“Ineza yose umuntu akoze ntihera”

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya XII gisanzwe, A, 01/07/2017.

Amasomo: Intangiriro 18,1-15; Zaburi  Luka 1,46-48ª.48b-49ª.49b-50.53.54-55;  Matayo 8, 5-8

Bavandimwe muri Kristu,

Mu muco w’Abayisiraheri bari bafite umugenzo mwiza cyane, wo kwakirana ubwuzu n’urugwiro umushyitsi ugeze iwabo. Kubera ko ari igihugu cy’ubutayu,  ukoze urugendo umukungugu wabaga wamufashe ku birenge byatutubikanye. Iyo rero nyir’urugo, umushyitsi cyangwa se undi wese ukwiye icyubahiro yashyikaga, mbere yo kugira ikindi akorerwa cyo kwakirwa, yasanganizwaga amazi akozwa cyangwa akoga ibirenge, ni uko agahabwa icyicaro n’izimano.

Ese aho twe twaba tuzi kwakira uje atugana, tukamenya kumuramiza igikwiye? Kenshi biraducanga aka wa mugani w’ab’ubu, na ko biratuyobera tugashoberwa, kuko aho kugaragariza uje ubwuzu, duhimbazwa no kumenya aho aturuka, yaba akomeye akakirizwa yombi, yaba umuzigirizwa  agahindwa cyangwa bati wayobye. Yakwemeza ko atayobye, bati none se urashaka nde, yaba adahari bati: “Ba utembera utegereze aze cyangwa bati ntawe uhari uzagaruke ikindi gihe”. Ibi bigaterwa n’uko tureba ibigaragarira amaso ni uko byahuza n’ubukirigitwa bw’imitekerereze yacu, tukamwakira cyangwa se tukamusuzugura.  Aha buri wese yibaze uko ajya yitwara imbere y’uwo azi akize, akennye…uwo atazi akize cyangwa akennye…hanyuma yihe igisubizo.

Mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Abrahamu yari umuntu w’Imana, ubwo yari yiyicariye hasi ku muryango w’ihema (inzu) rye, ngo yubure amaso abona abagabo batatu bamuri iruhande. Ni uko kubera ineza, ubuntu n’urugwiro byamurangaga, abarebye abagirira impuhwe n’ubwuzu ni ko kugira icyo abisabira: “Shobuja, niba ngize ubutoni mu maso yawe, ntuce ku mugaragu wawe. Nibazane utuzi, mwoge ibirenge, muruhukire mu nsi y’iki giti; mbazanire n’igisate cy’umugati, musame agatima mbere yo gukomeza urugendo” (Intang 18,3-5a).

Nimwumve iyo neza yuje mutima we. Ubundi umuntu nyamuntu ni uku yakabayeho, yakagize intego yo kwihutira gutera abamugana akanyamuneza aho kubabera impamvu yo kubihirwa no kubaho.

Ni uko Abrahamu yihutira kureba Sara n’umugaragu we ngo bashyashyane vuba vuba barebe uko bagenza abo Bagenzi, mbere y’uko bikomereza urugendo. Kuramira umugenzi, indushyi, umurwayi cyangwa se undi wese ukeneye ubufasha bwacu ni umugenzo wa gipfura, ni ikimenyetso cy’Uwamenye Imana kuko Imana ari urukundo kandi udakunda ntiyamenye Imana kuko Imana ari urukundo (1Yh 4,8) kandi iyo uvuze ko ukunda Imana ariko ukanga umuvandimwe ubonesha amaso uba uri umubeshyi (1Yh 4,20).

