Ineza ya Yezu niyo yonyine yatsinda ubugome bw’ “isi”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icya 26 gisanzwe A, Ku ya 03 Ukwakira 2017

Amasomo: Zak 8,20-23; Z 86; Lk 9,51-56

Hari uwagize ati: Urareba ubugome buri ku isi, uwangira Imana nakora akantu!

Iyo twigegereje ubugome n’ibyaha ndengakamere bikorwa n’abantu bamwe na bamwe kuri iyi si, bamwe bibaza niba koko Imana ihari, niba ibireba n’impamvu itabihana yihanukiriye! Hirya no hino ku isi habera ubugome burenze ubwenge bwa muntu: iterabwoba, kwica urubozo, gutoteza abakristu, gufungira ubusa, guhimbira inzirakarengane ibyaha, genoside,….muntu aho agera akabera mugenzi we ikirura! Hari n’abadatinya kwemeza ko ikibi cyatsinze ineza, ko Imana yatsinzwe burundu ko ubugizi bwa nabi bwahawe intebe, ko Sekibi ari ku ngoma muri iyi si! Ibi bituma bamwe batiyumvisha impamvu abemera baririmba ngo Ijuru n’isi Imana yeremye byuzuye ikuzo ryayo! Abandi baraziga, bakirinda kwibaza ku bubasha bw’Imana, ahubwo ubucamanza n’ubutabera bw’ukuri bakabuharira Imana nyuma y’ubu buzima.

Hari n’ubwo muntu ashoberwa n’inabi igenda isakara kandi ikozwe n’abiyita abarengezi ba muntu, maze akaba yakwifuza kuba Imana! Ingero: Ubwo bahoye Imana ababikira, harimo na babiri b’abanyarwandakazi, muri Yemeni, naganiriye n’umuntu wumijwe n’ayo marorerwa arambwira ati: nk’ubu uwangira Imana ishobora byose nibura iminota itanu, iyi si igenda irushaho kugomera Imana naba maze kuyishyira ku murongo. Nahita nkubitisha inkuba abicanyi bose bakagagarira aho bahagaze; abakuramo inda nahita mbarimbura; abaronda amoko n’abafite ingengabitekerezo z’ubwicanyi n’amacakubiri nahita mbamugaza nkabasigira ikimenyetso cy’ubumuga n’ubusembwa kigaragarira bose! Abahimba ibinyoma bagashyira mu kaga ubuzima bw’abandi nahita mbamugaza uruhande rumwe, amaboko n’amaguru! Abarozi nabazubaza ku buryo mbatera kurya uburozi bwabo maze bagapfa urwo bagenera abandi….! Ibi byose byanteye kwibaza ku mikorere n’imitekerereze y’Imana. Nyamara Imana si uko ikora, si nako iteye! Yaturemanye ubwigenge n’umutima-nama; ikibazo si Yo, ahubwe ni twe aho kwigenga mu kuri no mu rukundo twigira ibyigenge n’abagome! Ni ha handi, bitinde bishyire kera, umugome natisubiraho azicira urubunza rumukwiriye!

Ivanjili irerekana umutima w’Imana

N’ubwo Yohani na Yakobo bifuje ko umuriro wamanuka ugatsemba abanyasamariya banze kwakira Yezu, Yezu we ntabifuriza urupfu! Yiyamye abo basore bashakaga kumushakira amahoro n’inzira bica, batsemba abantu! Imana ntiyifuza urupfu rw’umugome. Ni Nyirimpuhwe. Itinda kurakara kandi igirira bose urugwiro. Yewe n’iyo Imana isanze umugome n’umwanzi basaze basizoye, bazokoye, ihitamo kuboneza ijya mu rundi rusisiro, ikabererekera rwa rundi rwabaswe n’ubugome igategereza ko abaho bazihana, bakisubiraho ikabona kubaturamo. Imana “ihunga” abagira-nabi”; mu yandi magambo umugome ni umubura-mana! Ufite Imana kandi ubana nayo ntiyaba umugome.

Imana, mu mwana wayo Yezu Kristu ikomeza kugaragariza bose ineza n’impuhwe. Mu isomo rya mbere (Zak 8,20-23), Imana yiyemeje gukomeza kugirira neza Umuryango wayo. N’ubwo uyu muryango uhemukira Uhoraho, Uyu we ntazahemuka. Yiyemeje kuzakomeza iteka kubera abe Umugaba w’ingabo, Imana, Umubyeyi, Imana iganje rwagati mu bayo kugeza ubwo n’abanyamahanga bazareshywa n’ubugwaneza bwayo, bakiyemeza kumukurikira no kumwemera bagira bati: Turaje turabasanze, dusangire namwe ukwemera, ukwizera n’urukundo kuko “Imana iri kumwe namwe” (Zak 8,23). Nta kintu cyiza nko gohorana n’Iyaturemye.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho