Inyigisho yo kuwa mbere w’Icyumweru cya 29 Gisanzwe Umwaka A; 19/10/2020
AMASOMO: Ef 2,1-10; Za 100 (99), 1-2,3,4,5; Lk 12,13-21
Aho icyaha cyakwiriye, muri Yezu Kristu ineza yarushijeho kuhasendera
Bavandimwe, Kristu Yezu nakuzwe!
Dukomeje urugendo rwacu muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu n’ukwezi kwahariwe Iyogezabutumwa twahimbaje ku munsi w’ejo, aho twasabwe n’Umushumba wa Kiliziya gusubiza igisubizo cyiza nk’Umuhanuzi Izayi, tuti: “NDIHANO NTUMA.” Turi kumwe kandi tuyobowe na Roho Mutagatifu duhabwa buri gihe ingabire Ntagatifuza, tugahabwa ibyo dusabye byose kubera ko Imana ari Inyampuhwe ku buryo busendereye muri Yezu Kristu.
Imana Data Umuremyi n’umugenga wa byose, ntiyigeze atererana Muntu kandi yakomeje kumuba hafi: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw‘iteka” (Yh 3,16). Abantu bacunguwe n’amaraso ya Yezu Kristu, bityo aho icyaha cyakomotse kuri Adamu wa kera, gikurwaho na Kristu: Adamu mushya.
Icyaha n’urupfu bifite isoko imwe, ariko muri Yezu Kristu byaratsiratsijwe! Ineza y’Imana isumba kure ubukana bw’ubugome bw’icyaha, yatsiratsije ubu bugome. Imana yatwiyeretse muri Yezu Kristu, nuko ingabire y’ubuntu bwayo iduhoraho twe twari kuzapfa bidashidikanywaho kuko Imana ari inyampuhwe bidasubirwaho. (reba Sir 43,29). Pawulo Mutagatifu we ati: “Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; ntabwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatagira uwirata. Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka“ (Ef 2,8-10). Mbega urukundo rw’Imana ngo ruraba agatangaza ku bantu? Imana ntidukunda kuko turi beza? Imana ntidukunda kuko twakoze ibyiza? Ubwo se turamutse tubaye beza kandi tugakora byiza Yo yadukunda bungana iki? Birakwiye rwose gushima no kurata ibikorwa bikomeye by’urukundo n’impuhwe by’Imana kuko ihora idukiza imitgo y’umwanzi ngo duhore turi umuryango yiragiriye.
Duharanire ubukungu buva ku Mana
Nyagasani Yezu Kristu mu gufasha uyu muntu uza amusanga amubwira kutareba gusa ibintu n’ubukungu bw’iby’isi, ahubwo arangamire iby’ijuru. aho imungu itonona n’urunyo ntiruhagere. Yezu Kristu amuhaye urugero rw’uyu mukungu kiburabwenge (Reba Lk 12,16-21) ngo abonereho kumva neza akamaro ko guhunika mu ijuru. Bavandimwe, iwacu h’ukuri si ino, si mu isi; ni mu ijuru. Ni byiza gukora duhunika ubukungu bwacu mu ijuru iwacu. Bavandimwe, umukristu agomba guhora azirikana ko afite ubwenegihugu bubiri : ubwo kuba kuri ino si n’ubwo kuzatura iwacu h’ukuri mu ijuru. Umukristu mu guhora azirikana ubutore bwe akesha kwakira Inkuru Nziza yamenyeshejwe n’intumwa za Yezu Kristu ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Agomba guhora amenya aho agomba kuzigama. Burya koko ngo umugani ugana akariho! “Ngo abantu batatu bagiye gupagasa mu gihugu cya kure. Bagezeyo babona akazi keza, bagahembwa neza. Umwe agura amazu meza, undi yorora inka nyinshi sinakubwira. Undi we, aricara aratekereza, yibuka ko atari mu gihugu cye. Nuko yiyemeza kuzajya yohereza umushahara we iwabo. Muri icyo gihugu yabagaho nk’umukene, ariko iwabo ari umukire. Umunsi umwe imvururu ziravuka, abanyamahanga bose barirukanwa, banabategeka kutagira icyo batahana. Ba bavandimwe babiri, umwe asiga inzu ze, undi inka ze, batahana agahinda kenshi. Wa wundi atahana ituze, ageze mu gihugu cye asangayo imari ye yose. Yari yaramenye ko atari iwabo, yiga kuzigama mu gihugu cye”.
Nitumenya kuzigama ahakwiye ntituzaba nk’uyu mukungu kiburabwenge, uhugira mu kurya no kunywa gusa, ubundi ngo adabagire kandi yirengagije uwamuhaye ibyo atunze. Umunyarwanda yanga imbwa eshatu, muri zo harimo ‘iyima uwayihaye!’ Ni nk’uyu mukungu rwose. Mu magambo ye ntaho avuga Imana, ntaho avuga mugenzi we; ahubwo ahugiye mu kwikungahaza gusa. Nonese Imana yamuhaye ibi byose ntakwiye kuyishima? Ntakwiye se kuyiha umwanya? Nonese ni kuki ayibagirwa mu buzima bwe? Nitwigire ku byiza Imana yaduhaye dufate umwanya wo kuyishima no kubana neza na bagenzi bacu nta kabuza byose bizatubera amahoro. Ni Inyampuhwe, ni Inyambabazi ihora idutegeye amaboko ngo tuyisange!
Dusabe Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali ngo adusabire ngo twese tugire umugenzo wo gusenga tutarambirwa.
Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozali adusabire!
Padiri NKURUNZIZA Thaddée,
Diyosezi ya Nyundo