Abrahamu abonye ko amafunguro amaze gutungana, atangira kuzimanira abashyitsi. Bamaze guhembuka, mbere yo gukomeza urugendo rwabo, babajije Abrahamu aho umugore we ari, kuko ashobore kuba atari yabiyeretse ahubwo akubanye no gushaka amazimano abereye abashyitsi. Ni uko Abrahamu arabasubiza ati: “Ari hariya mu ihema”. Si bwo se ineza Abrahamu yabagiriye imubyariye umugisha aka wa mugani ngo ni uko “amata abyara amavuta”. Uhoraho ati: “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe, icyo gihe Sara, umugore wawe azaba yarabyaye umwana w’umuhungu” (Intg 18,10)

Si bwo se Sara akubise igitwenge mu mutima ati: “Ubu ko nashaje, nashobora nte  kugira ibyishimo, kandi ko na databuja ari umukambwe”, ni uko Uhoraho ku neza  ye ashaka gukura mu isoni Sara, ati: “Nyamara wasetse”. Ibyo yabimubwiye amaze guhamya ko azongera kuhanyura umwaka utaha akazaba yarabyaye umwana w’umuhungu, kuko nta kintu kinanira Uhoraho. Ni uko hakuzuzwa uyu mugani ugira uti: “Ineza ntijya ihera”. Aha hatwibutse ko ubugira neza bwacu, dukoranye umutima mwiza, butugarukira ku bundi buryo. Gira neza wigendere, intego ari uguha Imana ikuzo no kureba ko wasubiza icyanga mu buzima bw’umuzigirizwa cyangwa se undi wese ukeneye ubufasha bwawe.

Ibyo kugira ngo bigerweho bidusaba guhorana icyizere muri Kristu Yezu Umucunguzi wacu. Urugero twarwumvise mu Ivanjiri aho umukuru w’abasirikare wumvise ibyo bavuga kuri Yezu, akagenda amugana ngo amusabe ubufasha ku mugaragu we wari ikimuga kitinyagambura kandi akaba ababara cyane. Aha twakwibaza nk’abakristu: Ese tujya duhangayikishwa n’agahinda cyangwa akababaro k’abandi? Yaba abo tubana, abo tuzi cyangwa se abigendera tubonesha amaso? Iyo tubonye ingorane zabo, ese dushishikazwa no kureba icyo twabamarira? Ese mu masenegsho yacu tujya twibuka gusabira abandi, cyane abarushye n’abaremerewe n’ubuzima?

Uyu musirikare yari ababajwe n’imibereho y’umugaragu we, biragaragara ko yakoze ibishoboka byose ngo arebe ko yakira ariko bikaba iby’ubusa. Amaze kumenya ko Yezu yifitemo ububasha, ni ko kumusanga ngo amutakambire arebe icyo yamumarira. Nyuma yo kumugezaho icyifuzo cye, Yezu akacyakirana umutima mwiza ati: “Ndaje mukize”, uwo musirikare byaramurenze, yarirebye asanga  Yezu adakwiye kugera iwe, ahitamo kumubwira ukuri ati: “Nyagasani sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa umugaragu wanjye akire”. Mu mibereho ya gisirikare ijambo rigira agaciro gakomeye, cyane iyo rivuzwe n’umukuru cyangwa urifitiye ububasha, rishyirwa mu bikorwa kandi rikemerwa uko rivuzwe. Ibyo byatangaje Yezu, watunguwe no kubona ukwemera k’uwo mugabo wemera ko ububasha bwe butagombera ko yakwinjira iwe, ahubwo kubivuga byonyine bimuhagije. Mu yandi magambo amubwira ko Ijambo rye rihagije, yumvaga ko icyo amubwira cyose ngo akore umugaragu we akire agikorana umuhate. Ni uko Yezu abonye uko kwemera ahita amubwira ati: “Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa”. Ni uko wa mugaragu akira ako kanya.

Bavandimwe, uyu mutegeka w’abasirikare natubere urugero mu rugendo rwacu rugana ku Mana, duhorane icyizere muri Kristu, turangwe no kudashidikanya ku Ijambo ry’Imana, ahubwo dukomere mu kwemera, twizeye ko Ijambo ry’Imana ari irinyakuri. Ko igihe dusaba twizeye duhabwa icyo dusabye cyangwa se icyo Imana ibona dukeneye.

Twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, dusabe guhorana umutima wakira abandi nta yindi nyungu uretse Ikuzo ry’Imana n’ umukiro wa muntu kandi duhore twizeye tudashidikanya ko Ijambo ry’Imana ari irinyakuri, kugira ngo rimurikire intambwe zacu kandi ritubere ifunguro rya roho.

Padiri Anselme Musafiri

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho