato; kuko agize neza ku munsi w’isabato; kuko ababwiye ko impuhwe zisumba ibitambo. Yezu ariko, aho kugira ngo ahangane na bo, We arababisa akabagendera kure; ari nako yikomereza ubutumwa bwe bw’ineza n’urukundo.

Koko Yezu ni Nyir’impuhwe na Nyir’ineza. Yezu ni Ineza iganza inabi. Koko rero, aho abanzi be bashaka kubiba urupfu, We arahabiba ubuzima: “Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose” (Mt 12, 15). Rubanda baramukurikira kuko bamubonyemo koko wa “mutima ugwa neza” (Mt 11, 29). Bumvise rya jambo ry’ineza yababwiye agira ati “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura” (Mt 11, 28).

Yezu si nka ba nyakiboko bakoresha imbaraga zisenya kandi zirimbura. Yezu ntahinduza agahato; ni urukundo, impuhwe n’ineza bye bikora ku mutima w’abantu bikabareshya. Tuzi ba bandi bavuza impanda, bagahamagara isi yose ngo irebe ibitangaza bakora. Yezu We si uko ateye; ahubwo yihanangiriza abo akiza ngo boye kumwamamaza (Mt 12, 16). Matayo, umwanditsi w’Ivanjili, yamwumvise kandi yamubonye neza. Yezu ni wa Mugaragu w’Imana umuhanuzi Izayi yahanuye: Umugaragu witorewe n’Imana; inkoramutima y’Imana, umutoni w’Imana; yuzuye Roho Mutagatifu; ntatongana, ntasakuza; ntavuna urubingo rwarabiranye; ntazimya ifumba icyaka; ni umuhamya w’ukuri. Ngicyo icyo natwe dukundira Yezu!

Inzira Yezu yahisemo kandi yaje kutwereka ni inzira y’ukwicisha bugufi, yo koroshya no kwitanga yitangira abantu bose. Koko rero, kubera urukundo rwe rwahebuje, Yezu yemeye ndetse no gutanga ubuzima bwe ku musaraba kugira ngo abantu twese duhonoke urupfu.

Bavandimwe, isi yacu ikeneye kugana iyo nzira Yezu yaduhangiye; inzira y’urukundo, y’amahoro, y’ineza, y’impuhwe no kwitangira abandi. Isi yacu ikeneye kubona inzira y’ubuzima aho kuboneza inzira y’urupfu. Ese twaba turi bamwe mu bafatanya na Yezu guhanga iyo nzira? Abantu bakeneye ko twe twakurikiye Yezu tumukurikiza. Nitube rero abantu b’Imana n’abagaragu bayo b’indahinyuka. Nitube abantu boroshya kandi biyoroshya; ntitube abakristu bacisha make, bagendera kure induru; bashyira imbere amahoro, ubutabera n’urukundo. Nitube abantu bagendera kure imyiryane n’intonganya. Ntituzigere na rimwe tuba ba gashoza ntambara. Ntitukareke inabi ituganza, ahubwo hamwe na Yezu inabi tuyiganjishe ineza (reba Rom 12, 21). Nka Mutagatifu Fransisiko wa Asize, duture iri sengesho :

Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe,

Ahari urwango, mpashyire urukundo,

Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana,

Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe,

Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri,

Ahari ugushidikanya,mpashyire ukwemera,

Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera,

Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri,

Ahari agahinda mpashyire ibyishimo…

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho