Ineza y’abakurambere bacu

Ku wa 5 w’icya 8 Gisanzwe B, 28/05/2021

Amasomo: Sir 44, 1. 9-13; Mk 11, 11-16.

Abakurambere baranzwe n’ineza

Isomo twavana mu ijambo ry’Imana rya none ni irihe? Twihatire gukomera mu nzira igana Imana kandi twere imbuto z’ineza n’ukuri.

Mwene Siraki yafashe akanya asubiza amaso inyuma abona amateka y’abantu aduha ibyiciro bibiri twabashyiramo. Hariho abaranzwe n’ineza. Abo ntibibagiranye cyane cyane ko iyo neza bayibuganije mu rubyaro rwabo rukayikomeza ibisekuru n’ibisekuruza. Ibikorwa byabo by’ubutungane ntibyibagiranye. Babaye abalimu b’ibihe byose.

Ku rundi ruhande, hariho ababaye ibyatwa mu by’intambara barica barasahura bigarurira ibihugu. Amateka atwereka uko ubwami bwagiye busimburanya abanyamaboko. Cyane cyane na kera mbere ya Yezu hari amazina twumva akadutera ubwoba. Ba Nabukodonozoro muri Babiloni, Abaperisi, Abagereki n’Abaromani, bose bagiye bayoborwa n’abantu bigize ibihangange by’intambara. Izo ngoma zose n’abo bami bazo ntibyatinze kuzimangatana.

Ikidutangaza cyane, ni uko Yezu Kirisitu Umwana w’Imana yatangije ibihe bishya birangwa n’ukuri, Inzira n’Ubugingo, nyamara abantu bamwe bagakomeza gushakashaka amaboko mu bigaragara ngo babone uko bapyinagaza abandi. Intambara zagiye zibaho zigaragaza ko kumva Yezu Kirisitu no gukurikira Ingoma y’Imana bikomeza kubera muntu inshoberamahanga. Wasobanura ute ukuntu umuntu nka Hitileri yakoze amahano twese tuzi? Bokasa se wo muri Centre Afrique…Idi Amini se we w’i Bugande! Uko biri kose bene abo babi kandi bigira ibimana mu isi bagacura bufuni na buhoro abanyantegenke, ikibategereje kirahari: barapfa ntibongere kwibukwa neza na buhoro. Baba ku isi bameze nka cya giti Yezu yabonye ari ibibabi gusa nyamara nta mbuto n’imwe.

Nimucyo duharanire ineza. Tuzirinde kugira umuntu turenganya. Twifatanye n’abababaye bose barengana. Mu gihe dufite amahoro, ntitukirengagize abatayafite. Ubukirisitu nyabwo ni ukurirana n’abarira ukabahumuriza. Abakurambere bacu baranzwe n’ineza y’Imana, ubu bari mu mahoro kandi turabibuka tukanezerwa. Badusigiye umurage mwiza wo kubaha Imana na mugenzi wacu. Ntya kibabarisho na kimwe kibashyikira ahubwo bahora badusabira twe tukiri ahantu h’amarira menshi.

Nimucyo uyu munsi dusabire abantu bose bataramenya Yezu Kirisitu n’inzira ze. Tubasabire gukangukira kurangwa n’ineza nyakuri ikubiye mu Kwemera, Ukuri n’Ubugingo bitangwa n’Imana Data Ushoborabyose. Ni aho hava amahoro nyayo, ya yandi asendera umutima agasangizwa bene muntu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Jerimani wa Paris, Yusitini wa Urgel na Giyome (Guillaume), badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho